Babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye mu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2026

Imikino - 22/02/2026 2:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye mu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2026

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko abantu babiri bahitanywe n’impanuka yabereye mu munsi wa mbere w’iri siganwa.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hatangiye isiganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda rya Tour du Rwanda 2026 ku nshuro ya 18 kuva rigizwe mpuzamahanga.

Agace ka mbere kavuye i Rukomo mu karere ka Gicumbi gasorezwa i Rwamagana ku ntera y’Ibilometero 173,6 kakaba kegukanwe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN yo muri Espagne.

Nyuma y’uko aka gace gasojwe ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje inkuru ibabaje y’impanuka yabereye muri uyu munsi wa mbere i Gabiro. 

Imodoka yari mu gice cy’abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda “caravane” yarenze umuhanda, igonga bamwe mu bari baje kwihera ijisho iri siganwa.

Nk’uko amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda abitangaza, iyi mpanuka yahitanye abantu babiri, mu gihe abandi batandatu bakomeretse. 

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, kandi ubuyobozi bwemeza ko bukomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwabo buhagaze.

Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka n’uko byagenze byose.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango yabuze ababo bunashimangira ko umutekano w’abitabira iri siganwa ukomeje gushyirwa imbere.

Itangazo ry'ubuyobozi bwa Tour du Rwanda 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...