Ababyeyi uko bakura bagenda basaza ariko kandi
n’ibitekerezo byabo byiyongera, bityo no guhangayika kukaba kwinshi. Akenshi
bakunze no kurwara bitewe no gutekereza cyane cyangwa guhangayikira ahazaza h’abana
babo.
Kuba umubyeyi yahumurizwa n'abana be, byatuma akira atabonye imiti. Igihe umubyeyi wawe atameze neza cyangwa arwaye, menya ko n'umukorera ibi azamera neza.
1. Musure: Ababyeyi hari ubwo bakumbura abana babo bakaba bakwiyumva nabi cyangwa bakumva
barwaye, bityo bakaba bagukeneye hafi yabo. Ababyeyi nibo bantu bakunda abana
babo ku buryo banabitangira.
Igihe umuvugishije ukumva atameze neza, gerageza
umugereho umusure akubone, umukorere ibyo akunda azahita yoroherwa, cyangwa umuganirize
kandi wirinde kumuhahamura umubwira bimwe mu bibazo waba ufite ahubwo umuhe
icyizere kugeza ameze neza.
2. Gerageza
aseke: Akenshi ibyishimo by’ababyeyi byiyongera bitewe n’ibyishimo by’abana. Guseka
ni kimwe mu bintu bituma umuntu akira zimwe mu ndwara zirimo agahinda
gakabije no kwiyanga.
Igihe ugize amahirwe yo kumugeraho arwaye, mubwire
inkuru zijyanye no kwishima, umuhe icyizere cy’ubuzima, umuganirize ibyiza
wagezeho wirinde kumubwira bimwe bikuraza ijoro byakunaniye ugihangana nabyo.
3. Muhobere
kenshi umubwire ko umukunda: Urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ruba ruhari
nubwo batabibwirana, ariko iyo umwe afashe iya mbere akabwira undi ko amukunda
biba ibyishimo ku mpande zombi.
Akenshi iyo umubyeyi arwaye atekereza ko agomba
gukomera ku bw’umwana we, ndetse akumva ko agomba gukira kubera inshingano zo
kurera afite. Ikindi gitangaje n'iyo wakuze, aba yumva agifite inshingano yo
kukurera, ibyo bikagaragaza isano idasanzwe iri hagati y’umwana n’umubyeyi.
Kumubwira ko uhari ku bwe, kumuhobera ukamubwira ko
umukunda bishyigikira igitekerezo cye cyo gukomera ku bwawe cyangwa ku bw’abana
be, bityo agakira vuba akongera akumva atakirwaye.
4. Murwaze: Akenshi abana bakunze kujya kure y'ababyeyi kubera ubuzima cyangwa baragiye
gushakisha. Iyo arwaye akitabwaho n’abaturanyi cyangwa abantu b’ahandi, bituma
yumva ko wamutaye cyangwa wakuze urukundo umukunda rugashira.
Igihe umubyeyi wawe yagize ikibazo akarwara, gerageza abe ari wowe umurwaza, maze ajye akubona kugeza igihe akiriye.
Niba bitakunda
bitewe n’impamvu zitandukanye, gerageza akanya kose ubonye umuhamagare wumve ko
ari gukira umenye n’uburyo ari kwitabwaho.
5. Girana nawe ibihe bidasanzwe niyoroherwa: Benshi bakunze gufata ababyeyi babo bakabasohokana ahantu heza cyangwa n'iyo haba hasanzwe ariko bagatemberana.
Ubwo
ni uburyo budasanzwe bwo kurema ubushuti bukomeye, ndetse no kongera urukundo
hagati yanyu, kandi iyo akirwaye ahita akira vuba kubera kunezerwa.
Hari ubwo barwara kubera bakumbuye abana bao, niyo mpamvu kubageraho bituma bakira
Murwaze kandi umube hafi umuganiriza kugeza yorohewe cyangwa akize
Mujyanire indabo cyangwa se umubwire ko umukunda burya biramukiza cyangwa mu burwayi bwe akaba yishimye
Barahangayika burya iyo bakumbuye abo babyaye cyangwa abo bareze