Mu mashusho Diana Bahati yasangiye abamukurikira agaragara
yambika umugabo we impeta mbere ariko akabanza kumubwira amagambo akomeye
amushimira uko amukunda.
Uyu mugore yatangiye agira ati "Mukundwa wambereye mwiza
cyane, umugwaneza uw’igikundiro kandi nkunda uko unkunda mu buryo bw’ibanga. Nkunda
kubwira abantu ko ibyo babona ari kabiri ku ijana yibyo unkorera mu rugo."
Akomeza agira ati "Nkunda uko uturwanirira ukuntu igihe
cyose uba wifuza kumbona nsinda mbigeraho ndi ku gasongero. Niba waba warigeze
na rimwe unshidikanyaho uyu munsi nshaka ku kubwira ko ngukunda n’umutima wanjye
wose, ibyo mfite byose n’ibindimo.Uri umugisha ukomeye nigeze ngira."
Aboneraho amwambika impeta ya zahabu irimo na diyama,Bahati
na we ati "Nari ntegereje igihe cy’ubukwe bwacu gusa ije mbereho gato mu kuri ni byiza
byari inzozi ko umunsi umwe nzambara impeta y’uwo nkunda sinari narigeze
nambara nimwe ivuze rero ikintu gikomeye kuri njye."
Diana Marua abana na Bahati nubwo nta bukwe bari
bakorana, Bahati akaba yarabone izuba mu 1994 naho umugore we yavutse mu 1988
bombi bafitanye abana batatu barimo Heaven, Majesty na Malaika.Diana Marua yatunguye umugabo we amwambika impeta amushimira urukundo akomeza kumwereka
Diana Marua na Bahati bafitanye abana 3 ariko ntabwo barakora ubukwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA DIANA BAHATI YAMBIKA IMPETA BAHATI
KANDA HANO UREBE UNUMVA INDIRIMBO 'DIANA' BAHATI FT BRUCE MELODIE