Kuri iyi nshuro ya gatatu, iri tsinda ryatumiye Papi Clever & Dorcas, Pastor Ngoga Christophe na Elie Bahati mu gitaramo kizaba ku wa 17 Ukwakira 2026, kuri New Life Bible Church i Kicukiro, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00). Kwinjira ni ubuntu.
Elayono Worship Family yiganjemo urubyiruko rwiyeguriye Yesu Kristo, ivuga ko “Ndi Uwe Live Concert” atari igitaramo kigamije kwishimisha gusa, ahubwo ari umwanya wo gufasha abantu gusabana n’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha yavuze ko Papi Clever na Dorcas ari abaramyi bafite umwihariko ukomeye mu muziki wa Gospel, ndetse ko babafata nk’itsinda ry'umugabo n’umugore rizwi kandi rikunzwe mu Rwanda.
Yagize ati: “Papi Clever & Dorcas tubafata nka couple ikunzwe kandi izwi hano mu Rwanda. Bafite umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Yakomeje avuga ko aba baramyi bafite impano idasanzwe cyane cyane mu gutunganya no kuririmba indirimbo zo mu gitabo, bakazishyira mu buryo bwiza kandi bugera ku mitima y’abazumva.
Ati: “Bafite impano idasanzwe cyane cyane mu gukora no kuririmba neza indirimbo zo mu gitabo, bakazishyira mu buryo bwiza kandi bugera ku mitima y’abazumva.”
Elayono Worship Family yavuze ko yahisemo kubatumira kuko yizera ko impano yabo, ubuhamya bwabo n’umurimo bakorera Imana bizagira uruhare mu gufasha abantu benshi kongera gusabana n’Imana no gusenga.
Ati: “Impamvu twabatumiye muri ‘Ndi Uwe Live Concert Edition 3’ ni uko twizera ko impano yabo, ubuhamya bwabo n’umurimo bakorera Imana bizagira uruhare rukomeye mu gufasha abantu benshi kongera gusabana n’Imana no gusenga, nk’uko biri mu ntego z’igitaramo cyacu.”
‘Ndi Uwe’ si igitaramo gusa
Elayono Worship Family ivuga ko intego ya “Ndi Uwe” irenze gukora igitaramo gisanzwe, kuko ishaka ko kiba umwanya wo gufasha abantu kongera kwegera Imana no kuyimenya.
Iri tsinda ryagize riti: “Kuri Elayono Worship Family, ‘Ndi Uwe’ ntabwo ari concert gusa; ni umwanya wo gutsindira Kristo imitima no gufasha abantu kumenya ko ari ab’Imana no kongera gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo ziteguye neza.”
Mucyo Kepha Daniel yasabye abazitabira iki gitaramo kuzaza bafite imitima yiteguye. Ati: “Muzaze mutegura imitima yanyu, muzane n’abandi, kandi ntimuzaze kureba gusa; muzaze guhura n’Imana. Twizera ko iyi Edition izaba umwanya wo kubona Imana ikora mu buzima bw’abantu benshi.”
“Ndi Uwe Live Concert – Edition 3” ije ikurikira “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2” yabaye mu mwaka ushize mu gitaramo cyabaye ku wa 16 Kanama 2025, na bwo kibera kuri New Life Bible Church i Kicukiro.
Muri Edition ya kabiri, Elayono Worship Family yari kumwe n’abaramyi barimo David Kega na Queen Rachel, aho habaye umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gufata amashusho y’indirimbo zakozwe muri icyo gihe.
"Twizera ko impano yabo, ubuhamya bwabo n’umurimo bakorera Imana bizagira uruhare rukomeye mu gufasha abantu benshi kongera gusabana n’Imana no gusenga" Elayono Worship Family ivuga kuri Papi Clever na Dorcas

Papi Clever na Dorcas batumiwe mu gitaramo "Ndi Uwe III" cya Elayono Worship Family
Elayono Worship Family igiye gukora igitaramo yatumiyemo abaramyi barimo Papi Clever na Dorcas
