Kuri uyu wa Kane saa tatu z’ijoro kuri Estadio
Azteca muri Mexico ni bwo hatangira iri rushanwa rihanzwe amaso n’Isi yose. Ni
mu mukino Mexico izaba yakiriyemo Afurika y’Epfo. Abantu barizabaza uzatwara
iki gikombe cy’Isi cya 2026 dore ko ibihugu bisanzwe bikomeye byiteguye ndetse
intego kuri buri kimwe ikaba ari ukucyegukana.
Ni muri urweo rwego InyaRwanda yabajije bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ikipe baha amahirwe yo kuzegukana iki gikombe cy’Isi kizagira imikino 104 ndetse akaba ari ubwa mbere cyitabiriwe n’amakipe menshi mu mateka dore kirimo amakipe 48.
Claude Hitimana ukorera Radio & TV 10 yavuze ko
ikipe abona izatwara igikombe cy’Isi cya 2026 ari u Bufaransa.
Yakomeje avuga ko ikipe y’igihugu y’u Bufaransa
ifite abakinnyi beza. Ati: ”Iyi ni imwe mu makipe afite abakinnyi beza baba
ababanzamo n'abasimbura ndetse bakaba n'inkingi zikomeye mu makipe yabo, ku buryo
umuntu atatinya no kuvuga ko harimo n'ababonwa nk'abazahatanira Ballon d'Or nka
Ousmane Dembelé, Desiré Doué, Kylian Mbappé, Michael Olisé. Aba biyongeraho
Saliba watwaye Premier League akanakina Final Champions League, n'abandi nka
Upamecano, Tchouameni, Cherki, Marcus Thuram n'abandi”.
Indi mpamvu Claude Hit yatanze yo kuba abona u
Bufaransa ari bwo buzatwara igikombe cy’Isi cya 2026 ni Kylian Mbappe.
Ati: ”Bitewe n'uko umwaka we utabaye mwiza n’ikipe ye ya Real Madrid kuko nta
gikombe na kimwe batwaye, igikombe cy’Isi ni andi mahirwe Mbappé abonye kugira
ngo arengere izina rye nk'umukinnyi ukomeye, akeneye kongera umubare w'ibitego
akareba ko yaca kuri Miroslav Klose nk'umaze gutsinda ibitego byinshi mu
gikombe cy’Isi kuko ubu Klose afite ibitego 16, mu gihe Mbappé afite 12”.
Kwizigira Jean Claude ukorera Urwego rw’igihugu
rw’itangazamakuru,RBA,yavuze ko aha amahirwe u Bwongereza bwo gutwara igikombe
cy’Isi cya 2026. Yavuze ko impamvu yabyo ari ukubera ko Ifite abakinnyi beza
kuri buri mwanya kandi bakina mu makipe akomeye. Yavuze ko kandi ifite umutoza
w’umuhanga Thomas Tuchel kandi ufite ubunararibonye.
Kwizigira Jean Claude yavuze ko indi kipe aha
amahirwe nyuma y’u Bwongereza ari u Bufaransa.
Sam Karenzi wa SK FM,yavuze ko u Bufaransa aribwo
abona buzatwara igikombe cy’Isi cya 2026. Abona Espagne ariyo izaba iya
kabiri,u Bwongereza bugasoreza ku mwanya wa 3 naho Brazil ikaba iya kane.
Ephrem Kayiranga ukorera Radio & TV 10 azaba ari inyuma ya Brazil mu
gikombe cy’Isi cya 2026 ariko u Bufaransa nibwo abona buzagitwara. Abona
Espagne ariyo izaba iya kabiri,Portugal ibe iya gatatu naho Argentine ibe iya
kane.

Abanyamakuru batandukanye ba siporo bahuriza ku kuba u Bufaransa buzatwara igikombe cy'Isi cya 2026
