Bad Bunny yakuyeho agahigo ka Kendrick Lamar muri ‘Super Bowl Halftime Show’

Imyidagaduro - 10/02/2026 6:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Bad Bunny yakuyeho agahigo ka Kendrick Lamar muri ‘Super Bowl Halftime Show’

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Bad Bunny, yakoze amateka mashya nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye ku Cyumweru, aho yaciye agahigo kari gafitwe na Kendrick Lamar mu mubare w’abarebye iki gitaramo kizwi cyane ku Isi.

Nk’uko raporo za mbere zibigaragaza, abantu miliyoni 135.4 ni bo bakurikiye igitaramo cya Bad Bunny, bityo kiba ari cyo gitaramo cya Halftime Show cyarebwe n’abantu benshi kurusha ibindi byose byabanje.

Agahigo yaciye kari gafitwe na Kendrick Lamar wari warageze ku miliyoni 133.5 mu mwaka ushize (2024), aho yari yarushije gato Michael Jackson wagize Miliyoni 133.4 mu 1993.

Igitaramo cya Kendrick Lamar cyabaye mu bihe byari bikomeye mu muziki, nyuma y’intambara y’amagambo yari afitanye na Drake, aho yaririmbye indirimbo nyinshi zamwibasiraga, ibintu byafashije cyane igitaramo cye kwitabirwa ku bwinshi.

Ku ruhande rwa Bad Bunny, igitaramo cye cyari cyubakiye ku guhimbaza umuco n’imizi ya Puerto Rico, igihugu avukamo. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Nueva Yol”, “Yo Perreo Sola” na “Tití Me Preguntó”, bikozwe mu buryo bwanyuze abafana b’ingeri zitandukanye.

Bad Bunny kandi yarushijeho kuryohera igitaramo cye azana abahanzi n’ibyamamare bakomeye. Yafatanyije na Lady Gaga mu kuririmba indirimbo “Die With a Smile” asanzwe ahuriyemo na Bruno Mars, anazamura ku rubyiniro Ricky Martin baririmbana “Lo Que Pasó a Hawaii”.

Abandi bahanzi barimo Cardi B, Alix Earle, Pedro Pascal na Jessica Alba na bo bagaragaye kuri uru rubyiniro, bituma igitaramo kirushaho kuvugisha benshi.

Nubwo cyakunzwe n’abantu benshi, igitaramo cya Bad Bunny nticyabuze impaka n’abanenga. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakise ikimwaro mu butumwa bukakaye yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social.

Yavuze ko igitaramo “kidahuye n’indangagaciro za Amerika,” anenga amagambo y’indirimbo, imbyino ndetse avuga ko bidakwiriye ko abana bakireba.

Nyuma y’ayo magambo ya Trump, itsinda Turning Point USA ryateguye igitaramo cyaryo cyiswe “All-American Super Bowl Halftime Show” cyabaye ku ruhande, cyitabirwa n’abahanzi barimo Kid Rock, Brantley Gilbert, Lee Brice na Gabby Barrett, nk’uburyo bwo kwerekana ko batishimiye igitaramo cya Bad Bunny.

Si Donald Trump gusa wagaragaje kutishimira iki gitaramo. Chris Brown na we yasamiye hejuru agaragaza ko atanyuzwe, aho yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ko NFL izakenera kumutumira mu gitaramo cya Halftime Show cy’umwaka utaha.

Nubwo habaye impaka, Bad Bunny yaciye agahigo gakomeye, yongera kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro n’ingaruka zikomeye ku Isi, ndetse ko umuziki w’indimi n’umuco bitandukanye n’Icyongereza ushobora kwigarurira Isi yose.


Ku itariki ya 8 Gashyantare 2026, mu mujyi wa Santa Clara muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi w’icyamamare ku Isi Bad Bunny yakoze igitaramo gikomeye cya Super Bowl LX Halftime Show cyabereye kuri Levi’s Stadium


Iki gitaramo cyabaye mu gihe cy’akaruhuko (halftime) ku mukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL, wahuzaga amakipe Seattle Seahawks na New England Patriots. Bad Bunny yaserutse ku rubyiniro atanga igitaramo cyashimishije imbaga y’abafana bari muri stade n’abandi babikurikiye kuri Televiziyo hirya no hino ku Isi 

Iki gikorwa cyongeye kwerekana igikundiro n’ingaruka zikomeye Bad Bunny afite mu muziki mpuzamahanga, aho yahawe icyubahiro cyo kuyobora kimwe mu bitaramo bikomeye kandi bikurikirwa n’abantu benshi ku Isi, ibyatumye akuraho agahigo ka Kendrick Lamar





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...