Iki
gitaramo kizabera mu Mujyi wa Warsaw, ku wa 22 Gashyantare 2026, kikazitabirwa
n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Poland no mu bihugu biyikikije.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko yishimiye gutumirwa na
Doxa Church, agaragaza ko ari amahirwe akomeye kuri we n’abandi bahanzi
b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane mu gutanga umusanzu wo
gukomeza guhuza Abanyarwanda baba kure y’igihugu.
Ati:
“Ni umunezero udasanzwe gutumirwa na Doxa Church. Ni itorero ririmo intore
nyinshi, cyane cyane urubyiruko, abantu biteguye kuramya Imana byimazeyo.
By’umwihariko, mu muco wacu nyarwanda, abenshi baba bakumbuye ibitaramo
bibibutsa u Rwanda, bikabahuza n’umuco wabo n’Imana.”
Josh
Ishimwe yongeyeho ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusabana, gusengera hamwe
no gusangiza Abanyarwanda baba mu mahanga ubutumwa bw’urukundo
n’icyizere, binyuze mu ndirimbo ziramya Imana.
Iki
gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba (16:00) kugeza saa mbiri
z’ijoro (20:00), kikazabera ahazwi nka Radosna 11, Warsaw, kikaba gitegurwa ku
bufatanye na Doxa Church, aho kizayoborwa na Pasiteri Ntwari Steven, mu gihe
Josh Ishimwe azaba ari umushyitsi mukuru uzataramira Imana.
Uretse
iki gitaramo cyo muri Poland, Josh Ishimwe ategerejwe no gukorera ikindi
gitaramo mu Mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi, ku wa 14 Gashyantare 2026, mu
rwego rwo gukomeza kwegera Abanyarwanda batuye i Burayi binyuze mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
Josh
Ishimwe amaze kwigaragaza mu muziki wo kuramya Imana mu myaka isaga itanu
ishize, aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zafashije benshi mu rugendo
rwabo rwo kwizera no kwegera Imana.


Igitaramo
cya “Worship Experience” cya Josh Ishimwe gitegerejwe i Warsaw muri Poland ku
wa 22 Gashyantare 2026, kikazahuza Abanyarwanda baba mu mahanga mu ijoro
ridasanzwe ryo kuramya no guhimbaza Imana, gitegurwa na Doxa Church
