BAL 2025: APR BBC yihanangirije Rivers Hoopers yandika amateka yo kugera muri 1/2

Imikino - 09/06/2025 4:46 PM
Share:

Umwanditsi:

BAL 2025: APR BBC yihanangirije Rivers Hoopers yandika amateka yo kugera muri 1/2

Ikipe ya APR Basketball Club yihanangirije Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigeria igera mu mikino ya 1/2 cya Basketball Africa League 2025 bwa mbere mu mateka. ‎

Ni mu mukino wa 1/4 wakinwe kuri uyu wa Mbere saa kumi muri SunBet Arena mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y'Epfo. ‎‎Uyu mukino watangiye amakipe yombi akanirana dore ko byasabye umunota umwe n'amasegonda 15 kugira ngo Aliou Diarra aboneze mu nkangara ari uwa mbere.

‎‎Ikipe ya APR BBC yahereye ahangaha iyobora umukino ndetse agace ka mbere karangira itsinze Rivers Hoopers Basketball Club amanota 24 kuri 11.

‎Mu gace ka kabiri ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kurusha Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigeria ibifashijwemo n'abarimo Youssoupha Ndoye, Aliou Diarra na Anunwa Omot ubundi igice cya mbere kirangira iyoboye n'amanota 57 kuri 32.

‎Mu gace ka gatatu binyuze ku barimo Kelvin Amayo Rivers Hoopers Basketball Club yagerageje kureba uko yakuramo ikinyuranyo cy'amanota ariko n'ubundi APR BBC ikomeza kuba ibamba ndetse birangira icyongereye. ‎‎Karangiye APR BBC ifite amanota 83 kuri 52. 

‎Mu gace ka kane ari nako kanyuma byasaga nkaho APR yizeye intsinzi ndetse itangira guha umwanya abakinnyi batari babonye umwanya wo gukina. ‎Umukino warangiye ikipe y'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda itsinze Rivers Hoopers Basketball Club bwa mbere mu mateka ku manota 104 kuri 73.

‎APR BBC yahise ikatisha itike y'imikino 1/2 cy'imikino ya BAL 2025, yandika amateka yo kuba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze muri iki cyiciro nyuma ya Patriots BBC yabikoze muri 2021.

‎Iyi kipe izahura na Al Ahli Tripoli BBC yo muri Libya n'ubundi bari bari kumwe mu itsinda rya Nile Conference ryabereye muri BK Arena.

APR BBC yakatishije itike y'imikino ya 1/2 cya BAL 2025 

APR BBC yihanangirije Rivers Hoopers 

Bamwe mu Banyarwanda bari muri Afurika y'Epfo aho bagiye gushyigikira APR BBC 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...