Hashize iminsi ine uyu
muraperi asohoye iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 39’. Ayisobanura nk’idasanzwe
kuri we kuko bifashe hafi imyaka icyenda kugira ngo ayikorane na Social Mula,
kandi baragiye babyemeranya mu bihe bitandukanye.
Khalfan yabwiye InyaRwanda ko Social Mula ari umuhanzi bahuye bose bakiri bato, kandi bagiranye ibihe binini n’amateka byavuyemo ubushuti burambye.
Ashingiye kubyo
banyuranyemo, abikubira mu ijambo rimwe, akavuga ko bagiranye ‘igihango’. Ati “Ni
umuntu tuziranyeho amabanga menshi, hagati yanjye nawe."
Yibuka ko intago y’ubushuti
bwabo ari irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars bahuriyemo mu 2013, ubwo
yari agiye gufasha mu miririmbire [Backing] umuraperi Bull Dogg, mu gihe Social
Mula we yari agiye gufasha Mico The Best.
Ati “Urumva twari mu
kigero kimwe. Icyo gihe nari mfite indirimbo bitaga ‘Uvutse ninde’ nawe yari
afite indirimbo aririmbamo ngo ‘utwo dupira, utwo dupira njye ndaturambiwe’."
Khalfan avuga ko amateka
y’ibihe by’abo yakomeye kugeza n’ubwo Social Mula yatangiye kumugisha inama
mbere y’uko asohora indirimbo.
Yibuka ko ubwo Social
Mula yajyaga gusohora indirimbo ‘AbanyaKigali’ yakomeje izina rye, yamugishije
inama, amubwira ko ari nziza kandi izakumva.
Kuri we, yari umujyanama
mwiza mu rugendo rw’umuziki wa Social. Ati “Ni umuntu mu buzima twabaye
inshuti. Ni we mu rugo ndahajya. Nawe mu rugo ashobora kuba yahaza, ntabwo
ahejwe. Ahubwo twari twaratinze gukorana n’indirimbo, kuko dufitanye amateka."
Uyu muhanzi yumvikanisha
ko gushyira imbaraga mu muziki wabo, byatumye n’abo bahatana muri Primus Guma
Guma Super Stars. Ati “Urumva nta shuri ry’umuziki ryari rihari, byadusabaga
gukurira mu kibuga cy’umuziki."
Khalfan yavuze ko imyaka
icyenda ishize adafitanye indirimbo na Social Mula, kubera ko ubushuti bwabo
bwarenze ‘business’. Kuri we, avuga ko Imana ariyo igena igihe cya nyacyo
abantu bahurizaho.
Uretse kuba Khalfan
yaragiye atanga ibitekerezo ku ndirimbo za Social Mula, uyu muhanzi nawe yagiye
abanza kumva indirimbo Khalfan yabaga yiteguraga gusohora. Yamwumvishije ‘Power’
yakoranye na Bruce Melodie ndetse na ‘Si nyoko’.
Ati “Ubwo namwumvishaga ‘Power’
ijambo rya mbere yarambwiye ati ‘muvandimwe’ umuntu utemera ko uri umuraperi
yaba afite ikibazo. Yaba arwaye ugutwi. Ibaze ko hano waririmbye neza,
indirimbo ‘Power’ irarenze’.
Akomeza ati “Icyo gihe
noneho yahise ambwira ati ariko muvandimwe natwe twazakoze ikintu (indirimbo),
nanjye ndabimubwira, yorosoraga uwabyukaga."
Nyuma yo kwemeranya
gukorana indirimbo, bagiye kureba Producer Santana banifashisha umuraperi Mr
Kagame mu kwandika iyi ndirimbo ‘Bipe’.
Uyu muhanzi avuga ko iyi
ndirimbo igaruka ku musore uba winginga umukobwa ngo ubushuti bwabo bukomere,
burenge ikigero buba bugezeho.
Yavuze ko mu mpera z’uyu
mwaka azashyira hanze indirimbo ibyinitse, izafasha abantu kurangiza neza
umwaka.
Social Mula [Ubanza
ibumoso] wakoranye indirimbo na Khalfan [Uri iburyo]- Uri hagati ni King Divin,
umuvandimwe wa Khalfan
Khalfan yavuze ko bisabye
imyaka icyenda kugira ngo indirimbo ye na Social Mula ikorwe, kubera ko
ubushuti bwabo bwasumbye ubushabitsi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIPE’ YA KHALFAN NA SOCIAL MULA