Bakundaniye mu yisumbuye, nyuma y’imyaka 18 bakora ubukwe bambaye impuzankano y’ishuri - AMAFOTO

Utuntu nutundi - 30/10/2025 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Bakundaniye mu yisumbuye, nyuma y’imyaka 18 bakora ubukwe bambaye impuzankano y’ishuri - AMAFOTO

Umusore n'inkumi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 18 bakundana, basusurutsa imitima ya benshi ubwo bafatwaga amafoto bambaye impuzankano yo mu ishuri ryisumbuye aho urukundo rwabo rwatangiriye.

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria batangaje benshi kubera udushya twaranze ubukwe bwabo. Urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak, aho bakundaniye kugeza ubwo basezeranye kubana byemewe n’amategeko mu birori byabaye tariki ya 11 Ukwakira 2025.

Emmanuel yatangaje ko yahuye na Grace ubwo yari avuye mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ajya kwiga mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye [A' Level]. Yagize ati: “Nasanze ari umukobwa ufite ubwenge kandi wuje uburanga. Yarigaragazaga mu ishuri, ahita akurura amaso yanjye.”

Emmanuel yavuze ko Grace yakundaga gusubiza vuba ibibazo by’abarimu kandi neza, bigatuma amukunda kurushaho. Urukundo rwabo rwakomotse ku bucuti bwatangiriye mu ishuri, aho bombi bahataniraga kuba abanyabwenge kurusha abandi.

“Byageze aho bisa nk’amarushanwa hagati yacu. Abarimu barabitahuye, bakajya batubaza ibibazo mu buryo bwo guhagararira abahungu n’abakobwa,” Emmanuel mu butumwa burambuye yanditse kuri Konti ye ya Facebook.

Grace yaje kugirwa umuyobozi w’abanyeshuri (Class prefect), maze asaba ko Emmanuel aba umwungirije. Icyo cyemezo cyarushijeho kubahuza no kubaka ubucuti bukomeye.

Mu magambo ya Emmanuel, icyo gihe Grace yabaye urukundo rwe rwa mbere. Yamwandikiye ibaruwa y’urukundo amusaba ko baba inshuti, maze nyuma y’ibyumweru bike Grace aremera. Uhereye ubwo, urukundo rwabo rwatangiye gukura no gukomera.

Yagize ati: “Twabaye nk’abantu badashobora gutandukana. Twakomezanyije mu mashuri, njye mba 'Senior Prefect', we aba 'Games Prefect'. Twahisemo kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi, tunyura mu bihe bigoye duharanira gutsinda.”

Emmanuel avuga ko nubwo mu ntangiriro atahise amenya ko Grace ari we mugore azarongora, nyuma y’igihe yabonye ko ari we Imana yamugeneye. Ati: “Ntabwo nari mbyizeye mu ntangiriro, ariko nyuma narabimenye neza.”

Ubukwe bwabo mu muco gakondo bwabaye ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, bukurikirwa n’ubwo gusezerana imbere y'Imana bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira muri Nigeria.

Mu rwego rwo kwizihiza uru rugendo rwabo rw’imyaka 18 mu rukundo, bafashe amafoto yihariye bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bizemo, nk’urwibutso rwerekana aho urukundo rwabo rwakomotse.

Bakoze ubukwe butangaje nyuma y'imyaka 18 bakundana, bambara impuzankano y'ishuri bamenyaniyemo

Bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 18 bari mu munyenga w'urukundo

Emmanuel na Grace mu bihe bitazigabirana by'ubukwe bwabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...