Bad Bunny agiye gusoreza urugendo rwe rw’ibitaramo muri Puerto Rico

Imyidagaduro - 19/08/2026 1:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Bad Bunny agiye gusoreza urugendo rwe rw’ibitaramo muri Puerto Rico

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, yatangaje ko azagaruka mu gihugu cye kavukire, aho ateganya gusoreza ibitaramo bikomeye yakoze ku rwego mpuzamahanga bya ‘Debí Tirar Más Fotos World Tour’.

Bad Bunny azataramira abafana be kuri Hiram Bithorn Stadium i San Juan ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026. Ibi bitaramo by’iminsi ibiri byiswe ‘Debí Tirar Más Fotos – Cerramos en Casa’, bikaba ari byo bizasoza uru rugendo rwe rw’ibitaramo ku isi.

Iki gikorwa cyari kimaze ibyumweru byinshi kivugwa cyane muri Puerto Rico, nyuma y’amakuru yavugaga ko Bad Bunny ashobora gusubira mu gihugu cye kugira ngo ahakorere ibitaramo bisoza urugendo rwe.

Mu ntangiriro za Kanama, umuyobozi w’Umujyi wa San Juan, Miguel Romero, yari yatangaje ko sosiyete ya Rimas Entertainment ishinzwe ibikorwa bya Bad Bunny yari yarabonye amatariki yo gukoresha Hiram Bithorn Stadium hagati ya tariki ya 21 na 23 Kanama.

Ibyari ibihuha byakomeje gukomera ubwo ibitangazamakuru byo muri Puerto Rico byatangiraga gutangaza ko ku kibuga cya baseball cya Hiram Bithorn Stadium hari kubakwa urubyiniro runini n’ibindi bikoresho bijyanye n’igitaramo.

Ibigo birimo T-Mobile na Hennessy na byo byongereye amatsiko ubwo byatangiraga gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busa n’ubwerekeza ku gikorwa cyari kigiye kubera kuri iyo stade.

Bad Bunny yatangiye gutaramira abafana mu buryo bwagutse kuri album ye ‘Debí Tirar Más Fotos’, yasohotse muri Mutarama 2025, nyuma yo gukora ibitaramo by’amateka muri Coliseo de Puerto Rico, bizwi cyane nka “El Choli”.

Ibyo bitaramo byabereye muri Puerto Rico byinjirije ikirwa amafaranga menshi, binagaragaza uruhare rukomeye Bad Bunny afite mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu cye.

Mu Ukuboza 2025 ni bwo Bad Bunny yatangiye urugendo rwe rw’ibitaramo hirya no hino ku isi, maze arusoza mu Bubiligi muri Nyakanga 2026.

Uru rugendo rwamufashije kongera gukora amateka mu muziki mpuzamahanga. Muri Kamena 2026, Bad Bunny yabaye umuhanzi wa mbere w’Umulatini wagejeje miliyari imwe y’amadolari y’amafaranga yavuye mu matike y’ibitaramo byose yakoze mu mateka y’umwuga we.

None agiye gusoza uru rugendo mu buryo bwihariye, asubira muri Puerto Rico, igihugu yavukiyemo kandi akunze gukoreramo ibikorwa bya muzika.


Bad Bunny agiye gusoreza urugendo rwe rw’ibitaramo muri Puerto Rico


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...