Bad Rama yatangaje umugambi wo gutunga Private Jet, urugendo afatanyije no kwiga ubuganga

Imyidagaduro - 23/07/2025 8:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Bad Rama yatangaje umugambi wo gutunga Private Jet, urugendo afatanyije no kwiga ubuganga

Nyuma yo kumenyekana nk’umwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze muri sosiyete ya The Mane, Bad Rama - izina rye bwite ari Mupenda Ramadhan, yatangaje ko atangiye urugendo rushya rufite intego yo gutunga indege ye bwite (Private Jet), nyuma yo kubona ko inzozi z’ubwana zimaze kuba gake ku nzozi ahubwo zikwiye kuba ku rwego rwo hejuru kurushaho.

Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira kuri Instagram, Bad Rama yavuze ko yakuriye mu buzima butoroshye, ariko ntiyacika intege. Ati “Kubera kuvukira mu buzima butoroshye, hari byinshi tutagiye dushyira mu mihigo, no mu byifuzo kubera ko ntabyo twari tuzi. Nakuze nifuza kujya mu ndege, ariko aho isi igeze ndabona bitari bihagije. Ahubwo gahunda y’umuhigo mushya ni ugutunga ‘Private Jet’.”

Uyu mugabo wagiye afasha abahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha, Marina, Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi benshi, yavuze ko atifuza kuba umuntu ugendagenda mu ndege z’abantu, ahubwo ngo arimo kwitegura kwiga ibintu bibiri bikomeye: ubuvuzi n’ubugenzuzi bw’indege (aviation), kugira ngo azagende mu ndege ye.

Ati “Nsigaje kwiga ibintu bibiri: ubuvuzi no gutwara indege, kuko mfite gahunda ya ‘Private Jet’ kandi nta muntu uzayintwarira ubuzima bwanjye. Ubundi ngatangira ‘retirement’ (Kujya mu kiruhuko cy'izabukuru) yanjye kuko nifuza ko ngomba kuba mfite umusozi wanjye urimo ibitaro, Boxing Gym, Music studio, amashuri ndetse n’urusengero.”

Yongeyeho ko n’ubwo atavukiye mu bakire, afitiye igihugu urukundo n’umurava, kandi ko atari ngombwa kunenga umuntu wiyemeje kubaka ibintu bifatika.

Yabwiye abamushinja ko atazi Ikinyarwanda ko atari byo by’ingenzi mu buzima. Yagize ati “Nize ntazi Ikinyarwanda? Ntaribi mu kigezi nanjye mfite ibindi nize tuzahurira ku isoko ry’umurimo.”

Kugira indege yawe bwite ni kimwe mu bimenyetso by’intsinzi ku rwego rwo hejuru mu rwego rw’ubukungu. Ariko bisaba ibintu bikomeye byinshi.

Igiciro gishingira ku bwoko bw’indege ushaka. Indege ntoya (light jet) iri hagati ya $3 miliyoni na $10 miliyoni. Indege ziciriritse (midsize jet) iri hagati ya $9 miliyoni na $20 miliyoni.

Indege nini (large jet / ultra long range) igura hagati ya $25 miliyoni na  $70 miliyoni cyangwa hejuru yahoo. Indege nshya za Gulfstream, Bombardier cyangwa Dassault zigezweho zishobora kurenga $75M.

Gusiga indege ifite ibikoresho byose nk’aho ari hoteli yo mu kirere (ibyo kurya, intebe zo kuryamaho, internet, n’ibindi) nabyo bisaba miliyoni z’amadolari. Gushyiramo lisansi (jet fuel) bishobora kugera ku $3,000 na $10,000 kuri flight imwe bitewe n’urugendo.

Ugomba kugira icyemezo cya ‘Registration’ n’icyemezo cy’uko indege yujuje ubuziranenge, ndetse no kwiyandikisha mu kigo cy’ubwikorezi bw’ikirere (aviation authority). Mu Rwanda, ibi bikorwa binyura muri RCAA (Rwanda Civil Aviation Authority).

Kugira uruhushya rwa Private Pilot License (PPL) bisaba amasomo y’ibanze (ground school), gukora isuzuma ry’amaso, mu mutwe n’imitekerereze. Kwiga mu kigo cyemewe cy’indege. Kwishyura miliyoni nyinshi z’amafaranga (mu Rwanda cyangwa hanze).

Bad Rama agaragaza icyerekezo gishya cyo kwinjira mu rwego rw’ibikorwa bifatika kurusha ibyo kumenyekana gusa. Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ibintu se tubyubake kuri icyo kirwa cyangwa tugure ikindi?”

Ibi bikaba bihamya ko atari inzozi z’umunsi umwe, ahubwo ari umushinga afiteho icyerekezo, wenda ushobora no kuvamo ikigo cy’ubwikorezi bw’indege kizafasha n’abandi bahanzi, abashoramari n’abanyarwanda muri rusange.

 

 

Bad Rama yagaragaje ko yatangiye urugendo rwo kwiga amasomo yo gutwara indege 


Bad Rama yavuze ko ashaka kuzajya mu kiruhuko cy’izabukuru akora akazi ko kuvura


Bad Rama yashinze sosiyete y’umuziki ya The Mane yimurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

BAD RAMA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE FILIME NSHYA YISE 'DAYANA' YAKOREYE MURI AMERIKA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...