Amezi abiri arirenze Bahavu Jeannete watsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA, agiheze mu rungabangabo aho adafite n’icyizere cyo kuyihabwa.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Shene afatanyije n’umugabo we, Fleury and Jeannete, bwa mbere Bahavu yavuze agahinda ke ndetse atanga umucyo ku bimaze iminsi bivugwa.
Bahavu yahereye aho irushanwa ryatangiriye kugira ngo aryinjiremo, aho yavugaga ko mu busanzwe atajya akunda kujya mu marushanwa abonetse yose.
Bahavu yavuze ko mu busanzwe icyizere cyatangiriye ku mashampanye bakirijwe bakagira ngo babonye ijuru aho we avuga ko yahise abona bitandukanye.
Yavuze ko nk’umuntu yagize impungenge ariko Alliah Cool akamuhumuriza amubwira ko ibyo bijejwe bazabibona ku murongo ndetse ko ibyo nawe arimo bitatuma yica izina rye.
Bahavu icyo cyizere cy Alliah yarakigendanye akomeza kwiyamamaza, gutorwa no kwitoresha nk’uko abivuga, kugeza ubwo imodoka ayitsindiye.
Mu kuyitsindira ariko byavuzwe cyane ko Bahavu yibye amajwi ndetse ko batumva ukuntu Bamenya yari ari imbere amasaha yagenwe akarangira Bahavu ayoboye, aha naho yahatanze umucyo.
Mu gahinda kenshi yagize ti "Ntabwo naba narabigiyemo nkina. Kuko ntabwo nari nabuze ikindi nkora. Ni nde wari umfitiye impuhwe. Bitandukanye kuvuga ngo ayo majwi arayibye. Ayo majwi wayiba ute? Ni nde wari umfitiye impuhwe muri Rima, bo bayiteguye, nta nshuti yanjye magara yarimo ku buryo bavuga ngo imodoka yari guhabwa Bahavu".
Ku bijyanye no kwitoresha mu minota ya nyuma, yagize ati: "Ku muntu wese wakurikiranaga aya majwi uko yahendaga, ntabwo yatinyuka kuvuga icyo kintu."
Bahavu yahishuye ko izingiro ry’ikibazo ari amasezerano ya RIMA na Ndoli Safaris ataragizwemo uruhare n’umukinnyi.

Uyu ni wo munsi Bahavu atazibagirwa mu rugendo rwe muri sinema
Yagize ati: "Mu masezerano twagiranye na RIMA, nta hantu na hamwe byari byanditsemo ko ngomba kwamamariza Ndoli cyangwa uzatsindira imodoka azabanza kwamamariza Ndoli kugira ngo ayihabwe."
Babasezeranyije uko uyitsindira azahita ayitwara none hashize ukwezi
Bahavu kandi yanenze Alliah Cool wazanye abanyamahanga bagataha imbokoboko. Yavuze ko abo banyamahamga ntacyo bamariye Cinema, kuko Alliah Cool yabazanye bakajya babarebera kure ndetse ko ntacyo babamariye, yewe nta n'ifoto bafatanye bari kumwe.

Bahavu yatsindiye imodoka nubwo atarayihabwa
Bahavu yasoje asaba itangazamakuru kumukorera ubuvugizi akabona imodoka ye. Aragira ati: "Banyamakuru, ndabizi ko iki kibazo mwakigize icyanyu, ndabasabye mumfashe RIMA impe igihembo cyanjye, ikindi ikureho iki kibazo burundu."

Rurageretse hagati ya Alliah Cool na Bahavu

Bahavu yagaragaje ko yaguye mu mutego

Abantu benshi babonye bwa mbere Bahavu afite agahinda
