Bahinduye ubukwe bwabo ubufasha ku bana barwaye kanseri

Imyidagaduro - 07/10/2026 10:09 AM
Share:
Bahinduye ubukwe bwabo ubufasha ku bana barwaye kanseri

Jon na Amber Kozesky bo muri Leta ya Ohio muri Amerika bahisemo kudashyiraho urutonde rw’impano z’ubukwe, ahubwo basaba abashyitsi babo gutanga inkunga ku muryango ufasha abana barwaye kanseri n’imiryango yabo.

Aba bombi bakoze ibirori byo kwizihiza ubukwe ku wa 19 Nzeri 2026, aho bahisemo gukusanyiriza amafaranga umuryango witwa The Littlest Heroes, bafatanyije nawo mu bikorwa byo gufasha imiryango ifite abana barwaye kanseri.

Iki gitekerezo cyakomotse ku mateka bwite ya Jon, kuko uyu muryango wahoze ufasha umuryango we ubwo mubyara we Nathan yarwaraga ikibyimba cya kanseri mu bwonko.

Nathan yari afite imyaka itandatu ubwo bamusuzumaga, bituma umuryango we uhura n’ibihe bikomeye birimo ingendo nyinshi zo kwa muganga no kumwitaho, mu gihe wari ugomba gukomeza no kwita ku zindi nshingano z’ubuzima.

Jon yavuze ko iyo umwana arwaye kanseri, ubuzima bw’umuryango wose buhinduka.Ati“Iyo umwana arwaye kanseri, umuryango wose uhita uhindura gahunda zawo ugashyira imbere imiti, kujya kwa muganga no kwita ku mwana urwaye, nyamara izindi nshingano zisanzwe z’ubuzima ntizihagarara.

Haracyari fagitire zigomba kwishyurwa, ibiribwa bigomba kugurwa, imodoka zigomba gushyirwamo lisansi ndetse n’abandi bana bakeneye kwitabwaho n’ababyeyi babo.”

The Littlest Heroes yafashije umuryango wa Jon mu buryo butandukanye, harimo kuwufasha kubona amafaranga yo kwishyura ibikenerwa, amakarita yo kuguriramo lisansi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubufasha. Yanawuhaye ubufasha bwo mu byiyumvo n’amakuru awufasha guhangana n’iyo bihe.

Nathan yaje kwitaba Imana afite imyaka umunani, ariko ibyo Jon n’umuryango we bari banyuzemo byakomeje kumugiraho ingaruka mu myaka yakurikiyeho.

Nyuma y’imyaka hafi 20, Jon yatangiye kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango ufasha abana barwaye kanseri, aza gutungurwa no gusanga ari The Littlest Heroes wari warigeze gufasha umuryango we.

“Nabimenye nyuma y’ibyumweru byinshi, ubwo narimo ndeba muri zimwe mu nyandiko, nkabona izina ry’umuryango wacu, maze menya ko ari wo muryango w’ubufasha wari waradufashije icyo gihe. Icyo gihe numvise ko ubuzima bwari busubiye ku murongo umwe.”

Ni muri uwo muryango kandi Jon yaje guhura na Amber, ubwo yari aje gukora ubushake. Ubucuti bwabo bwaje kuvamo urukundo, barakundana ndetse baza no gufata icyemezo cyo kubana.

Mu 2022, Jon yasabye Amber ko bazashyingiranwa ubwo bari mu Misiri, aho bari bahagaze amasaha 18 i Cairo mu rugendo bajyaga muri Kenya. Yamusabye ari hafi y’ibiramyramide bya Misiri.

Mu 2025, bakoze ubukwe bw’ibanga bari muri Kenya, aho bari bagiye muri safari. Nyuma bateganya gukora ibirori binini byo kwizihiza ubukwe bwabo hamwe n’imiryango n’inshuti muri Ohio.

