Bahavu Jannet yizihije isabukuru y'amavuko 'ya mbere' kuva yinjiye mu ivugabutumwa

Iyobokamana - 17/07/2024 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Bahavu Jannet yizihije isabukuru y'amavuko 'ya mbere'  kuva yinjiye mu ivugabutumwa

Usanase Bahavu Jannet umaze kubaka izina rikomeye muri Sinema Nyarwanda, yizihije isabukuru y'amavuko ya mbere nyuma y'uko yinjiye mu ivugabutumwa, umugabo we aba uwa mbere mu kumwifuriza ibyiza biva ku Mana.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko, umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette yashimye Imana ku bwo kumugirira ubuntu ikamwongera umwaka wo kubaho, yifashisha ijambo ry'Imana.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati "Uwiteka Mana yanjye, unyishimire mporane ubusabane nawe, unyuzuzemo ku kwiringira, ibihe byose, Amen."

Umugabo we, Fleury Legend nawe uherutse kwinjira mu mwuga wo gukina filime, yabaye uwa mbere mu kwifuriza umugore we isabukuru nziza y'amavuko mu butumwa bwuje urukundo rwazamuye amarangamutima ya benshi.

Yagize ati "Isabukuru nziza rukundo rwanjye! Uwiteka aguhe imigisha kandi akomeze akurinde; Uwiteka akumurikire mu maso he kandi akugirire neza, kandi Uwiteka aguhe amahoro. Ndagukunda cyane Mukundwa."

Mu bindi byamamare byifurije ibyiza Bahavu, harimo Junior Giti, Ingabire Pascaline, umugore wa Clapton Kibonge n'abandi benshi biganjemo abo babana umunsi ku wundi mu Isi ya Sinema.

Nyuma yo kwakira ubuhanuzi bw’abavugabutumwa barenga batanu, Bahavu Usanase Jeannette usanzwe ari umukinnyi wa sinema akaba umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, yemeye gutangira urugendo rw’ivugabutumwa nyuma y’igihe kinini yari amaze ashidikanya kuri uyu muhamagaro muri Mata uyu mwaka.

Mu ntangiro ya 2024 nibwo Bahavu yatunguranye agaragara abwiriza mu Itorero “Shiloh Prayer Mountain Church " bitangaza benshi gusa icyo gihe nta gahunda yari afite yo gukomeza uyu murimo.

Uyu mugore wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga’ amaze iminsi afunguye umuyoboro wa Youtube, aho anyuzaho ibyigisho binyuranye. Amaze iminsi atambutsa ibiganiro byubakiye ku rupfu rwa Kristo n’ubuzima byatanze ku bamwizera. Ati “Kuzuka kwawe bitwemeza ko nta kigeragezo na kimwe tutatsinda, kuko watsinze urupfu na Satani " Ushimwe uhabwe icyubahiro."

Yabanje gutambutsa ikiganiro yise 'Yezu azure ibyawe byapfuye', akurikizaho 'Imana igukuye mu ntambara wari umazemo igihe', 'Ibyatumye ubuzima bwawe buhinduka' yisunze ibyanditswe muri Yesaya 45:2-4, 'Isaha yo kubohoka' ndetse na 'Ubutunzi uwiteka atanga'.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda muri Mata, yavuze ko yakuze akunda gusenga byatumye yumva ari impano ashaka gukuza muri we, aniyemeza kwinjira mu ivugabutumwa ryagutse.


Usanase Bahavu Jannet yashimye Imana yamwongeye umwaka wo kubaho



Isengesho rya Bahavu ku isabukuru ye



Amaze amezi atatu yinjiye mu ivugabutumwa


Umugabo we, Fleury Legend yabaye uwa mbere wamwifurije isabukuru nziza


Yamwibukije ko amukunda


Usanase na Ndayirukiye bafitanye umwana umwe w'umukobwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...