Uyu muhanzi Bad Bunny ukomoka muri Puerto Rico, amazina ye nyakuri ni Benito Antonio Martínez Ocasio, akaba afite imyaka 31, yasibye amafoto n’amashusho yose yari kuri konti ye ya Instagram, anavanaho ifoto y’umwirondoro we [Profile Picture]. Yanahagaritse gukurikira abantu bose, muri bio ye gusa hasigaramo 'Link' ijya kuri album ye nshya yise Debí Tirar Más Fotos.
Bad Bunny, ukurikiranwa n’abantu barenga miliyoni 50 kuri Instagram, nta tangazo yigeze atanga risobanura impamvu y’izi mpinduka zikomeye, ibintu byahise bituma abakunzi be batangira kwibaza byinshi.
Bamwe babifashe nk’ikimenyetso cy’itangazo rikomeye rishobora kuza vuba, mu gihe abandi bakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’abanenze igitaramo cye cyaririmbwemo indirimbo zose mu rurimi rw’Igisipanyolo.
Mu gihe abarebye Super Bowl bari biteze umuziki n’imbyino zisanzwe za Halftime Show, benshi batangajwe no kubona abageni nyabo binjira ku rubyiniro, bari kumwe n’umupasiteri n’itsinda ry’abacuranzi.
ABC News yemeje ko uwo mugabo n’umugore bari abashakanye byemewe, bari barasabye Bad Bunny kuzitabira ubukwe bwabo. Aho kubyemera nk’abandi bashyitsi basanzwe, uyu muhanzi yahisemo kubaha umwanya udasanzwe wo gusezerana ku rubyiniro rwa Super Bowl, mu gitaramo cye.
Abo bageni bari bambaye imyenda y’umweru ihuje n’iy’abandi bari ku rubyiniro. Nyuma y’amasengesho magufi yavugiwe mu rurimi rw’Igisipanyolo, basomanye bishimira uwo mwanya w’amateka, maze urubyiniro barwegurira Lady Gaga, waririmbye indirimbo “Die with a Smile” mu njyana yihariye ya Salsa.
Igitaramo cya Bad Bunny cyari cyuzuye ubutumwa bwo kwishimira umuco wa Puerto Rico, aho yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Tití Me Preguntó”, “BAILE INoLVIDABLE”, “Nuevayol” na “DtMF”, asoreza ku bishashi by’umuriro byamurikiye stade yose.
Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy Awards ntiyari wenyine, kuko yafashijwe n’ibyamamare bikomeye birimo Ricky Martin, Cardi B, Lady Gaga, Jessica Alba, Pedro Pascal na Alix Earle, ibintu byatumye iki gitaramo kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gitaramo cyafashwe nk’igihe cy’amateka ku muziki w’Igisipanyolo, cyane cyane ku bahanzi bo muri Puerto Rico, kuko cyabaye umwanya wo kugaragaza umuco wabo ku ruhando mpuzamahanga.
Mu ijambo yavuze ku rubyiniro, Bad Bunny yatanze ubutumwa bw’ubumwe, agura igitekerezo cya “God bless America” akigira rusange ku mugabane wose wa Amerika, atangira muri Chile na Argentina kugeza muri Canada. Yagaragaje amabendera y’ibihugu birenga 20 byo muri Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Yari ahagaze hagati y’ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’irya Puerto Rico, afite umupira wanditseho amagambo agira ati: “Together we are America” (Twese hamwe turi Amerika).
Nubwo igitaramo cyakiriwe neza n’abafana benshi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarakinenze bikomeye. Trump, wari uri mu birori byo kurebera Super Bowl muri Florida, yavuze ko iki gitaramo ari “igisebo ku gihugu”.
Yanditse ku rubuga rwe Truth Social ati: “Nta n’umwe usobanukiwe amagambo aririmbwa n’uyu muntu”, anenga n’imbyino avuga ko “ziteye ishozi”, cyane cyane ku bana barebye iki gitaramo.
Si ubwa mbere Trump anenga Bad Bunny, kuko yigeze no kuvuga ko atari umuhanzi ukwiriye guhabwa umwanya wa Halftime Show.
Ibi binyuranye n’ibyo Bad Bunny aherutse gutangaza muri Grammy Awards, aho mu kwakira igihembo cya Best Música Urbana Album, yavuze ati: “ICE out!”, anenga ibikorwa by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE). Yagize ati: “Ntabwo turi ibisimba, si inyamaswa, si abanyamahanga. Turi abantu kandi turi Abanyamerika.”

Bad Bunny aherutse gukora igitaramo gikomeye cya "Super Bowl Halftime Show"

Perezida Trump ari mu banenze igitaramo cya Bad Bunny wari uherutse kunenga ubuyobozi bwe

Bad Bunny yamaze gusiba 'Posts' zose yari yarashyize kuri Instagram
