Music Bizz ni urubuga ruzajya
rutangirwamo ubumenyi, ubufasha n’ubujyanama nkenerwa mu muziki bikozwe mu
byiciro bitandukanye aho hazajya hafatwa abahanzi bacye bagafashwa mu gihe
runaka.
Abatunganya umuziki bagera ku 8
barimo batanu bo mu Rwanda ndetse n’abatatu bo mu bihugu byo hanze ndetse bamaze
kugwiza ibigwi, bamaze kwemera kwinjira muri iyi gahunda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi
wa Music Bizz, Logic Hit It yavuze ko ari umuntu ukunda umuziki n’ubuhanzi muri
rusange bityo ko hamwe n’abandi bari gukorana bifuje gukomeza gutanga umusanzu
mu muziki nyarwanda mu buryo mpuzamahanga.
Logic Hit It agaragaza ko hari ibyo
bakoze mbere byabahaye ubumenyi bw’uburyo iyi gahunda ikwiriye gukora, igatanga
umusanzu nko guhuza aba Producer bo mu ngeri zitandukanye mu muziki.
Kwiyandikisha muri iyi gahunda birakomeje
binyuze ku rubuga rwa mbmusibizz.co Mu bemeye kujya muri iyi gahunda kugeza ubu,
harimo Nusder Venom umaze imyaka isaga 10 ari mu b’imbere batunganya
bakayungurura umuziki neza.
Mu bahanzi bamaze gukorana na Nusder
harimo Mbosso bakorana bya hafi mu bikorwa by’uyu muhanzi bya buri munsi hakaza
kandi Zuchu, Rayvanny na Diamond Platnumz.
Hunter na we wo muri Tanzania wagiye
wegukana ibihembo bitandukanye muri Africa nka Producer mwiza, akaba yarakoreye
abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa harimo ‘Uno’ na ‘Bedroom’ za Harmonize,
‘Zol Ta Mangar’ ya John Frog na Rayvanny, ‘Wife’ ya Eddy Kenzo na Lady Jaydee,
‘Mumbejja’ ya Jose Chameleone.
Haza kandi King Nachi Beats wamaze
gushing imizi mu gutunganya umuziki anafite inzu ifasha abahanzi izwi nka KNB
Recordz ifasha abahanzi bakiri bato kubona urubuga rwo kuzamuriramo impano
zabo.
Mu ndirimbo zatunganijwe na King
Nachi harimo ‘I love you’ ya Towela Kaira na Chile One, ‘Benjamins’ ya 76
Drums, ‘One Day’ ya Jemax na Yo Maps n’izindi zitandukanye.
Uretse kuyobora iyi gahunda, Umuyobozi
wa Music Bizz, Logic Hit It azagira uruhare mu gutunganya no gutanga ubumenyi
ku bahanzi bazitabira iyi gahunda haherewe ku bato.
Mu birebana no gutunganya umuziki
Logic Hit It yakoze indirimbo zirimo ‘Uzakunde’ ya Yampano, ‘Wane’ ya Yago na
Inyogoye, ‘Inyange’ ya Diplomat, ‘Dore Intwari’ ya B Threy, ‘Amor’ ya Ish Kevin
na Igor Mabano n’izindi zitandukanye.
Genius wo mu Rwanda uri mu bahanga mu
birebana n’umuziki, ari mu bazagira uruhare muri iyi gahunda ya Music Bizz. Uyu
mugabo amaze imyaka isaga 8 atunganya imiziki akaba yarakoranye n’abahanzi banyuranye.
Mu ndirimbo yatunganije harimo
‘Jehova’ ya Chiboo, ‘Vuba’ ya B threy, ‘Mundeke’ ya Fela Music, ‘Sitaki’ ya
Papa Cyangwe yanagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo y’ikimenyabose yiswe
‘Kamwe All Star’.
Bertz Beats na we ari mu bazatanga
umusanzu muri iyi gahunda yamaze gushinga imizi mu gutunganya umuziki cyane
gukora Afrofusion. Imwe mu ndirimbo yatangunije zabaye ikimenyabose ni ‘Ngo’ ya
Yampano na Papa Cyangwe.
Youngest AY umaze guterwa ijisho
n’abahanzi bafite izina riremereye cyane mu njyana ya Hip Hop nka B Threy,
uretse kandi gutunganya amajwi afite n’ubuhanga mu gutunganya amashusho, akaba
nawe azagira uruhare muri Music Bizz.
Minutes Pro Beats uhuza gutunganya
umuziki no kuririmba, yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Kinyatrapa’ ya B
Threy kimwe na ‘Burijoro’ ya Fizzo Mason, Jay C na Mirror.
Umuhanzi wifuza kwitabira iyi gahunda asabwa kunyura ku rubuga rwa www.mbmusicbizz.com akabasha kwiyandikisha. Iyi gahunda izafasha abahanzi kunguka ubumenyi, gukorerwa indirimbo z’amajwi n’amashusho, gufashwa gutegura ibitaramo no kugirana umubano n’abatunganya umuziki yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Nusder Venom uzafasha abahanzi bazitabira iyi gahunda ari kumwe na Diamond

Nusder Venom ari kumwe na Rayvanny bakorana cyane

Nusder Venom yakoreye indirimbo Zuchu

Nusder Venom na Mbosso bari muri studio mu mushinga w'indirimbo



Hunter Nation wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, azafasha abahanzi bazitabira iyi gahunda

King Nachi Beats yemeye gushyira itafari rye ku gufasha abahanzi gutera imbere

Logic Hit It yavuze ko hari byinshi abahanzi bateganyirijwe

Genius On This One nawe azasangiza ubumenyi bwe abahanzi bazitabira iyi gahunda

Youngest AY nawe azasangiza ubumenyi bwe abo bahanzi

