RIB yatangaje ko yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko "Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha".
RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n'amategeko. Irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Sheikh Bahame Hassan wabayeho Meya w'Akarere ka Rubavu, mu mwaka wa 2021 ni bwo yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko kuwa wa 22 Werurwe 2015 yafunzwe n'inzego z'umutekano acyekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, icyakora ku wa 25 Kamena 2015 agirwa umwere n'Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, yo mu ntangiriro za 2025, igaragaza ko abarenga 7000 bari guhererwa amasomo ku bigo by’igororamuco birimo n’ikigo cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera. Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyatangiye kwakira abagore n’abakobwa mu mwaka wa 2019.
