Bakunzwe n'ingeri zose! Impamvu Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa muri Amerika nyuma y'umwaka umwe

Iyobokamana - 07/09/2025 12:39 PM
Share:
Bakunzwe n'ingeri zose! Impamvu Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa muri Amerika nyuma y'umwaka umwe

Nyuma y'umwaka umwe gusa, Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bikomeye bizabera muri Leta zitandukanye z'iki gihugu.

Papi Clever na Dorcas bamaze iminsi bateguza abakunzi babo uruhererekane rw'ibitaramo bagiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bise "Papi Clever & Dorcas USA Tour". Ibitaramo batumiwemo na The Power of Hope bizabera muri Dallas ForthWorth ku wa 20 Nzeri 2025; muri Austin kuwa 21 Nzeri 2025, basoreze muri Arizona Phoenix kuwa 05 Ukwakira 2025.

Hari n'ibindi bitaramo binyuranye bazahakorera batumiwemo n'abandi bakunda umuziki wabo birimo ikizabera muri Washington, Seattle kuwa 27 Nzeri 2025 batumiwemo na Angaza Africa; ndetse n'ikindi bazakorera murin Indianapolis kuwa 19 Ukwakira 2025 cyateguwe na Life Way Ind FMC. Aba bose babatumiye kubera uburyo bakunzwe cyane muri Amerika. 

The Power of Hope yatumiye Papi Clever na Dorcas mu bitaramo bitatu bikomeye, igizwe na Emmanuel Hakizimana ndetse na Emmanuel Semuhiga, bakaba basanzwe bategura ibitaramo bya Gospel. Ni bo bateguye igitaramo Meddy na Adrien Misigaro bakoreye muri Portland, Maine kuwa 29 Nzeri 2024, ndetse banateguriye James na Daniella igitaramo cyabaye muri uyu mwaka.

Bateguye kandi igitaramo cya Alexis Nkomezi cyabaye mu Ukwakira 2024. Bati "Dufite gahunda yo gutegura ibitaramo byinshi bya Gospel hano muri Maine ndetse no muri Leta zose zo muri Amerika tugenda twamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu!".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Emmanuel Hakizimana yavuze ko batumiye Papi Clever na Dorcas kuko ari "abahanzi bakunzwe cyane n'ingeri zose, abakuru, abato ndetse babakundira ko baririmba indirimbo zo mu gitabo cyane kandi usanga zifasha abantu pe".

Yanavuze ko byaturutse ku busabe bw'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri Amerika bagiye bagaragaza ko banyotewe no gutaramana nabo. Ati: "Twabatumiye kuko abantu bakomeje kubidusaba kubera ukuntu babakunda. Tubibasabye nabo barabyemera batazuyaje."

Ibyo kwitega kuri ibi bitaramo byatumiwemo aba baramyi bo mu Rwanda harimo guhembuka mu buryo bw'Umwuka. Hakizimana ati: "Abantu bitege guhembuka kw’imitima ndetse no kunezerwa cyane bitewe no kuramya no guhimbaza bakora kandi neza cyane."

Muri Dallas Fortworth, Papi Clever na Dorcas bazaririmbana na Nkomezi Alexis uzwi cyane muri Gisubizo Ministries akaba afite n'izindi ndirimbo nyinshi ze ku giti cye; Deborah uzwi muri True Peomises [Diane Nyirashimwe] ndetse na Eric uzwi muri Gisubizo Ministries.

Emmanuel Hakizimana uhirimbanira umunsi ku wundi itereambere ry'umuziki wa Gospel, yakomeje agira ati: "Muri Austin tuzaba dufite Nkomezi Alexis nanone na Gisubizo Ministries ikorera aho muri Austin bafite itsinda rinini bazadufasha."

Papi Clever na Dorcas baherukaga gutaramira muri Amerika mu mwaka wa 2024 ari nabwo bari bahataramiye bwa mbere. Ni ibitaramo cyabereye muri Leta ya Massachusetts mu mujyi wa Boston muri Nzeri 2024, banasura n'andi matorero yo mu zindi Leta zo muri USA.

Ati: "Ahandi twasuye ni States ya Oregon, iya Michigan ndetse na Ohio dusurayo amatorero atandukanye yiganjemo Abanyakenya, Abanyarwanda, n'Abanyekongo (Congolese)".

Papi Clever yabwiye inyaRwanda ko batunguwe n'uburyo bakiriwe aho byabakoze ku mutima. Ati: Twatunguwe no kubona ukuntu badufata ndetse n'uko bakunda ibyo dukora, byari ibintu bidasanzwe kuri twe". Yunzemo ati: "Indirimbo zacu babana nazo umunsi ku wundi tunabonayo n'abandi bakiriye agakiza kubera zo tubishimira Imana".

Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n'umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Aba bombi bamaranye imyaka 6 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y'ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore.

Papi Clever yatangiye umuziki mu 2014 nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yiga umuziki muri Kigali Music School. Yaririmbye mu makorali arimo Hyssop Choir na Ntora Worship Team. Ingabire Dorcas yaririmbye muri Goshen Choir ya ADEPR Muhoza muri Musanze, magingo aya anatanga umusanzu muri Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.

Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n'izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n'ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n'ibitaramo batumirwamo. Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y'amezi macye bataramiye Burayi.

Indirimbo bise "Ameniweka Huru Kweli" iri mu rurimi rw'Igiswahili, yabafunguriye amarembo muri 'East Africa' dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 52 kuri Youtube. Iyi ndirimbo bayiririmbye bayikuye mu gitabo cyitwa Nyimbo za wokovu ikaba ari numero ya 40.

Papi Clever na Dorcas bagiye kongera gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Papi Clever na Doracs bagiye kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamamaza ubutumwa bwiza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...