Mu kiganiro ‘Menya icyo wibaza’ cya Radio & TV 10 cyiyoborwa na Edward Mubarak akagitumiramo abanyamadini batandukanye, mu cyari cyahawe insanganyamatsiko igira iti: Ni ikihe gitabo cy’ukuri cy’Imana hagati ya Korowani na Bibiliya?, icyo kiganiro cyaranzwe n’impaka zikomeye ndetse Edward Mubarak wari ukiyoboye avuga ko abayisilamu batandukiriye bakabigira intambara mu gihe atari yo ntego iba igamijwe muri icyo kiganiro. Nubwo ariko icyo kiganiro cyaranzwe no gushwana bikomeye, abayisilamu bavuga ko batahawe umwanya uhagije wo kuvuga.
Ese ubundi Korowani ni iki, Bibiliya yo ni iki?
Nkuko buri ruhande yaba urw’abakristo ndetse n’urw’abayisilamu babanzaga kubisobanura, yaba Korowani ndetse na Bibiliya, bavuze ko buri kimwe ari igitabo cy’Imana. Ibyo kandi niko bisanzwe bizwi mu byizerere n’imyemerere y’abakristo ndetse n’abayisilamu, gusa ikibazo kikaba icyo kumenya igitabo cy’ukuri cy’Imana na cyane ko ibyanditswe mu gitabo kimwe usanga bitandukanye n’ibyanditse mu kindi gitabo. Buri tsinda ryasobanuye ku gitabo cyaryo. Abayisilamu batangiye bagira bati:
"Korowani (QOR’AN) ni icyamanuwe na nyagasani w’ibiremwa, Uwizerwa akaba ariwe wayimanukanye." Bakomeza bavuga ko Korowani ari amagambo yahumetswe n’Imana, ikayiha Gibril kugira ngo nawe ayishyikirize Intumwa y’Imana Muhammad. Sheikh Muhammad umwe muri iryo tsinda ry'abayisilamu bari batumiwe muri icyo kiganiro yagize ati ‘Korowani nta jambo ry’umuntu ririmo, si nka Bibiliya aho ifite amagambo (amabaruwa) umuntu yandikiraga mugenzi we. Urugero muri Bibiliya harimo amagambo umuntu yabaga arimo gutereta umugore we, akamwandikira amutereta.
Abakristo nabo basobanuye Bibiliya n’uko yanditswe
Bishop Adam umwe mu itsinda ry’abakristo bari batumiwe muri icyo kiganiro 'Menya icyo wibaza', yavuze ko Bibiliya ari igitabo cyahumetswe n’Imana. Yabasobanuriye ko Imana ari yo yagiye ikoresha abantu batandukanye bakandika Bibiliya babwirijwe n’Imana ndetse by’akarushaho hakaba harimo amagambo yanditswe n’Imana ikoresheje ukuboko kwayo. Yagize ati: "Bibiliya ntabwo yamanutse, yaranditswe, ihabwa abantu kandi buzuye umwuka Wera. Hari n'amagambo Imana yanditse n'ukuboko kwayo."
Bishop Adam wahoze mu idini ya Islam nyuma akaza gukizwa akaba umukristo, yahamije ko Allah wa Korowani atari yo Mana ivugwa muri Bibiliya. Ibyo yavuze byaje kwemezwa na none n’abari bahagarariye Islam bavuga ko Imana ivugwa muri Bibiliya atariyo Allah wabo kuko iyo muri Bibiliya, ngo ikennye, itukwa ikanatukana n’ibindi byinshi bagiye bayivugaho.
Bishop Adam yatangaje ko iby’uko Imana yo muri Korowani atari yo Mana yo muri Bibiliya, nyuma yo kwibaza impamvu hariho ibitabo bibiri Bibiliya na Korowani aho usanga kimwe cyaranditswe cyera mbere ya Yesu, nyuma yo kujya hanze kwacyo hakandikwa ikindi nacyo kitirirwa Imana. Yaje kuvuga ko Korowani ari igitabo cyuzuye uburozi na cyane ko ngo atari igitabo cy’umwimerere nka Bibiliya. Ibyo byarakaje cyane abayisilamu, nuko batangira nabo gutanga ibihamya ko ko Bibiliya atari igitabo cy’ukuri cy’Imana ahubwo ko icyemewe ari Korowani.
“Mbanje kwikinga ku Mana ngo indinde satani wavumwe ku izina ry’Imana nyirimpuhwe nyiribambe.”
Ayo ni amagambo abayisilamu babanza kuvuga mbere yo gusoma muri Korowani. Sheikh Muhammad yabasabye gusoma ibisobanuro muri Korowani 2: 97. Havuga uburyo Korowani ngo yavuye kuri Allah akayishyira ku mutima w’Intumwa y’Imana Muhammad. Haranditse ngo “Vuga uti uwaba ari umwanzi wa Gibril ari we Gabriel, mu by’ukuri we yayimanuriye ku mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, ihamya ibyayibanjirije inayobora ikaba n’inkuru ishimishije kubemera.”
Icyemeza ko Korowani ari cyo gitabo cy’ukuri cy’Imana
Sheikh Muhammad yavuze ko Korowani itandukanye na Bibiliya kuko Bibiliya irimo amagambo ngo abantu bizaniye barimo nka Pawulo umwe mu banditsi ba yo uvuga amagambo nyuma akavuga ko ayavuze nk’umusazi. Bavuze ko Imana yashyize Kolowani ku mutima wa Muhammad akajya ayigisha abayisilamu n’abahakanyi batari abayisilamu. Ati “Ba bapagani barayihakanye aravuga ati ibihano bikomeye biri kuri abangaba bigometse kuri Korowani”. Korowani 2;79 ho hagira hati ‘Rero bafite ibihano bikomeye abiyandikira igitabo n’intoki zabo’.
Umuntu ufite ibihano bikomeye wabwirwaga ngo ni Pawulo wanditse igitabo n’intoki ze
Mu busobanuro abayisilamu batanze, mu gitabo cy’Abagalatiya 6: 11 ngo hagaragaza uwanditse Bibiliya n’intoki ze, uwo akaba ari Pawulo uzabona ibihano bikomeye azahabwa na Allah. Hagira hati ‘Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko.” Hano abayisilamu bahise banyomoza abavuga ko Bibiliya yanditswe ku mabwiriza y’Imana. Bavuze ko Pawulo ari intumwa y’ikinyoma bahamya ibyo bashingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya kivuga ngo ‘Icyo Pawulo arusha intumwa z’ibinyoma’. Mu gitabo cy' 2 Abakorinto 11: 17 handitse ngo:
“Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu ariko rero niba mubitekereza gutyo munyemere nk’umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato. Ibyo ngiye kuvuga si mbivuga nk’aho ari ijambo ry’Umwami wacu ahubwo ndabivuga nk’ubwirizwa n’ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata." Ayo magambo nayo yatumye, bavuga ko Pawulo yabisobanuraga neza ko ibyo yanditse atari Imana ibimubwirije, ibyo bituma bagendera kuri ayo magambo bavuga ko abanditse Bibiliya bose batari bayobowe n'Imana.
Korowani ngo nta kosa na rimwe ririmo mu gihe Bibiliya ngo ifite amakosa menshi
Abo bayisilamu bakomeje bavuga ko Korowani nta kosa na rimwe ribamo ariko Bibiliya ikaba ituka Imana ndetse ngo ikayita ikigoryi bityobavuga ko Bibiliya atari ijambo ry’Imana. Batanze imirongo irimo amagambo atari akwiye kujya mu gitabo cy’Imana. Mu ngero bavuze hari ahavuzwe ibiryo bitekeshejwe amazirantoki, bavuga ahandi Imana yatiriye icyuma cyo kogosha ubwanwa bwayo n’umusatsi wayo, ibyo bigenderwaho n’abayisilamu bibaza impamvu Imana yaba ikennye kugeza aho ijya gutira icyuma.
Imirongo batanze isobanura ibyo byose ni iyi: Yesaya 7: 20, Ezekiel 4: 12 ndetse no mu gitabo cy’1 Abakorinto 1: 25 havuga ngo ‘Kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga’. Uyu murongo wa nyuma abayisilamu bawugereranya nko gutuka Imana(yo muri Bibiliya), akaba ari kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko Bibiliya atari igitabo cy’Imana kuko ngo kitaba ari icy'Imana ngo nirangiza yemere ko abayanditse bayituka.
Sheikh Muhammad yibaza impamvu Bibiliya yaba ari igitabo cy’Imana nyamara icyo gitabo kikaba kitagira izina, ati “Ninde wababwiye kuyita Bibiliya?.” Abo ku ruhande rw’abayisilamu bakomeje bavuga ko muri Bibiliya y’Abakristo handitse ko nyuma ya Bibiliya hagombaga kuza igitabo gishyitse aricyo Korowani ndetse ko icyari gisanzwe aricyo Bibiliya kizahita giteshwa agaciro.
Korowani ngo yaje ije gusimbura Bibiliya kuko itari yuzuye
Batanze icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 13:9-10 havuga ngo “Kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.” Ibi babihuza no kuba Bibiliya hari iyo usanga ifite ibice byinshi indi ifite bicye, batanga urugero rwa Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu, ibyo bikagaragaza ko ngo ituzuye ahubwo ko hari ikindi cyagombaga kuza nyuma yayo cyuzuye, icyo akaba ari Korowani. Ibyo kandi babihuje no kuba Korowani ariyo yanditswe nyuma ya Bibiliya bakabihuza n’ibyanditswe muri Bibiliya ko nyuma yayo hazaza ikindi gitabo cyuzuye.
