Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr.
Murangira B. Thierry yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
ndetse avuga ko iperereza rikomeje. Yavuze ati “Nibyo, (kandi) iperereza
rirakomeje.”
Yampano aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatanze ikirego
muri RIB ku wa 9 Ugushyingo 2025, ndetse ko nyuma y’iminsi ibiri ubwo ni
ukuvuga tariki 11 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick ‘Pazzo Man’ acyekaho
gusakaza amashusho ye yahise atabwa muri yombi.
Hari amakuru avuga ko mu kirego Yampano yatanze yanavuze ko
mu bantu acyekaho gusakaza amashusho ye harimo Kalisa John uzwi nka K. John,
ibyatumye Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rumushakisha, nawe atabwa muri yombi,
ku wa 14 Ugushyingo 2025.”
Mu kiganiro aherutse kugurira ku rubuga rwa Tik Tok, Yampano
yumvikanishije ko kutumvikana kwe na ‘Pazzo Man’ byagejeje ku isohoka ry’amashusho
ye atera akabariro, bishingiye cyane cyane ku gihe yamusabaga ko batandukana mu
nzu babanagamo i Kanombe.
Ati: "(Pazzo) yarambwiye ati washaka amafaranga yo ku
ruhande wampa kugirango nisuganye nimuke, nahise mubwira nti nzaguha ibihumbi
300 Frw, ahita ambwira ati ibihumbi 300 Frw ntacyo yamparira, uzampa 500,000
Frw. Ndangije ndamubwira nti 500,000 Frw guhita nyaterurira rimwe byangora,
nawe urabibona ukuntu ubuzima bumeze, naba nguhaye ikiraka cyose."
Akomeza agira ati: "Naramubwiye nti nzaguha 300,000 Frw
andi 200,000 Frw nyaguhe mu kindi kiraka. Arambwira ati ntaribi. Tuza kujyana
ku Gisenyi nyuma."
Ibyo byatumye Yampano amuha ibihumbi 200 Frw yari asigaranye,
maze Pazzo amuvira mu rugo ku mugoroba. Ariko siko byarangiye.
Hashize iminsi itatu gusa Pazzo avuye mu rugo, Yampano avuga
ko yatunguwe no kubona amafoto n’amashusho ye n’umukunzi we bari mu buriri
yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Akomeza agira ati "Kubera kunshyiriraho 'Video' ku mbuga
nkoranyambaga zanjye, 'Email' yari muri telefoni ye, ubwo 'Google Photos' iyo
ushyizeho Email ibintu byose biri kuri 'Email' amafoto ahita aza aho, bishatse
kuvuga ko kubera ko yari afite 'Log in' zanjye, ibintu byanjye yari
abifite."
Uyu muhanzi avuga ko ayo mashusho yari yarasibye muri telefoni ye mu mezi
atatu ashize, ariko ngo Pazzo yari ayafite nka kopi.
Yampano yahakanye amakuru avuga ko Pazzo yigeze gushaka
gutereta umugore we. Asobanura ko ubwo babanaga i Kanombe, buri wese yari afite
icyumba cye, kandi ko umubano wabo utigeze ugera kuri urwo rwego.
Mu Rwanda, Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye
gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho
yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe
rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho
cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa
mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza
cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa
mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano
mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda
atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza
cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje
mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Ishimwe Patrick [Pazzo Man] yafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 n’aho Kalisa John [K. John] atabwa muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025, bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano
