Ibi yabigezeho nyuma y’urugendo rw’ibitaramo bizenguruka imigabane itandukanye byitiriwe Album ye “Debí Tirar Más Fotos World Tour”, rumaze kuzenguruka ibihugu birimo ibyo muri Amerika y’Epfo, Australia, Ubuyapani n’u Burayi, ariko rutarimo na kimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko imibare yatangajwe n'urubuga rwa Billboard Boxscore ibigaragaza, uru rugendo rw’ibitaramo rumaze kwinjiza miliyoni 360 z’amadolari mu bitaramo 41 gusa, aho abantu miliyoni 2.4 bamaze kugura amatike yo kumureba.
Ibi byatumye aba ari we muhanzi wakoze urugendo rw’ibitaramo rwinjije amafaranga menshi kandi rugurisha amatike menshi kurusha izindi zose mu mateka ya Billboard zitigeze zigarukira muri Amerika.
Bad Bunny yahise asiga inyuma itsinda ryo mu Bwongereza rya Take That, ryari rifite agahigo k’ibitaramo bya Progress Live 2011, byinjije miliyoni 185.2 z’amadolari.
Mu bijyanye no kugurisha amatike, ibitaramo 10 yakoreye i Madrid muri Espagne byonyine byamwinjirije miliyoni 96.1 z’amadolari, aho byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 623.
Muri rusange, ibitaramo bya Bad Bunny kuva mu 2017 kugeza ubu bimaze kumwinjiriza miliyari 1.08 z’amadolari, aho amaze kugurisha amatike agera kuri miliyoni 6.4 mu bitaramo 260 byatangajwe.
Ibi byamushyize mu mateka nk’umuhanzi wa mbere ukora umuziki w’Ikilatini wageze kuri uru rwego, ndetse akaba n’umuhanzi wa mbere winjije miliyari imwe y’amadolari mu bitaramo utaririmba cyane cyane mu Cyongereza.
Si ubwa mbere uyu muhanzi akora aya amateka. Kuko no mu 2020, album ye “El Último Tour del Mundo” yabaye iya mbere y’indirimbo zose ziri mu rurimi rw’Icyesipanyolo yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.
Mu 2022 kandi yabaye umuhanzi wa mbere utaririmba mu Cyongereza wayoboye urutonde rwa Billboard rw’abahanzi bakomeye b’umwaka ndetse n’urw’ibitaramo byinjije amafaranga menshi.
Kuri ubu, urugendo rw'ibitaramo bya Debí Tirar Más Fotos World Tour ruracyakomeje, aho biteganyijwe ko ruzarangira rwinjije arenga miliyoni 450 z’amadolari nyuma y’ibitaramo bisigaye birimo nibyo azakorera i Buruseli mu Bubiligi.




