Iki gitaramo Bad Bunny yagikoze mu kiruhuko cy'umukino wa nyuma wa Super Bowl muri Gashyantare 2026, cyashimwe cyane kubera uko cyahuje umuziki, umuco wa Puerto Rico n'imyiyereko yanyuze benshi. Muri icyo gitaramo yari ari kumwe n'abahanzi b'ibyamamare barimo Ricky Martin na Lady Gaga.
Iyi ntsinzi yatumye Bad Bunny aca agahigo kari gafitwe na Lady Gaga, wari umaze imyaka icyenda ari we wakoze igitaramo cya Super Bowl Halftime Show ndetse gitorerwa guhatanira Emmy mu byiciro bitandatu. Mu 2017, ariko Bad Bunny we yahise azamura uwo mubare awugeza ku byiciro icyenda.
Igitaramo cya Bad Bunny cyatoranyijwe guhatanira ibihembo mu byiciro icyenda birimo icy'imbonankubone cy'indashyikirwa, icy'ubuyobozi bw'indashyikirwa mu igitaramo cy'imyidagaduro, icy'imiterere n'imyubakire by'urubyiniro byiza;
Icy'imibyinire myiza (choreography), icyo gutunganya imisatsi mu buryo bw'iza, icy’amatara n'urumuri, icy'ubuyobozi bwa tekiniki n'ubuhanga mu gufata amashusho, icy'ubuyobozi bw'umuziki, ndetse n'icyo kuvanga amajwi mu buryo bw'indashyikirwa.
Mu gihe Bad Bunny yaramuka yegukanye kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bihembo, byakomeza gushimangira izina rye nk'umwe mu bahanzi bafite ibigwi ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kuba asanzwe ari umwe mu begukanye ibihembo byinshi bya Grammy Awards.
Urutonde rw'abahatanira Emmy Awards 2026 rwatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nyakanga 2026, mu gihe ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, muri Peacock Theater i Los Angeles, bikazatambuka kuri NBC.

Bad Bunny yaciye agahigo kari gafitwe na Lady Gaga muri Emmy Awards
