Aba bombi batangiye gukundana mu 2017, batandukana mu 2022 mbere y’uko Bad Bunny ajya mu rukundo na Kendall Jenner. Ubu, bagaragara ko basubiye mu rukundo rwabo rwuzuye, bifashishije ibihe byabo byiza bari hamwe.
Ni igikorwa cyabo cya mbere mu ruhame nyuma y’uko amakuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa ubwo Gabriela yagaragazaga ko ari kumushyigikira muri Grammy Awards, aho yari yicaye mu bitabiriye yishimira igihembo cya “Album of the Year” Bad Bunny yatsindiye.
Mu cyumweru gishize, aba bombi banagaragaye bafata ifunguro rya nijoro i Buenos Aires, bituma benshi batekereza ko bashobora kuba barasabanye mu ibanga.
Ku ifunguro riheruka muri São Paulo, Bad Bunny yagaragaye yambaye 'Jean' n'indorerwamo z’izuba, naho Gabriela yambaye ikanzu ya zahabu ifite ubwiza burangaza n'ikoti ryiza cyane.
Mbere y’ibi bihe by’ishimangira ry’urukundo rwabo, Bad Bunny na Gabriela bari barahuye ndetse Gabriela akagaragara nka nyina mu mashusho ye y’indirimbo “Tití Me Preguntó” mu 2023.
Bad Bunny kandi yari yarahuye na Kendall Jenner, aho urukundo rwabo rwarangiye mu Ukuboza 2023, nubwo basubiranye by’igihe gito mu Gicurasi 2024 mbere yo gutandukana burundu.
Urukundo rwa Gabriela na Bad Bunny ntirwari ruzwi cyane ku mugaragaro, ariko rwongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko Gabriela yitabiriye Super Bowl aho Bad Bunny yari ku rubyiniro rwa Halftime. Ibi byerekana ko ubu urukundo rwabo rutakiri ibanga, ahubwo ko bongeye gusubirana.




Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2017



Bad Bunny yakanyujijeho na Kendall Jenner muri 2023

Bad Bunny na Kendall Jenner bakundanye amezi 10 gusa


Bad Bunny na Gabriela Berlingeri bagiranye ibihe byiza mu rukundo kuva mu 2017