Igihe bateguraga ibyo birori, basanze bizaba mu kwezi kwahariwe gukangurira abantu kurwanya kanseri y’abana. Bahise bafata icyemezo cyo gukoresha uwo munsi mu gufasha imiryango ifite abana barwaye aho kwakira impano zisanzwe z’ubukwe.

“Aho guhabwa impano y’ubukwe, umuntu yashoboraga gufasha umuryango kubona ibiribwa ku meza, gukomeza kwishyura umuriro cyangwa kubona lisansi yo kujyana umwana kwivuza. Kuri twe, nta mpano twari gushyira ku rutonde yari kugira agaciro karenze ako.”

Jon na Amber bari bafite intego yo gukusanya amadolari 100,000. Ku munsi w’ibirori byabereye muri Cleveland Metroparks Zoo, bakusanyije hafi kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga.

Nyuma y’uko inkuru yabo imenyekanye mu itangazamakuru, abantu batandukanye bo hirya no hino muri Amerika batangiye kohereza inkunga. Ibigo n’imiryango itandukanye yo muri Ohio na byo byaje gufasha muri icyo gikorwa.

Jon yavuze ko igikorwa cyari cyatangiriye ku nshuti n’abavandimwe babo cyaje gukura kikaba ikintu kirenze ubukwe bwabo.

“Icyari cyatangiye nk’intego isa n’iyari ikomeye cyane twari twasangije inshuti n’abagize imiryango yacu magana make bari mu bukwe, cyahindutse ikintu kirenze kure ubukwe bwacu. Buri gihe twatekerezaga ko twamaze kubona urugero ntarengwa rw’ubugiraneza bw’abantu, hakaza undi muntu akavuga ati: ‘Natwe turashaka gufasha.’”

Muri ibyo birori, Jon na Amber banatumiyemo abakobwa babiri bakunze cyane binyuze mu bikorwa bya The Littlest Heroes, baba abakobwa batwara indabo mu muhango wabo.

Umwe muri bo ni Victoria Tsupruk, wagaragaye ko arwaye kanseri y’amaraso yo mu bwoko bwa acute lymphoblastic leukemia afite imyaka ibiri mu 2019, hamwe na mushiki we Vinessa.

Jon yavuze ko amaze igihe akurikiranira hafi imikurire y’abo bakobwa. Mu bukwe, bamushimishije ubwo basomaga imivugo bari banditse ubwabo imbere y’abari bitabiriye ibirori.

Nyina wa Nathan na we yari mu bitabiriye ubukwe, hamwe n’imiryango myinshi ifashwa na The Littlest Heroes ndetse n’abagiye bashyigikira ibikorwa by’uwo muryango.

Jon yavuze ko kuba abantu bari barigeze gufasha umuryango we mu myaka myinshi ishize barongeye kuboneka mu bukwe bwe, ari ibintu byamukoze ku mutima. Ati: “Abantu bo muri The Littlest Heroes bafashije umuryango wanjye hafi imyaka 20 ishize, ntibashoboraga kumenya aho ineza yabo yari kuzagera."

"Ntibashoboraga kumenya ko nyuma y’imyaka nari kuzagaruka muri uwo muryango, nkahuriramo n’umugore nari kuzashyingiranwa na we, cyangwa ko ubukwe bwacu bwari kuzafasha indi miryango yari ihanganye na kanseri y’abana.”

Jon yasabye abantu gukomeza kugira umutima wo gufasha abandi, avuga ko igikorwa cyiza umuntu akora gishobora kugira ingaruka nziza mu buzima bw’abandi n’iyo yaba atabizi.

Yagize ati: “Ntushobora kumenya aho igikorwa cy’ineza wakoze kizagera. Ntabwo buri gihe ubona ibiba nyuma yo guhitamo gufasha umuntu. Rimwe na rimwe, iyo neza ikomeza gukorwa n’abandi ndetse n’igihe kirekire nyuma y’uko wowe wibagiwe ko wayikoze.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...