Bahuriye mu kibikira, nyuma barashyingiranwa! Inkuru y’urukundo ya Francília na Luiza

Urukundo - 01/07/2026 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahuriye mu kibikira, nyuma barashyingiranwa! Inkuru y’urukundo ya Francília na Luiza

Hari inkuru z'urukundo zitungura benshi kubera uburyo zatangiye n'uko zaje kurangira. Ni ko byagendekeye Abanyaburezili babiri, Francília Costa na Luiza Silvério.

Aba bombi bahuriye mu kigo cy'ababikira biteguraga kwegurira ubuzima bwabo Nyagasani, icyo gihe baraziranaga, ndetse buri umwe ntiyiyumvagamo mugenzi we, ariko nyuma y’imyaka mike cyane bikaza kurangira bahisemo kubaka urugo, bakabana nk’abashakanye.

Muri 2019, Francília Costa na Luiza Silvério bahuriye mu kigo cy'ababikira muri Brazil, aho bombi bari Abanovisi, bitegura kuba ababikira. Icyakora, ubwa mbere bahura ntibahise bumvikana ngo bahuze.

Luiza yavuze ko yabonaga Francília nk'umuntu "wiyemera kandi utoroshye kubana na we", mu gihe na Francília yemera ko na we atari amwishimiye. Icyo gihe nta n'umwe muri bo watekerezaga ko umunsi umwe bazakundana, bakubaka urugo rugakomera.

N’ubwo mu ntangiriro batumvikanaga, kuba barabanaga buri munsi byatumye batangira kuganira no kumenyana. Uko iminsi yagendaga ishira, urwango rwagiye rusimburwa n'ubucuti bukomeye.

Muri icyo gihe kandi, bombi bahuriraga ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko bahangayikishwaga n'agahinda gakabije ndetse n'ihungabana batewe n'imibereho ikomeye yo mu buzima bwo kwiha Imana.

Nyuma yo kubitekerezaho, baje kubona ko amasengesho yonyine atari ahagije ngo abakemurire ibyo bibazo, maze mu 2020 bafata icyemezo cyo kuva mu kigo cy'ababikira batangira ubuzima bushya.

Bamaze gusohoka mu buzima bwo kwiha Imana, bahisemo gukodesha inzu imwe kugira ngo bagabanye amafaranga bari gukoresha. Uko babanaga, ubucuti bwabo bwarushagaho gukomera, ariko nta n'umwe wari waratekereje ko bwazahinduka urukundo.

Muri 2023, nyuma yo kurebana filime y'urukundo ishingiye ku nkuru y'abantu babanje kwangana nyuma bagakundana (enemies to lovers), Francília yafashe icyemezo cyo kubwira Luiza ko atakimufata nk'inshuti gusa.

 Nk'uko babitangarije ikinyamakuru Go Magazine, Francília yaramubwiye ati: "Ndagukunda. Sinshaka ko ugira uwo mukundana wundi, kandi nanjye sinshaka gukundana n'undi muntu."

Luiza na we yahise amusubiza ko yari amaze igihe yumva afite ibyiyumvo nk'ibye, maze icyo kiganiro kivamo gusomana kwabo bwa mbere no gutangira urugendo rw'urukundo.

Mu kiganiro bagiranye na Go Magazine, Luiza yavuze ko mbere yo kwatura amarangamutima yabo, bombi bari bafite ubwoba bwo kwangiza ubucuti bwari bumaze igihe bubahuza.

Gusa nyuma yo kubwirana ibyiyumvo byabo, basanze buri wese yari amaze igihe akunda mugenzi we ariko atinya kubimubwira. Bavuga ko icyo cyemezo cyahinduye ubuzima bwabo burundu.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura, kugeza ubwo muri 2025 bakoze ubukwe mu buryo bwemewe n'amategeko. N’ubwo batashoboye kurushingira kuri Aritari ya Kiliziya Gatolika, kubera ko Kiliziya itemera gushyingira abahuje ibitsina, bahisemo kwifotozanya imbere y'ishusho ya Bikira Mariya wa Aparecida, umurinzi wa Brazil, nk'ikimenyetso cy'uko bakomeje kwizera Imana no kuyisaba guherekeza urugo rwabo.

Francília na Luiza bavuga ko nubwo bavuye mu buzima bwo kwiha Imana batigeze bareka ukwizera kwabo, ahubwo ko bahinduye uburyo babaho n’uko basenga. Bagaragaza ko bagifite ukwemera gukomeye, nubwo ubuzima bahisemo butandukanye n'ubwo bari biteze kubamo igihe binjiraga mu kigo cy'ababikira.

Nyuma yo gusangiza abantu amateka yabo ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, inkuru yabo yakwirakwiye ku Isi hose, itera impaka n'ibitekerezo bitandukanye. Hari abayibonamo urugero rw'uko ubuzima bushobora guhinduka mu buryo umuntu atakekaga, abandi bakayinenga bashingiye ku myemerere yabo.

Icyakora, bo bavuga ko icy'ingenzi kuri bo ari uko babonye amahoro yo mu mutima, urukundo n'ubuzima bumva bubanejeje, bakaba bizeye ko amateka yabo ashobora gufasha abandi guhitamo ubuzima bubaha amahoro n'ibyishimo.

Francília na Luiza bahuriye mu kibikira, nyuma barashyingiranwa!


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...