Bahujwe n’ikiraka birangira babanye! AG Promoter na Micky basezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO + VIDEO

Imyidagaduro - 27/11/2025 3:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Bahujwe n’ikiraka birangira babanye! AG Promoter na Micky basezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO + VIDEO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, AG Promoter yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we w’igihe kirekire Micky, mu birori byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana ubaye nyuma y’iminsi micye AG Promoter yambitse impeta Micky dore ko byabaye ku wa 09 Ugushyingo 2025 bibera i Rebero mu karere ka Kicukiro.

Icyo gihe, Micky yavuze ko yari abizi ko AG Promoter azamwambika impeta y’urudashira ariko atari azi igihe n’isaha.

Igiraneza Pacifique [Ag Promoter] yanavuze ko we n’umukunzi we bari gutegura gahunda y’ubukwe, irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana, ndetse yanaciye amarenga y’uko umugore we atwite. Ati: “Nabonye muzabimenya mu minsi iri imbere.”

Nyuma y’iminsi micye, bahise basezerana mu Murenge aho ubu babaye umwe imbere y’amategeko ndetse umwe yabaye umugore undi yabaye umugabo.

Ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko byagakwiye kuba byarabaye mu kwezi kwa Kanama 2025 ariko byahuriranye n’uko nta ndangamuntu Micky yari afite icyo gihe hanyuma babitera ipine bigera none.

AG Promoter yatangiye gukundana na Micky mu mwaka wa 2024 ariko babanza kubihisha nyuma y’igihe urukundo rurabaganza, batangira kubyemera mu itangazamakuru kuko bari baratangiye bavuga ko ari ababyara.

Micky na AG Promoter basezeranye imbere y'amategeko


Kuva none, AG Promoter na Micky ni umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...