Bafite ubuhanga n'umuteguro bihanitse - Bijoux avuga kuri René na Tracy bateguranye 'In Christ Now'

Iyobokamana - 30/07/2026 8:27 AM
Share:
Bafite ubuhanga n'umuteguro bihanitse - Bijoux avuga kuri René na Tracy bateguranye 'In Christ Now'

Ishimwe Honoratha Bijoux washinze kompanyi itegura ibitaramo ya Honor Events, yavuze ko gukorana n'abaramyi René na Tracy mu gutegura igitaramo mpuzamahanga "In Christ Now" byamweretse urwego rwo hejuru rw'ubuhanga n'ubunyamwuga bafite, agaragaza ko nibakomeza kuri uwo murongo bazaba bamwe mu baramyi bazwi ku rwego mpuzamahanga.

Bijoux yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, kikitabirwa n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel ndetse kikaririmbwamo n'abaramyi bo mu Rwanda no mu mahanga.

Icyo gitaramo "In Christ Now" cyari kiri ku rwego mpuzamahanga dore ko cyaririmbyemo abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel baturutse mu bihugu bitandukanye, ari bo Rene na Tracy (Rwanda), Ben na Chance (Rwanda), Kalisa Kenneth (Rwanda), Rebirth Worship (Rwanda), Zoravo (Tanzania), Bella Kombo (Tanzania) na Ebuka Songs (Nigeria).

Iki gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi ba René na Tracy ndetse n'abayobozi batandukanye b'amatorero, barimo Rev. Isaie Ndayizeye, uyobora ADEPR, Pastor Julienne K. Kabanda, Bishop Prof. Fidele Masengo na Pastor Flory Nzabakira wa Zion Temple Gisozi.

Hari kandi n'abaramyi bazwi cyane barimo Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Papi Clever na Dorcas, Brian & Dinah, Josh Ishimwe, Eli Bahati, Yayeli, n'abandi benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Honor Events yari umuterankunga w'imena wa "In Christ Now 2026", Ishimwe Honoratha Bijoux, ubwo yasobanuraga uko yabonye iki gitaramo yari afitemo ukuboko, yavuze ko cyabaye umusingi ukomeye wo kurushaho guhuza abaramyi b'Abanyarwanda n'abo hanze y'u Rwanda.

Yagize ati: "Iki gitaramo cyabaye cyiza cyane, cyashyize itafari mu kubaka no koroshya imikoranire hagati y'abaramyi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga. Wabaye umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana byisanzuye. Muri make iki gitaramo cyari cyiza ku rwego kizakumburwa n'abagiriwe amahirwe yo kukitabira."

Bijoux yavuze ko kimwe mu byamushimishije cyane ari uburyo igitaramo cyagenze neza kuva gitangiye kugeza kirangiye, agaragaza ko byabaye impamvu yo gushimira Imana ndetse n'abacyitabiriye bose. Yagize ati: "Turashima Imana ko cyagenze neza. Hari umunezero udasanzwe. Tuboneraho gushimira buri umwe wese wacyitabiriye."

Yashimye ubuhanga bwa René na Tracy n'itsinda rya Rebirth Worship

Mu bintu Bijoux avuga ko byamukoze ku mutima, harimo uburyo abitabiriye igitaramo bishimye, ubwitabire bwari bwinshi ndetse n'imiririmbire ya René na Tracy bafatanyije n'itsinda ryabo Rebirth Worship.

Yagize ati: "Nakunze uburyo abantu bari banezerewe kandi babohotse. Nishimiye cyane uburyo abaramyi bitwaye kuri stage, byari byiza rwose. Nashimishijwe n'uburyo twatumiye abantu bakatwitaba ku bwinshi. By'umwihariko nakunze imiririmbire ya René na Tracy n'itsinda ryabo Rebirth Worship, bafite ubuhanga n'umuteguro bihanitse."

Yakomeje agaragaza ko aba baramyi badasanzwe mu miririmbire yabo kuko usanga bitegura neza buri gice cy'ivugabutumwa bakora. Ati: "Nk'uko nabikomojeho ruguru, aba baramyi bafite imiririmbire idasanzwe irimo ubuhanga budasanzwe kandi biryoheye amatwi. Mu bigaragara ni abantu bakora cyane kandi bategura 'ministration' yabo neza, banabyitayeho."

"Nibakomeza gutya bazisanga babaye abaramyi mpuzamahanga"

Bijoux yavuze ko kuba René na Tracy bashoboye gusangira urubuga n'abaramyi bakomeye bo muri Tanzania na Nigeria byerekanye ko bafite icyerekezo cyo kurenga imbibi z'u Rwanda.

