Bahujwe n’umuziki! Koffi Olomidé yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 20 -AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/03/2026 9:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahujwe n’umuziki! Koffi Olomidé yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 20 -AMAFOTO

Icyamamare mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé, w’imyaka 69, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, Cindy Le Cœur w’imyaka 43, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bari mu rukundo.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, ahazwi cyane nk’agace gatuyemo abakomeye mu gihugu.

Aba bombi bahisemo gusezerana imbere y’amategeko, bemeza ku mugaragaro umubano wabo wari umaze imyaka myinshi uzwi n’abakunzi b’umuziki.

Koffi Olomidé na Cindy Le Cœur bahuriye mu muziki, aho Cindy yabaye umwe mu bagore b’ingenzi mu itsinda rya Quartier Latin ryashinzwe na Koffi.

Mu myaka myinshi bamaze bakorana, bakunze kugaragara ku rubyiniro basusurutsa abakunzi babo, ibintu byagiye binakurura ibihuha by’uko urukundo rwabo rurenze akazi.

Nubwo bombi bakunze kwirinda gushyira ubuzima bwabo bwite ku karubanda, ntibigeze bahisha ko bafitanye umubano wihariye.

Nyuma y’imyaka hafi 20 bari kumwe, bahisemo kuwushyira mu rwego rwemewe n’amategeko, bafata icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore byanditse mu mategeko ya Leta.

Amakuru aturuka i Kinshasa agaragaza ko iyi ari inshuro ya gatatu Koffi Olomidé asezeranye imbere y’amategeko. Icyakora, benshi mu bakunzi be bavuga ko umubano we na Cindy Le Cœur ari wo umaze igihe kirekire kandi waranzwe no gukomezanya mu bihe bitandukanye by’umuziki n’ubuzima busanzwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, amafoto n’amashusho y’uyu muhango byakwirakwiye, abakunzi babo babifuriza ibyishimo no gukomeza urugendo rw’urukundo rwabo.

Isezerano ryabo ryatumye benshi bongera gutanga ibitekerezo ku rukundo rumara igihe kirekire mbere yo gusezerana.

Hari abagaragaje ko gutegereza imyaka 20 mbere yo kwambara impeta bisaba ukwihangana n’icyizere gikomeye, mu gihe abandi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko urukundo nyarwo rutagendera ku myaka cyangwa ku gitutu cy’abantu.

Kuri ubu, Koffi Olomidé na Cindy Le Cœur batangiye indi ntambwe nshya y’ubuzima bwabo nk’abashakanye byemewe n’amategeko, nyuma y’urugendo rurerure rwatangiriye ku rubyiniro rukagera no mu buzima busanzwe.

Ni inkuru y’urukundo rwarambye, ubufatanye mu muziki, n’icyemezo cyo “gushyira akadomo ku rukundo” nyuma y’imyaka 20 bari kumwe.

Koffi Olomidé na Cindy Le Cœur bishimye nyuma yo gusezerana byemewe n’amategeko i Kinshasa, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bakundana

 

Ni umunsi mukuru w’urukundo nyarwo rwatangiye ku rubyiniro rukagera mu buzima busanzwe

 

Koffi Olomidé, ku myaka 69, asezeranye ku nshuro ya gatatu, ariko ubu hamwe na Cindy Le Cœur w’imyaka 43, urugendo rwabo rwatangaje abakunzi babo kubera gukomeza hamwe mu bihe byose

Aba bombi bamaze imyaka myinshi bakorana mu muziki, ariko ubu bahisemo gushyira ku mugaragaro umubano wabo, bagaragaza ko urukundo nyarwo rudafite imyaka kandi rutsindira igihe n’ubuzima busanzwe

Cindy yahanye isezerano n'umukunzi we Koffi, ndetse bombi bambikanye impeta y'urudashira nyuma y'imyaka 20 babana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...