Aba bakozi b'Imana bakunze kugaragara mu ruhame batanga ubuhamba bwabo, bagaragarizanya urukundo, bashyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi, kimwe mu bintu bituma barushaho kumenyekana no kwigizaho igikundiro cy'ababakurikiranira hafi.
Muri ‘Couple’ nyinshi
zihuriye mu murimo w’ubushumba, hari abagize umugisha wo kumenyekana no
gukundwa cyane kuruta abanda, ari nabo InyaRwanda yahisemo kukubwiraho uyu munsi.
1.
Rev Pastor Antoine Rutayisire na Pastor
Kayitesi Peninah Rutayisire

Rev Past. Dr Antoine
Rutayisire ni umwe mu bagabo bamaze kumenyekana cyane mu bijyanye
n’ivugabutumwa mu Rwanda, dore ko yabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu
Itorero Angilikani, ariko kuva mu 2023 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Pastor Rutayisire na
Pastor Peninah bombi ni abapasiteri mu Itorero Angilikani mu Rwanda, bakaba
bamaze imyaka 34 bashakanye ndetse bishimanye nk’uko bakunze kubigaragaza haba
mu materaniro ndetse no mu buzima busanzwe.
2.
Apotre Masasu na Pastor Lydia Masasu

Apotre Ndagijimana Joshua
Masasu ni we washinze Itorero ry’Isanamitima [Evangelical Restoration Church].
Abayoboke b’itorero rye bamwita ‘Daddy’ mu kumusanisha n’umubyeyi wabo mu
by’umwuka unyuzamo akanabaha impanuro z’ubuzima busanzwe, n’umugore we Pator
Lydia Masasu bakamwita ‘Mummy.’
3.
Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne
Kabirigi Kabanda

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane muri iki gihe, bitewe n’inyigisho ze ahuza n’ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo, byagera ku biganjemo urubyiruko bikaba akarusho.
Umugabo we, ni Pasiteri Kabanda Stanley
uyobora Jubilee Revival Assembly Church, itorero rifite icyicaro i Remera mu
Mujyi wa Kigali. Pastor Julienne yavuze ko ikintu yakundiye umugabo we ari uko
akunda Imana mu buryo bukomeye.
Ubwo yabigarukagaho
yaragize ati: “Kugira ngo tubane twamenyanye dusengana, ni umwe mu bayobozi
nasanze mu rusengero. Namukundiye umutima yari afite wo gukorera Imana bitareba
inyuma no kwitangira Imana."
4. Pastor
Nayituriki Joseph na Pastor Zulphath Deborah

Mukamurenzi Zulphath
Deborah ubu ni umushumba mu Itorero Umusozi w’Uwiteka, ni umugore wubatse. Mu
buzima bwe yahuye n’ibigeragezo bikomeye aba mu buraya mu mahanga mu gihe
cy’imyaka itanu abuvamo mu 2009.
Pastor Zulphath Miriam Deborah azwi cyane mu murimo w'ivugabutumwa akorera mu matorero atandukanye no mu buhamya bwe bugaruka ku buryo Imana yamuhamagaye imukuye mu buraya.
Uyu
mugore, ni umuyobozi wa Second Chance Ministry. Deborah, ni umugore wa Nayituriki
Joseph, umushumba w'Itorero 'Umusozi w'Uwiteka kizabonwa/Kizabonwa Prayer
Mountain’ bashakanye mu 2002.
5.
Pastor Florence Mugisha na Rev. Dr Charles
Mugisha

Pastor Florence Mugisha n’umugabo
we Rev. Dr Charles Mugisha nobo bafatanya kuyobora Itorero New Life Bible
Church.

New Life Bible Church imaze imyaka 20 ikorera mu Rwanda, ikaba ari Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries. Ifite Icyicaro Gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Iri torero ritegura ibiterane ngarukamwaka nka “Refresh Africa ", “Refresh Women Rwanda " byitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.