Ku
mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, BK Arena yari yuzuye abantu baje
kwifatanya na Korali Ambassadors of Christ Choir kwizihiza imyaka 30 ishize iri
mu rugendo rw’ivugabutumwa.
Ni
igitaramo cyahurije hamwe ibihumbi by’abantu, ndetse bamwe bakaba bari
baturutse mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, baje
kwifatanya n’iyi korali izwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Muri
abo bari bitabiriye iki gitaramo harimo Kate Bashabe, wasobanuye ko kuri we
atari igitaramo nk’ibindi, ahubwo ko gifite igisobanuro cyihariye bitewe
n’umubano afitanye n’ibikorwa by’ivugabutumwa ndetse n’indirimbo za Ambassadors
of Christ.
Iki
gitaramo cyakozwe mu bice bibiri, Ambassadors of Christ Choir ifatanyije na
korali yayo y’abakiri bato, Christ Choir-Junior. Abitabiriye bagarutse ku
ndirimbo zitandukanye z’iyi korali, zirimo n’izibutsa urugendo rurerure
yanyuzemo mu myaka 30 ishize.
Muri
izo ndirimbo harimo izagarutse ku bintu bikomeye byaranze amateka y’iyi korali,
by’umwihariko impanuka yabereye muri Tanzania mu 2011, igahitana bamwe mu bari
bagize Ambassadors of Christ Choir.
Ambassadors
of Christ Choir imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa binyuze mu muziki, kandi
muri icyo gihe yagejeje ubutumwa bwayo ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi
Mukuru w’iyi korali yavuze ko mu myaka 30 ishize, abantu bakurikiye ubutumwa
bwa Ambassadors of Christ Choir bagera kuri miliyoni 500.
Yavuze
kandi ko ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwa n’abasaga miliyoni 1.6, mu gihe
korali ubwayo igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 200, barimo abari mu Rwanda
ndetse n’abandi baba hanze yarwo.
Ubwitabire
bw’igitaramo cya BK Arena bwagaragaje ko Ambassadors of Christ Choir idafite
abafana mu Rwanda gusa.
Muri
BK Arena hari abaturutse muri Uganda, bamwe bitwaje amabendera y’igihugu cyabo,
ndetse n’abandi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abateguye
igitaramo bavuze ko kandi harimo abantu baturutse muri Zambia, Kenya na Sudani
y’Epfo, mu gihe muri rusange abitabiriye basaga ibihumbi 10.
Kate Bashabe: ‘Ndi
umuntu wakuriye mu gakiza’
Kate
Bashabe yabwiye InyaRwanda, ko kuba yaritabiriye iki gitaramo bifitanye isano
n’ubuzima bwe ndetse n’uko yakuriye mu muryango w’Abakristu.
Yasobanuye
ko gusenga no kwizera Imana ari ibintu yakuriyemo, ndetse ko ari na byo bituma
ibikorwa by’ivugabutumwa bimugirira igisobanuro cyihariye.
Ati:
“Ni ibindi bitaramo mbijyamo kubera ko njyewe ndi umuntu ukijijwe. Sinzi wenda
niba ari uko hari abantu benshi batabizi, ariko iwacu abantu benshi
barakijijwe. Mukuru wanjye umugabo we ni Pasiteri, Mama wanjye ni
umuvugabutumwa cyane. Ndi umuntu wakuriye mu gakiza. Ibintu by’Imana ndabikunda
cyane.”
Kuri
Kate, Ambassadors of Christ Choir ni imwe muri korali zifite umwihariko, cyane
cyane kubera ubutumwa yagiye igeza ku bantu binyuze mu ndirimbo zayo.
Yavuze
ko indirimbo z’iyi korali atari izo kumva no kwishimira gusa, ahubwo ko zagize
uruhare mu buzima bw’abantu benshi, zikabafasha mu bihe bitandukanye banyuzemo
Ati:
“Uyu munsi rero ni umwihariko, ni korali tudakunda turi benshi. Nibaza ko
abantu benshi bumva indirimbo zabo, kandi indirimbo zabo hari ibintu bikomeye
zagiye zikora mu buzima bw’abantu, zagiye zifasha mu rugendo rw’ubuzima
bw’abantu benshi.”
Kate
yakomeje avuga ko kubona Ambassadors of Christ Choir imbona nkubone ari
amahirwe adakwiye gusiganywa, cyane cyane ku muntu usanzwe akunda indirimbo n’ubutumwa
byayo.
Igitaramo
cya Ambassadors of Christ Choir cyabaye umwanya wo kwizihiza imyaka 30 iyi
korali imaze mu ivugabutumwa, ariko nanone kiba umwanya wo kwibuka amateka
yayo, abayagizemo uruhare ndetse n’abantu yagiye igera ku mitima yabo.
Kuva
mu ndirimbo zayo zakunzwe n’abatari bake, kugeza ku butumwa bwo kwizera,
gukomera no gukomeza urugendo rw’ubuzima, Ambassadors of Christ Choir yakomeje
kugira umwanya ukomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Igitaramo
cyo muri BK Arena cyabaye umwe mu myanya ikomeye yo kwishimira urwo rugendo,
aho ibihumbi by’abitabiriye bagaragaje ko imyaka 30 y’iyi korali itabaye gusa
ku baririmbyi bayo, ahubwo ko yanabaye ku bantu benshi bakurikiye ubutumwa
bwayo.
Muri
abo, Kate Bashabe ni umwe mu bavuga ko indirimbo za Ambassadors of Christ Choir
zagize umwanya wihariye mu rugendo rw’ubuzima, ari na yo mpamvu yahisemo kuba
mu bitabiriye kwizihiza iyi ntambwe ikomeye y’imyaka 30.

Kate Bashabe yatangaje ko kuba yaritabiriye igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ bifitanye isano n’ubuzima bwe ndetse n’uko yakuriye mu muryango w’Abakristu

Bashabe yasobanuye ko gusenga no kwizera Imana ari ibintu yakuriyemo, ndetse ko ari na byo bituma ibikorwa by’ivugabutumwa bimugirira igisobanuro cyihariye

Kuri Kate, Ambassadors of Christ Choir ni imwe muri korali zifite umwihariko, cyane cyane kubera ubutumwa yagiye igeza ku bantu binyuze mu ndirimbo zayo

KANDAHANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KATE BASHABE
VIDEO: Melvin -Pro/ InyaRwanda
