Kuri uyu wa Mbere, Bakame yitabye ku biro bya Rayon Sports mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko azakomeza akazi, ariko impande zombi ntizabasha kumvikana ku cyerekezo gishya cy'ikipe.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamumenyesheje ko Umutoza Mukuru, Haringingo Francis Christian, yifuza gukorana n'Umutoza umwe w'abanyezamu gusa, bitewe n'ubushobozi bw'amafaranga ikipe ifite.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe yabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, yahuje ubuyobozi n'abatoza mbere yo gutangira imyitozo yo kwitegura umwaka mushya w'imikino. Muri iyo nama kandi, Bakame yasabwe kujya gukorana n'amakipe y'abato ya Rayon Sports.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Bakame na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, bongeye kugirana ibiganiro, ariko ntibumvikana ku mikorere mishya, bityo bemeranya gusesa amasezerano bari bafitanye mu bwumvikane.
Rayon Sports yemeye kwishyura ibikubiye mu masezerano ye nk'uko byari byarateganyijwe.
Bakame yari amaze umwaka umwe ari Umutoza w'abanyezamu wa Rayon Sports, aho yari yageze avuye muri Bugesera FC.
