Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga, ni bwo uyu musore ukomoka mu gihugu cya Nigeria yashyize umukino ku masezerano y'umwaka umwe mu
ikipe ya Muhazi United ibarizwa mu karere ka Rwamagana.
Tariki
20 Kamena 2022, ni bwo Babuwa Samson yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
muri Sunrise FC, gusa nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ndetse anasoje
amasezerano, yahisemo kurenga akarere ka Gatsibo na Kayonza yigira i
Rwamagana.
Babuwa
Samson wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na Bravos do Maquis yo muri Angola,
ni umwe mu bakinnyi basinyije Muhazi United mu ba mbere nyuma ya Tuyishimire
Benjamin wasinye kuri uyu wa Gatanu avuye muri Marine FC.
Babuwa Samson yabaye umukinnyi ukomeye muri shampiyona y'u Rwanda ubwo yakinaga muri Sunrise FC mbere yo kujya muri Kiyovu Sports, mu myaka ya 2018 na 2019.
Babuwa Samson ubwo yari muri Sunrise FC na mbere yararyanaga