Yagize ati: "Ni abahanzi bakunda ibintu byiza. Umuziki wabo ntibawusanisha cyane n'uwo tumenyereye mu Rwanda; bagerageza no kwambuka bakisanisha n'umuziki wo mu mahanga. Muri make, nibakomeza gukora cyane no kwita ku byo batanga bazisanga babaye abaramyi mpuzamahanga."

Aya magambo ahura n'uko iki gitaramo cyitabiriwe n'abaramyi bakomeye barimo Bella Kombo, Zoravo na Ebuka Songs, ibintu byafashije René na Tracy kwagura urubuga rwabo no kwerekana ko bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. 

Nyuma y'igitaramo, René na Tracy na bo bagaragaje ko Honor Events yagize uruhare rukomeye mu gutuma "In Christ Now" igenda neza. Mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije, Tracy yashimiye cyane Bijoux imbere y'imbaga y'abari bitabiriye igitaramo.

Ati: "Munyemerere dushimire cyane uyu muntu, mumukomere amashyi. Uri inyangamugayo n'imfura. Imana iguhe umugisha. Warakoze gushyigikira icyo Imana yashyize muri twe. Ikintu cyonyine nagusabira ku Uwiteka ni ukuguha kurama kugira ngo uzabone isarura ry'ibyo wabibye."

Na René yashimangiye ko Honor Events yababereye umufatanyabikorwa ukomeye, asaba n'abandi bahanzi kuyigana. Yagize ati: "Honor Events ni ikigo gikorana n'abakozi b'Imana batandukanye, bakora muri management ndetse n'ibindi byose byerekeranye n'igitaramo.

Bavandimwe mufite ibitaramo, nagira ngo mbasabe, ntabwo muzicuza gukorana na Honor Events. Baradushyigikiye badufasha gutegura, batanga ibyabo tutabasha kuvuga. Turabashimiye cyane."

Mbere y'igitaramo na bwo René yari yaratangaje ko Honor Events yabafashije mu buryo bukomeye, harimo no kubatera inkunga y'amafaranga. Yagize ati: "Iyo ataba bo ngo baze badushyigikire iki gitaramo sinzi ukuntu cyari kugenda. Batanze imbaraga zabo, batanze n'ubutunzi bwabo, amafaranga menshi cyane."

Nyuma y'ubufatanye bwagenze neza hagati ya Honor Events na René na Tracy, impande zombi zagaragaje ko ubunyamwuga, umuteguro n'ubufatanye ari byo byabaye inkingi z'intsinzi ya "In Christ Now", igitaramo benshi bemeza ko cyasize igipimo gishya mu mitegurire y'ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.

René na Tracy bavuze ko imigendekere myiza y'igitaramo cyabo "In Christ Now" yagizwemo uruhare na Honor Events. Banatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu cyumweru cya nyuma cya Nyakanga

Bijoux washinze Honor Events yavuze ko gukorana René na Tracy mu gutegura igitaramo "In Christ Now" byamweretse urwego rwo hejuru rw'ubuhanga n'ubunyamwuga bafite

"Uri inyangamugayo n'imfura. Imana iguhe umugisha. Warakoze gushyigikira icyo Imana yashyize muri twe" Tracy Agasaro ashimira Bijoux imbere y'imbaga

"Honor Events baradushyigikiye badufasha gutegura, batanga ibyabo tutabasha kuvuga" - René Patrick

René na Tracy banyuzwe na Honor Events batangaza ko n'umwaka utaha "itazabacika", bazongera bakorane

René na Tracy banyeganyeje Camp Kigali mu gitaramo cyabo "In Christ Now 2026"

René na Tracy bakunzwe cyane mu ndirimbo "Jehovah" na "Imirimo Yawe" [Irivugira]

Bijoux yavuze ko abitabiriye igitaramo "In Christ Now" batazibagirwa ibihe byiza bahagiriye

Rev. Isaie Ndayizeye na Pastor Julienne Kabanda basengeye umuhamagaro wa Rene na Tracy

Ebuka Songs yeretswe urukundo rwinshi mu gitaramo "In Christ Now 2026"

Ben na Chance bizihiye abitabiriye "In Christ Now 2026" yatewe inkunga n'abarimo Honor Events

Bella Kombo ukunzwe cyane muri Tanzania yashyigikiye Rene na Tracy afata nk'abavandimwe be

Zoravo ni umwe mu bahanzi bishimwe cyane mu gitaramo "In Christ Now 2026"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...