Ni gute umuntu yakwiyandikaho inkuru y’uko yapfuye n’uko yahambwe?
Bashingiye ku kuba bizwi ko igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri cyanditswe na Mose, babinyomoje bashingiye kuri iki cyanditswe; Gutegeka kwa kabiri 34: 5 “Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho nkuko Uwiteka yategetse bamuhamba mu gikombe cy’ i Mowabu”. Hano abayisilamu bibajije ukuntu umuntu yakwandika igitabo akavugamo inkuru y’urupfu rwe no guhambwa kwe. Uwo murongo bawushingiyeho bavuga ko Bibiliya ifite abandi bayanditse batari bayobowe n'Imana ahubwo ngo bagenderaha ku bitekerezo byabo.
Abakristo basobanuye ukuri kwa Bibiliya ariko biba nko kugosorera mu rucaca
Bishop Adam ugereranya Korowani nka Fotokopi ya Bibiliya, akongera akayigereranya nk'igitabo cyuzuye uburozi na cyane ko ngo cyashyizwe mu mitima y'abagome, ashingiye ku kuba ari cyo gitabo cyanditswe nyuma ya Bibiliya ndetse abayisilamu nabo bari kumwe mu kiganiro bakaba batigeze batanga umurongo n’umwe muri Korowani ugaragaza ko Korowani yanditswe n’Imana(Allah), uyu mupasiteri wavugaga mu rurimi rw’ikigande, yavuze ko Korowani irimo ubutumwa bw’uburozi ndetse ashimangira ko Muhammad yapfanye na Korowani akurikije imirongo bamusomeye ivuga ko Allah yayishyize ku mutima we kandi akaba yarapfuye.
Kuki bavuga ko Korowani yashyizwe mu mitima y'abagome ?
Bishop Adam wafashe iminota 30 asobanura ukuri kwa Bibiliya, yatangiye abaza uwakuye Korowani ku mutima wa Muhammad kuko ari ho Allah yayishyize kandi magingo aya Muhammad akaba atakiriho. Bishop Adam yabasomeye muri Korowani ahavuga ko Korowani yashyizwe mu mitima y’abanyabyaha. Korowani 26: 200 haranditse ngo “Korowani twayishyize mu mitima y’abanyabyaha, uko niko twayinjije mu mitima y’abagome”.
Bishop Adam yakomeje agira ati ‘Niba Korowani yaramanutse ku mutima wa Muhammad kandi ikongera ikavuga iti twayishyize ku mitima y’abanyabyaha, y’abagome, kuki yamanutse ku mutima wa Muhammad kandi Korowani yarashyizwe mu mitima y’abagome?" Akomeza avuga ko ijambo Allah ritajya risemurwa mu rundi rurimo bityo ko kurihindura mu ndimi z’amahanga ukavuga Imana nabyo ari ikinyoma.
Impamvu Bibiliya ari igitabo cy’ukuri cy’Imana
Bishop Adam yahamije ko Bibiliya ari igitabo cy'Imana kuko muri Bibiliya harimo n’amagambo yanditswe n’Imana ikoresheje ukuboko kwayo. Yatanze urugero rw’amategeko 10 Imana yanditse ku bisate by’amabuye, ikayaha Mose. Bishop Adam avuga ko abandi bose banditse Bibiliya bari bayobowe n’Imana bandika ibyo babwiwe n’Imana, nyuma ibitabo byose byanditswe bihurizwa hamwe byitwa Bibiliya, igitabo cyahumetswe n'Imana.
Bishop Adam wavuze ko kuva mu Itangiriro kugeza mu Ibyahishuwe, intego ya Bibiliya ari ugukiza/gucungura abantu, yavuze ko abayanditse bose babaga bayobowe n’Imana ndetse by’umwihariko Yesu Kristo akaba ariwe wategetse ko bandika Isezerano rishya. Yasabye abayisilamu kumwereka aho Allah yanditse muri Korowani. Yasoje abwira abasilamu ko bari bakwiye kwemera ko Korowani ari uburozi kuko ngo Korowani Muhammad yamanukanye, yayipfanye.
Ayo magambo ya Bishop Adam yarakaje cyane abayisilamu, nuko batangira kuvuga banenga Bibiliya n’abanditsi ba yo ari naho baje gukomoza ibyo bya Pawulo twavuze haruguru. Icyo kiganiro ‘Menya icyo wibaza’ cy’uwo munsi cyaranzwe n’impaka zikomeye zazamurwaga cyane n’abayisilamu ndetse bamwe mu baturage bari bakurikiye ikiganiro bahamagara bavuga ko abayisilamu batumiwe uwo munsi bibaye byiza batazongera gutumirwa.
Hari abavuga ko Korowani na Bibiliya byose ari kimwe kuko byigisha bimwe