Bahuriye muri Guma Guma ya 2013! Khalfan yagarutse kuri Social Mula bakoranye ‘Bipe’

Imyidagaduro - 05/10/2022 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahuriye muri Guma Guma ya 2013! Khalfan yagarutse kuri Social Mula bakoranye ‘Bipe’

Nizeyimana Odo umuraperi uzwi nka Khalfan yatangaje ko gukorana indirimbo “Bipe " na Social Mula atari ibintu byabaye nk’impanuka, kuko ubushuti bwabo babwubatse kuva mu mwaka wa 2013 ubwo bahuriraga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Hashize iminsi ine uyu muraperi asohoye iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 39’. Ayisobanura nk’idasanzwe kuri we kuko bifashe hafi imyaka icyenda kugira ngo ayikorane na Social Mula, kandi baragiye babyemeranya mu bihe bitandukanye.

Khalfan yabwiye InyaRwanda ko Social Mula ari umuhanzi bahuye bose bakiri bato, kandi bagiranye ibihe binini n’amateka byavuyemo ubushuti burambye.

Ashingiye kubyo banyuranyemo, abikubira mu ijambo rimwe, akavuga ko bagiranye ‘igihango’. Ati “Ni umuntu tuziranyeho amabanga menshi, hagati yanjye nawe."

Yibuka ko intago y’ubushuti bwabo ari irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars bahuriyemo mu 2013, ubwo yari agiye gufasha mu miririmbire [Backing] umuraperi Bull Dogg, mu gihe Social Mula we yari agiye gufasha Mico The Best.

Ati “Urumva twari mu kigero kimwe. Icyo gihe nari mfite indirimbo bitaga ‘Uvutse ninde’ nawe yari afite indirimbo aririmbamo ngo ‘utwo dupira, utwo dupira njye ndaturambiwe’."

Khalfan avuga ko amateka y’ibihe by’abo yakomeye kugeza n’ubwo Social Mula yatangiye kumugisha inama mbere y’uko asohora indirimbo.

Yibuka ko ubwo Social Mula yajyaga gusohora indirimbo ‘AbanyaKigali’ yakomeje izina rye, yamugishije inama, amubwira ko ari nziza kandi izakumva.

Kuri we, yari umujyanama mwiza mu rugendo rw’umuziki wa Social. Ati “Ni umuntu mu buzima twabaye inshuti. Ni we mu rugo ndahajya. Nawe mu rugo ashobora kuba yahaza, ntabwo ahejwe. Ahubwo twari twaratinze gukorana n’indirimbo, kuko dufitanye amateka."

Uyu muhanzi yumvikanisha ko gushyira imbaraga mu muziki wabo, byatumye n’abo bahatana muri Primus Guma Guma Super Stars. Ati “Urumva nta shuri ry’umuziki ryari rihari, byadusabaga gukurira mu kibuga cy’umuziki."

Khalfan yavuze ko imyaka icyenda ishize adafitanye indirimbo na Social Mula, kubera ko ubushuti bwabo bwarenze ‘business’. Kuri we, avuga ko Imana ariyo igena igihe cya nyacyo abantu bahurizaho.

Uretse kuba Khalfan yaragiye atanga ibitekerezo ku ndirimbo za Social Mula, uyu muhanzi nawe yagiye abanza kumva indirimbo Khalfan yabaga yiteguraga gusohora. Yamwumvishije ‘Power’ yakoranye na Bruce Melodie ndetse na ‘Si nyoko’.

Ati “Ubwo namwumvishaga ‘Power’ ijambo rya mbere yarambwiye ati ‘muvandimwe’ umuntu utemera ko uri umuraperi yaba afite ikibazo. Yaba arwaye ugutwi. Ibaze ko hano waririmbye neza, indirimbo ‘Power’ irarenze’.

Akomeza ati “Icyo gihe noneho yahise ambwira ati ariko muvandimwe natwe twazakoze ikintu (indirimbo), nanjye ndabimubwira, yorosoraga uwabyukaga."

Nyuma yo kwemeranya gukorana indirimbo, bagiye kureba Producer Santana banifashisha umuraperi Mr Kagame mu kwandika iyi ndirimbo ‘Bipe’.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo igaruka ku musore uba winginga umukobwa ngo ubushuti bwabo bukomere, burenge ikigero buba bugezeho.

Yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka azashyira hanze indirimbo ibyinitse, izafasha abantu kurangiza neza umwaka. 

Social Mula [Ubanza ibumoso] wakoranye indirimbo na Khalfan [Uri iburyo]- Uri hagati ni King Divin, umuvandimwe wa Khalfan 

Khalfan yavuze ko bisabye imyaka icyenda kugira ngo indirimbo ye na Social Mula ikorwe, kubera ko ubushuti bwabo bwasumbye ubushabitsi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIPE’ YA KHALFAN NA SOCIAL MULA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...