Kuri ubu uyu musore arashimangira ko arajwe ishinga no gutera indi ntambwe na we akaba umunyamuziki uririmba dore ko iyi mpano nayo ayifite. Ibi yabitangarije Inyarwanda.com mu minsi ishize ubwo yashyiraga ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Ikofi’ yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar.
Ubu niyemeje gukora cyane birenze, kubyina kwanjye nkabifatanya n’umuziki wanjye. Itandukaniro ryanjye rizagaragariza mu njyana ya Trap n’ibikorwa nteganya gukora. Babou
Uretse iyi ndirimbo yise ‘Ikofi’, yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar, uyu muhanzi yari asanzwe afite indi ndirimbo imwe yise ‘Dusagambe’ yakoranye n’itsinda rya TBB.
Kanda hano urebe amashusho 'Ikofi' Babou yakoranye na Bull Dogg hamwe na Gabiro Guitar