Mu
minsi ishize, Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss bageze i Kigali aho
bari mu myiteguro yo kuririmba mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival
kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026. Ni igitaramo kizaba kibaye
ubwa mbere aba bahanzi bahuriye ku rubyiniro kuva batandukana mu 2018.
Iyi
nkuru yagaruye icyizere mu bakunzi b’andi matsinda yigeze kubica bigacika,
bibaza niba hari n’andi ashobora kongera kwihuza. Muri ayo harimo Just Family,
rimwe mu matsinda yasize amateka akomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Bahati wari umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko
kongera guhurira hamwe bitari ikibazo gikomeye, ahubwo ko icyo bisaba ari
ukuboneka k’umushinga ufatika ubafasha kongera gukora nk’itsinda.
Yagize
ati: "Aho ifaranga rikubise haroroha muvandimwe. Nonese ntabwo uzi ukuntu
Safi Madiba yavuye muri Urban Boyz bagasigara ari babiri, bikageraho bagakora
umuziki bikanga, ariko kubera amafaranga ryabonetse byarakunze."
Aya
magambo agaragaza ko, n’ubwo imyaka ishize kandi buri wese yarafashe inzira ye,
amahirwe yo kongera kubona Just Family atarazima.
"Twe
ntitwatandukanye dushwanye"
Bahati
yavuze ko impamvu Just Family itongeye gukora nk’itsinda atari amakimbirane
hagati y’abarigize, ahubwo ko byatewe n’ibihe n’imibereho ya buri umwe.
Yasobanuye
ko nyuma y’ibibazo bitandukanye, icyorezo cya Covid-19 cyaje gisonga ibibazo
byari bisanzwe bihari.
Muri
icyo gihe Croidja yari ari muri Afurika y’Epfo, naho Jimmy aza kwimukira muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asigara wenyine i Kigali.
Ati:
"Cyane ko nkatwe Just Family twatandukanye tudashwanye. Ni ibibazo
byajemo, Covid-19 nayo izamo, isanga Croidja atari mu Rwanda. Aho Covid-19
irangiriye Jimmy ajya muri Amerika, nsigara i Kigali njyenyine, umukino
urangira gutyo. Ariko tubonye amafaranga byakunda."
Ni
amagambo agaragaza ko kugeza ubu umubano hagati yabo ugihari, ndetse ko
icyabuze ari umushinga ubahuza.
Bahati
yabajijwe niba mu gihe abategura MTN Iwacu Muzika Festival babatumira mu mwaka
wa 2027, Just Family yakongera guhura.
Aya
magambo ashobora kongera guha icyizere abakunzi b’iri tsinda, cyane ko benshi
bakomeje kwifuza kongera kuribona ku rubyiniro, nk’uko bigiye kugendekera Urban
Boyz.
Just
Family ni rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki
nyarwanda mu myaka ya 2000.
Iri
tsinda ryari rigizwe na Bahati, Jimmy na Croidja, ariko ryatangiye guhura
n’ibibazo rikimara kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku
nshuro ya kabiri mu 2012.
Kutumvikana,
ibibazo by’amadeni n’inzira zitandukanye z’ubuzima byatumye ritandukana.
Croidja yerekeje muri Afurika y’Epfo, naho Bahati ahindura icyerekezo, yakira
agakiza ndetse yinjira mu ruganda rwa sinema, aho yamenyekanye cyane muri
filime zirimo Kaliza.
Mu
2016, Bahati na Jimmy bongeye kugerageza kubyutsa izina rya Just Family,
binjizamo umuhanzi Chris wari uturutse i Burundi. Icyakora uwo mushinga
ntiwamaze igihe, Chris aza kuva muri iryo tsinda.
Nyuma
y’aho, bongeye kwegera Croidja wari muri Afurika y’Epfo, bongera gukora
nk’itsinda ndetse basohora indirimbo zirimo "Zero Distance" mu 2018.
Icyakora,
na bwo ibikorwa byabo ntibyigeze biramba, buri wese akomeza inzira ye.
Kongera
guhura kwa Urban Boyz byafashwe nk’inkuru ikomeye mu muziki nyarwanda, cyane ko
iri tsinda ryari rimaze imyaka umunani ritakigaragara hamwe.
Amagambo
ya Bahati na yo agaragaza ko Just Family idafunze burundu umuryango wo kongera
gukora. Icyo ashimangira ni uko hakenewe umushinga ufatika n’abashoramari
cyangwa abategura ibitaramo babona agaciro kari mu kongera guhuriza hamwe iri
tsinda.
Niba
ibyo byashoboka, abakunzi b’umuziki nyarwanda bashobora kongera kubona rimwe mu
matsinda yigeze kuba inkingi ya mwamba muri Hip Hop na R&B y’u Rwanda
risubira ku rubyiniro, nk’uko Urban Boyz igiye kongera kwiyereka abafana bayo.

Bahati
yatangaje ko Just Family yakongera gusubira ku rubyiniro mu gihe cyose bahabwa
amafaranga
