Babyemeye bamubonye kuri Televiziyo! Ababyeyi ba 'Mama Sava' ntibumvaga ko yakina filime –VIDEO

Cinema - 04/03/2026 2:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Babyemeye bamubonye kuri Televiziyo! Ababyeyi ba 'Mama Sava' ntibumvaga ko yakina filime –VIDEO

Mu buzima hari igihe umuntu aba azi neza aho umutima we ushaka kumugeza, ariko inzira yo kuhagera igahura n’inkuta zikomeye, zishobora kuba ari ibibazo by’ubuzima, cyangwa se kutumvikanwa n’umuryango.

Ku mukinnyi wa filime Umunyana Analissa wamamaye nka ‘Mama Sava’, urugendo rwe muri sinema rwatangiriye mu mwijima wo gushidikanywaho, ariko rurangirira mu mucyo w’ishimwe ry’ababyeyi be bamubonye kuri Televiziyo.

Igihe yinjiraga muri filime, Analissa yari amaze gutandukana n’umugabo we. Mu muryango we w’abakirisitu, aho Papa ari Pasiteri na Mama ari umudiyakoni, igitekerezo cyo kujya muri sinema nticyahise cyumvikana.

Mu bitekerezo by’ababyeyi be, icyo gihe cyari igihe cyo kwita ku bana no kongera kubaka ubuzima, aho kwirukira “Camera”. Sinema bayibonaga nk’urwego rutajyanye n’indangagaciro zabo, ndetse bamwe bakabifata nk’aho ari “gusenya urugo”.

Yabwiye InyaRwanda, ati “Papa ni Pasiteri, Mama ni umudiyakoni. Umwana ushaka kujya muri Cinema nibwo agisenya urugo… Nari nkimara gutandukana n’umugabo. Papa na Mama ntabwo babyumvaga ijana ku ijana, kugera ku rwego mbaye nk’ikihebe mu rugo ariko ndabikora.”

Aya magambo agaragaza uburemere bw’urugamba rwe. Si urwo gushaka akazi gusa, ahubwo no gushaka kumvikanisha inzozi ze mu muryango.

Abenshi bamenye ‘Mama Sava’ binyuze muri filime Papa Sava yamugize icyamamare. Ariko mbere y’aho, yari umwe mu bakinnyi bagaragaye muri Seburikoko mu 2017 ishyira 2018, igihe benshi batari bazi neza uwo ari we.

Yatangiye gukina nta mafaranga ahembwa. Yakoraga abitewe n’urukundo rw’umwuga no kwizera ko umunsi umwe azagera kure.

Icyo gihe, mu rugo iwabo hari abamwumva (abavandimwe be), ariko ijambo rya nyuma ryari iry’ababyeyi batabyumvaga neza.

Hagati ya 2017 na 2020, Analissa yanyuzemo n’ibihe byo gucika intege, ariko ntiyigeze areka inzozi ze.

Muri Gicurasi 2020, mu gihe cya Covid-19, ni bwo amateka yahindutse. Yari yatumiwe mu kiganiro ‘Versus’ kuri Televiziyo Rwanda. Mu gitondo cy’uwo munsi, yabwiye Se ko agiye kujya kuri Televiziyo.

Se yahamagaye inshuti n’abaziranyi ababwira ati: “Umukobwa wanjye agiye kuri Televiziyo Rwanda.”

Iyo ni yo saha y’ukuri yerekanye ko umutima wa Se watangiye kwemera umuhamagaro w’umukobwa we. Si amagambo menshi yamubwiye, ahubwo ni igikorwa, kwishimira no gutangaza ishema rye, cyamweretse ko urugamba rwe rutari ubusa.

Analissa asobanura ko uwo munsi ari wo wa mbere yaboneyeho ko Se atamushyigikiye gusa, ahubwo atangiye no kubikunda.

Inkuru ya ‘Mama Sava’ si iy’icyamamare gusa, ni iy’umubyeyi, umukobwa n’umugore wanyuze mu bihe bikomeye ariko agahitamo gukurikira impano ye.

Ni urugero rw’uko hari igihe impano iba imbere y’amaso y’abantu, ariko bakayisobanukirwa ari uko babonye umusaruro wayo.

Kuri we, Televiziyo yabaye indorerwamo yeretse ababyeyi be uwo mukobwa wabo ari we koko.

Uyu munsi, ‘Mama Sava’ abarirwa mu bakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda. Ariko inyuma y’iyo nseko agaragaza kuri ‘ecran’, hari amateka y’imyaka itatu y’urugamba rwo kwiyumvamo icyizere no kurwanira inzozi ze mu muryango. Ni inkuru y’umwana wumvise umuhamagaro, n’ababyeyi bemeye kuwushyigikira bamaze kuwubona.

Mama Sava’ yatangaje ko ababyeyi be batigeze bumva inzozi ze zo gukina filime, ariko byose byahindutse umunsi Papa we yamubonaga mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda. Kuva icyo gihe, urugendo rwe muri sinema rwatangiye gushyigikirwa n’umuryango wose

Mama Sava yatangiye gukina nta mafaranga, anyura mu rugamba rwo kutumvwa mu muryango we, ariko ntiyacitse intege

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA SAVA N’UMUVANDIMWE WE

KANDA HANO UREBE SHENE NSHYA YA MAMA SAVA N’UMUVANDIMWE WE


VIDEO: Melvin -Pro/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...