Aba
bahanzi bombi bagiye bahuza kenshi, haba mu muziki no mu buzima busanzwe,
ndetse ubucuti bwabo bwageze ku rundi rwego ubwo bakoranaga indirimbo yise
‘Away’, yabaye iy’amateka kuri bombi.
Ni
indirimbo yabahesheje igikundiro gikomeye, ibiraka byinshi, ndetse inabagira inkingi z’umuziki w’urubyiruko nyarwanda.
Kuva
mu mpeshyi ya 2021 bavuzwe mu rukundo, ndetse bagiye babigaragaza no mu bikorwa
byabo bya muzika. Mu mezi make ashize, Ariel Wayz yagaragaye ku rubyiniro
afasha Juno Kizigenza mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.
Na
Juno ntiyatanzwe, ubwo Ariel yamurikaga Album ye ya mbere ‘Hear to Stay’ kuri Mundi
Center, yagaragaye mu bashyitsi b’ingenzi baje kumushyigikira.
Nubwo
buri wese azajya aririmba ku gihe cye muri ibi bitaramo, kuba bagiye kongera
kuboneka ahantu hamwe imbere y’imbaga ni ibintu byitezweho amatsiko menshi,
cyane ko n’igitaramo bagombaga gukorera muri Canada mu mpera za 2024 cyaje
gusubikwa kubera ibyangombwa by’inzira (Visa) batabonye ku gihe.
Ariel
Wayz wigeze kuba umwe mu baririmbyi bafasha abandi (Back-up singer), yatangaje
ko kubona ahuriye ku rubyiniro n’abahanzi yigeze gufasha ari inzozi zari zibaye impamo. Uru rugendo rwabo rero rufite byinshi rusobanura ku iterambere
ry’umuziki wabo n’umubano wabo nk’abantu.
Mu
kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Ariel Wayz yavuze ko urukundo rwe
na Juno rwamusigiye amasomo y’ingenzi mu buzima, agira ati: “Amasomo nakuyemo ni
ukumenya uwo uri we. Ikindi kintu nigiyemo ni uguhisha abantu. Kuko turi
ibyamamare, turi abahanzi, duhora turi hantu hose. Rero wigira mu rukundo
n’umuntu, muratangiye gatoya, iyo bigiye hariya rero nta kabuza ntihabura
ukuntu bipfa.”
MTN
Iwacu Muzika Festival ni kimwe mu bikorwa bishyushya imyidagaduro mu mpeshyi,
igahuza abahanzi bakunzwe mu Rwanda, igatanga umwanya wo gukomeza kwegera
abakunzi babo mu ntara zitandukanye.
Juno
Kizigenza na Ariel Wayz bazaba ari bamwe mu nkingi za mwamba bazagaragara kuri
iyi nshuro muri MTN Iwacu Muzika Festival
Kuva mu mpeshyi ya 2021, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo biratinda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY' YA JUNO KIZIGENZA NA ARIEL WAYZ