Bakanyujijeho mu rukundo! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagiye guhurira muri MTN Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 07/06/2025 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Bakanyujijeho mu rukundo! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagiye guhurira muri MTN Iwacu Muzika Festival

Ku nshuro ya mbere mu mateka yabo y’umuziki, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagiye guhurira ku rubyiniro rwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, ibitaramo ngarukamwaka biba mu mpeshyi bikazenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda, bikaba bigiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Aba bahanzi bombi bagiye bahuza kenshi, haba mu muziki no mu buzima busanzwe, ndetse ubucuti bwabo bwageze ku rundi rwego ubwo bakoranaga indirimbo yise ‘Away’, yabaye iy’amateka kuri bombi.

Ni indirimbo yabahesheje igikundiro gikomeye, ibiraka byinshi, ndetse inabagira inkingi z’umuziki w’urubyiruko nyarwanda.

Kuva mu mpeshyi ya 2021 bavuzwe mu rukundo, ndetse bagiye babigaragaza no mu bikorwa byabo bya muzika. Mu mezi make ashize, Ariel Wayz yagaragaye ku rubyiniro afasha Juno Kizigenza mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.

Na Juno ntiyatanzwe, ubwo Ariel yamurikaga Album ye ya mbere ‘Hear to Stay’ kuri Mundi Center, yagaragaye mu bashyitsi b’ingenzi baje kumushyigikira.

Nubwo buri wese azajya aririmba ku gihe cye muri ibi bitaramo, kuba bagiye kongera kuboneka ahantu hamwe imbere y’imbaga ni ibintu byitezweho amatsiko menshi, cyane ko n’igitaramo bagombaga gukorera muri Canada mu mpera za 2024 cyaje gusubikwa kubera ibyangombwa by’inzira (Visa) batabonye ku gihe.

Ariel Wayz wigeze kuba umwe mu baririmbyi bafasha abandi (Back-up singer), yatangaje ko kubona ahuriye ku rubyiniro n’abahanzi yigeze gufasha ari inzozi zari zibaye impamo. Uru rugendo rwabo rero rufite byinshi rusobanura ku iterambere ry’umuziki wabo n’umubano wabo nk’abantu.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Ariel Wayz yavuze ko urukundo rwe na Juno rwamusigiye amasomo y’ingenzi mu buzima, agira ati: “Amasomo nakuyemo ni ukumenya uwo uri we. Ikindi kintu nigiyemo ni uguhisha abantu. Kuko turi ibyamamare, turi abahanzi, duhora turi hantu hose. Rero wigira mu rukundo n’umuntu, muratangiye gatoya, iyo bigiye hariya rero nta kabuza ntihabura ukuntu bipfa.”

MTN Iwacu Muzika Festival ni kimwe mu bikorwa bishyushya imyidagaduro mu mpeshyi, igahuza abahanzi bakunzwe mu Rwanda, igatanga umwanya wo gukomeza kwegera abakunzi babo mu ntara zitandukanye.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bazaba ari bamwe mu nkingi za mwamba bazagaragara kuri iyi nshuro muri MTN Iwacu Muzika Festival

Kuva mu mpeshyi ya 2021, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo biratinda


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY' YA JUNO KIZIGENZA NA ARIEL WAYZ


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...