Baherukana mu myaka 20 ishize! Mike Kayihura yavuze kuri King James wakoze amateka yo kugurisha amatike yose-VIDEO

Imyidagaduro - 22/05/2026 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Baherukana mu myaka 20 ishize! Mike Kayihura yavuze kuri King James wakoze amateka yo kugurisha amatike yose-VIDEO

Mu muziki, hari ibihe biba nk’ibimenyetso by’impinduka cyangwa intambwe nshya mu rugendo rw’abahanzi. Mu minsi ishize, kimwe muri ibyo bihe cyagarutsweho cyane ni amateka yakozwe na King James yo kugurisha amatike yose y’igitaramo cye mu gihe cy’iminsi itatu gusa mbere y’uko kiba.

Ni amateka yakoze benshi ku mutima, barimo na Mike Kayihura, umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, wavuze ko ibyo King James yakoze ari isomo rikomeye ndetse n’ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda ugenda ugera ku rwego rushya.

Igitaramo cya King James giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena, aho azizihiriza imyaka 20 amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Ni igitaramo cyakuruye inyota idasanzwe kugeza aho amatike yose yashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa, ibintu bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mike Kayihura yavuze ko kuba King James yarabigezeho atari impanuka, ahubwo ari umusaruro w’urugendo rurerure rwubakiye ku bwiza bw’ibihangano no gukomeza kugumana ireme.

Yagize ati: “Biriya n’ibintu tuba dukeneye. Ntabwo aherutse kuduha indirimbo nyinshi ariko ni ikerekwa ireme ry’ibyo akora, kandi King James ni uwo. Nta ndirimbo araduha ngo ntikore ku bantu. Kuba yarabashije kugurisha amatike mu gihe cy’iminsi itatu agashira (Sold Out) ntabwo ari igitangaza. Ni ibintu bishimishije cyane kandi bidutera imbaraga nk’abahanzi.”

Aya magambo agaragaza uburyo abahanzi b’iki gihe batangiye kubona ko urugendo rw’umuziki rudashingira gusa ku gusohora indirimbo nyinshi, ahubwo rushingira no ku cyizere umuhanzi aba yarubatse mu bafana be mu gihe kirekire.

Mike Kayihura yavuze ko aherukana na King James “imbona kubone” mu myaka igera kuri 20 ishize.

Yavuze ko bwa mbere yamubonye mu 2006, ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, mu gihe King James yari amaze gutangira urugendo rw’umuziki.

Icyo gihe, King James yari kwa Pastor P muri studio akora indirimbo ze za mbere zatangiye kumwinjiza mu muziki nyarwanda.

Mike Kayihura yavuze ko nubwo imyaka yose ishize atongeye guhura nawe imbonankubone, gukurikirana urugendo rwe no kubona ageze ku rwego rwo kugurisha amatike yose mbere y’igitaramo ari ibintu bitanga icyizere ku bahanzi bakiri kuzamuka.

Yagize ati: “Ubwa mbere nabonye King James nari mu mashuri yisumbuye, icyo gihe yari muri studio kwa Pastor P. Njyewe ntabwo nari nagatangiye umuziki, ariko we yari yaratangiye, yari yasohoye indirimbo ya mbere. Ntabwo ndahura nawe kuva icyo gihe, ariko kubona uyu munsi hashize imyaka irenga 20 yacuruje amatike yose agashira (Sold Out) ni ibintu bishimishije cyane.”

Amateka ya King James aje mu gihe umuziki nyarwanda uri gukomeza kwaguka, aho ibitaramo byo mu nzu nini nka BK Arena bigenda byitabirwa ku rwego rwo hejuru kurusha uko byari bisanzwe mu myaka yashize.

Ku bahanzi benshi, kuba umuhanzi wigenga ashobora kugurisha amatike yose mu minsi mike mbere y’igitaramo ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko umuziki nyarwanda ugeze ku rundi rwego, kandi ko abafana batangiye gushyigikira ibikorwa by’abahanzi babo mu buryo bufatika.

Ku rundi ruhande, amagambo ya Mike Kayihura agaragaza icyubahiro afitiye King James nk’umwe mu bahanzi bubatse amateka y’umuziki nyarwanda kuva mu bihe bya mbere by’izamuka rya muzika igezweho mu Rwanda.

Mu gihe habura amezi make ngo icyo gitaramo kibe, abakunzi b’umuziki benshi bakomeje kwibaza uburyo King James azagaragaza imyaka 20 amaze mu muziki, cyane cyane nyuma y’aho yerekanye ko agifite igikundiro gikomeye mu bafana b’ingeri zitandukanye.

Hari amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko King James azakora ibitaramo bibiri kugirango azagera ku bafana bagendanye nawe urugendo rw’imyaka 20. Bivuze ko yataramira muri BK Arena tariki 1 Kanama 2026, na tariki 2 Kanama 2026.


Mike Kayihura yatangaje ko ibyakozwe na King James ari amasomo meza abahanzi bagenzi be bakwiriye kwiga


King James ari kwitegura kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MIKE KAYIHURA


KANDA HANO UBASHE KUMVA EP NSHYA YA MIKE KAYIHURA

VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda.com



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...