Bakumbuye ibitaramo bibibutsa u Rwanda- Josh Ishimwe ku gitaramo ategerejwemo muri Poland

Imyidagaduro - 31/01/2026 5:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Bakumbuye ibitaramo bibibutsa u Rwanda- Josh Ishimwe ku gitaramo ategerejwemo muri Poland

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, yatangaje ko igitaramo ategerejwemo gukorera mu gihugu cya Poland kiri mu murongo w’ibitaramo bigamije guhuza no gutaramira Abanyarwanda baba mu mahanga, cyane cyane abatuye i Burayi bakumbuye umuco n’ibitaramo bibibutsa u Rwanda.

Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Warsaw, ku wa 22 Gashyantare 2026, kikazitabirwa n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Poland no mu bihugu biyikikije.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko yishimiye gutumirwa na Doxa Church, agaragaza ko ari amahirwe akomeye kuri we n’abandi bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane mu gutanga umusanzu wo gukomeza guhuza Abanyarwanda baba kure y’igihugu.

Ati: “Ni umunezero udasanzwe gutumirwa na Doxa Church. Ni itorero ririmo intore nyinshi, cyane cyane urubyiruko, abantu biteguye kuramya Imana byimazeyo. By’umwihariko, mu muco wacu nyarwanda, abenshi baba bakumbuye ibitaramo bibibutsa u Rwanda, bikabahuza n’umuco wabo n’Imana.”

Josh Ishimwe yongeyeho ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusabana, gusengera hamwe no gusangiza Abanyarwanda baba mu mahanga ubutumwa bw’urukundo n’icyizere, binyuze mu ndirimbo ziramya Imana.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba (16:00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20:00), kikazabera ahazwi nka Radosna 11, Warsaw, kikaba gitegurwa ku bufatanye na Doxa Church, aho kizayoborwa na Pasiteri Ntwari Steven, mu gihe Josh Ishimwe azaba ari umushyitsi mukuru uzataramira Imana.

Uretse iki gitaramo cyo muri Poland, Josh Ishimwe ategerejwe no gukorera ikindi gitaramo mu Mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi, ku wa 14 Gashyantare 2026, mu rwego rwo gukomeza kwegera Abanyarwanda batuye i Burayi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Josh Ishimwe amaze kwigaragaza mu muziki wo kuramya Imana mu myaka isaga itanu ishize, aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zafashije benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera no kwegera Imana.

Josh Ishimwe yatangaje ko igitaramo ategerejwemo muri Poland ari umwanya wo kongera guhuza Abanyarwanda batuye i Burayi n’ibitaramo bibibutsa u Rwanda, binyuze mu kuramya Imana no gusabana mu muco wabo

Igitaramo cya “Worship Experience” cya Josh Ishimwe gitegerejwe i Warsaw muri Poland ku wa 22 Gashyantare 2026, kikazahuza Abanyarwanda baba mu mahanga mu ijoro ridasanzwe ryo kuramya no guhimbaza Imana, gitegurwa na Doxa Church


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...