Minisitiri Bizimana yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyamakuru barenga 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA) ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC).
Minisitiri Bizimana Jean Damascène yerekanye ko iteka ushaka gukora Jenoside afata abo ashaka kwica akababeshyera ko bashaka gutsemba abo akangurira kuyikora akaba ari bwo buryo ikinyamakuru cya Kinyamateka cyakoreshejwemo.
Ati: ”Iteka Jenoside ushaka kuyikora afata abo ashaka kwica akababeshyera ko bashaka gutsemba abo arimo akangurira gukora Jenoside kugira ngo abakangurire ko bakora Jenoside babyitabire bumva ko ari ukwirengera. Ni bwo buryo Kinyamateka yakoresheje ivuga ngo Inyenzi zaje zije gutsemba Abahutu ko Abahutu nabo bagomba kubatanga.”
Yatanze urugero kuri zimwe mu nkuru zagiye zandikwa na Kinyamateka nk'aho banditse berekana ko ngo impunzi z’abatutsi zahunze Amahoro na Demokarasi no gutsinda kwa rubanda nyamwinshi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, amagambo bityo ko nta munyamakuru wakagombye kwitwara nk'aho ari mu gihugu kidafite umwihariko wa Jenoside.
Ati: ”Kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, hakoreshejwe amagambo, hakoreshejwe imvugo kandi ni na ho bitangirira, Jenoside ni ho itangirira. Mu gihugu cyabayemo Jenoside gifite amateka akakaye ya Politike y’irondabwoko, irondakarere, ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munyamakuru nta munyapolitike, nta muntu uwo ari we wese wagombye kwitwara nk'aho ari mu gihugu kidafite uyu mwihariko. Oya.”.
Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari abanyamakuru bafite umurengwe batazirikana amateka n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: ”Rwose biragaragara hari abanyamakuru bafite umurengwe peeh! Batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana bwayo yabaye muri iki gihugu.”
Yatanze urugero kuri Ingabire Victoire avuga ko mu minsi yashize yamuvuzeho akavuga ibyaha yakoze ariko hakaba hari abanyamakuru bagiye bakamwikoma. Ati: “Umunyamakuru ujya kurengera ibyaha byakozwe na Ingabire ntaho atandukaniye na Nahimana, Barayagwiza, ntaho atandukaniye na Serugendo muri iki gihe.
Birahari ntabwo mubibona se? Bari n'aha, uwo munyamakuru azi u Rwanda arimo aho rwavuye? Aho rugeze ? Aho rwifuza kugana? Aho rugomba kurinda abana barwo kutazasubira mu 1994 ariko kubera ko YouTube zoroheje ibintu ngo kubona 'views' ni byo bibaha amafaranga. Oya ni ugukina”.
Minisitiri Bizimana yasabye abanyamakuru kwigira ku banyamakuru beza banze kujya mu murongo w’urwango w’Irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amazina y’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibitangazamakuru bakoreraga.
ORINFOR (RBA)
1.RUBWIRIZA Tharcisse
2.MWUMVANEZA Médard
3. GASANA Cyprien
4. KARAKE Claver
5. KARAMBIZI Gracien
6.KARINDA Viateur
7.RUDAHANGARWA J. Baptiste
8.SEBANANI André
9.KALISA Callixte
10.NSABIMANA Emmanuel
11.BUCYANA Jean Bosco
12.MBUNDA Felix
13.MUNYARIGOGA Jean Claude
14.NSHIMIYIRYO Eudes
LE PARTISANT
15.HABINEZA Aphrodice (SIBO)
LE TRIBUNE DU PEUPLE
16.MUKAMA Eugène
17.HATEGEKIMANA Wilson
18.GAKWAYA Eugène
19. RUGAJU Jean Claude
LE FLAMBEAU
20.BAZIMAZIKI Obed
21.KARINGANIRE Charles
22.MUNANA Gilbert RAFIKI
23. KAYIHURA Octave
24.NTAGANZWA Alexis
KINYAMATEKA
25.NKUBIRI Sylvestre
26.MUGANZA Clement
27. KAYINAMURA M. Beduwa
28. SERUVUMBA Anastase
LE SOLEIL
29.KAYIRANGA Marcelin
30.MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
31.BURASA Prisca
ISIBO
32.MURERAMANZI Néhémie
KANYARWANDA
33.NKUNDIMANA Joel
34.MUTESA Donat
KANGUKA
35.RWABUKWISI Vincent (RAVI)
36.MBARAGA Wellars
KIBERINKA
37.SHABAKAKA Vincent
38. NYIMBUZI Aloys
39.KAMANAYO Théotime
RWANDA RUSHYA
40.KAMURASE Martin
41.MUDATSIKIRA Joseph
42.KAMEYA André
L’OBSERVATEUR
43.MUNYAKAZI Bernard
ABIKORERAGA KU GITI CYABO
44.MBUGUJE Sixbert
45.MUKAMANA Winifried
46.RUKUNDO Emmanuel
47.RUTSINDURA Emmanuel
48.RUTSINDURA Alphonse
49.RWEMARIKA Claude
50.TWAGIRAMUNGU Felix







Abayobozi batandukanye bifatinyije n'abanyamakuru Kwibuka ku nshuro ya 32 Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Minisitiri Bizimana yaburiye Abanyamakuru batazirikana amateka n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
