Babikoreye na Jehovah Jireh: Ipfundo ry'umuco wa Bethlehem Choir wo gusanganira abashyitsi ikabaha ikaze

Iyobokamana - 24/08/2026 12:20 PM
Share:
Babikoreye na Jehovah Jireh: Ipfundo ry'umuco wa Bethlehem Choir wo gusanganira abashyitsi ikabaha ikaze

Korali Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yagaragaje umwihariko w’ubusabane n’urukundo rwa gikristo ubwo yasanganiraga Korali Jehovah Jireh yari igiye i Rubavu mu giterane “Imana Iratsinze Live Concert – Season III”.

Uwo mubano wagaragaje ko kuri aya makorali, gukorera Imana bidashingiye gusa ku kuririmba, ahubwo ko anashyize imbere gukundana, kwakirana no gufashanya nk’abana b’Imana.

Igiterane “Imana Iratsinze Live Concert – Season III” cyateguwe na Korali Jehovah Jireh cyabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa 22 na 23 Kanama 2026, kiba umwanya ukomeye wo kuramya, guhimbaza Imana no kumva ubutumwa bwiza.

Muri iki giterane, Bethlehem Choir yari mu makorali yatumiwe, ndetse ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026 ni bwo yaririmbye yizihira benshi. Ariko mbere yahi, hari ikindi gikorwa cy'urukundo cyagaragaje ubusabane budasanzwe hagati y’aya makorali yombi.

Bethlehem Choir yasanganiye Jehovah Jireh mu nzira

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama, mu masaha ya nyuma ya saa sita, abaririmbyi ba Bethlehem Choir bafashe imodoka bajya gusanganira Jehovah Jireh mu nzira ubwo yari irimo igana i Rubavu ivuye i Kigali.

Bethlehem Choir y'i Rubavu yari yagiye kwakira no guha ikaze abavandimwe bayo bagize Jehovah Jireh bari baturutse i Kigali. Yabasanze ahitwa mu Rugerero, ku kibuga cyo kuri College i Nyemereramihigo, irabakira, irabazimaniza inabaha ikaze mu Karere ka Rubavu. 

Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, aganira na InyaRwanda yasobanuye ko iki gikorwa atari ikintu bakoze ku bw’iki giterane gusa, ahubwo ko ari umuco wabo wo kwakira abashyitsi, bakaba bamaze kubikorera amakorali menshi.

Ati: “Twasanganiye Jehovah Jireh duhurira ahitwa i Rugerero ku kibuga cyo kuri College i Nyemereramihigo.”  Yakomeje asobanura impamvu bahisemo kujya basanganira abashyitsi babo.

Ati: “Ni umuco wacu wo gusanganira abashyitsi tukabaha ikaze, tugamije gutuma barushaho kwisanga aho baje kugira ngo bakore umurimo w’Imana bisanzuye nk’abari mu rugo bafite umunezero utangwa n’Imana, uwo ni wo uba waduteye ibyo byose.”

Bijya bibaho umuhanzi cyangwa amakorali agatumira bagenzi babo mu gitaramo, bose bakaririmba ariko igitaramo kikarangira badahuye nta n'usuhuje undi. Umuco wa Bethlehem wo gusanganira abashyitsi wagaragaje ko urukundo rwa gikristo rushobora kurenga amagambo, rukagaragarira mu bikorwa bifatika byo kwakira no kwita ku bandi.

Prince Mahoro yavuze ko umubano wa Bethlehem na Jehovah Jireh ushingiye ku kintu kirenze kuba amakorali asangiye umwuga wo kuririmba. Yavuze ko aya makorali ahuje icyerekezo cyo kwamamaza Yesu Kristo, bityo akaba ari abavandimwe bafite intego imwe.

Ati: “Umubano wacu na Jehovah Jireh ushingiye ku kuba duhuje icyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bwa Kristo, kandi ni abavandimwe rwose, ni na yo mpamvu ku isonga ari twe turi kubana na bo muri gahunda zose.”

Ibi byagaragariye no mu buryo Bethlehem yakiriye Jehovah Jireh, aho itigeze ibona igikorwa cyo gusanganira abashyitsi nk’akazi gasanzwe, ahubwo ikagifata nk’inshingano yo gukomeza ubusabane hagati y’abana b’Imana.

Perezida wa Bethlehem Choir yashimiye Jehovah Jireh

Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro yavuze ko Jehovah Jireh ari korali ikwiye kubera urugero andi makorali, haba mu buryo ikora ibikorwa byayo ndetse n’indangagaciro za Gikristo igenderaho.

Ati: “Jehovah Jireh ni korali nziza cyane, andi makorali akwiye kwigiraho byinshi, uko bakora ibintu byabo mu buryo bwiza kandi bwuje indangagaciro za Gikristo ndetse bafite iyerekwa ryagutse.”

Yatanze urugero ku giterane “Imana Iratsinze”, avuga ko kugitegura bisaba icyerekezo n’imbaraga nyinshi. Ati: “Urugero igiterane Imana Iratsinze ni iyerekwa ryagutse cyane risaba imbaraga nyinshi; hatarimo iyerekwa ryagutse ntibyakunda.”

Bethlehem yagaragaje umwimerere wayo mu giterane "Imana Iratsinze"

Ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama, Bethlehem Choir yataramiye abitabiriye iki giterane cyabereye kuri Stade Umuganda. Yatangiranye n’indirimbo “Ubuntu”, yakiriwe neza n’abitabiriye igiterane.

Yakurikijeho “Intambara mw’Isi”, imwe mu ndirimbo za kera zakunzwe cyane, bikaba byaragaragaye ko abantu bari bamaze igihe bayikumbuye cyane. Uko yaririmbwaga, byagaragaye ko ubutumwa n’umwimerere w’indirimbo za kera bya Bethlehem bigifite umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi bayo.

Nyuma yaho, Bethlehem yaririmbye “Hari Ibanga”, indirimbo yakunzwe cyane mu mateka yayo. Iyi ndirimbo yatumye ibihe bihinduka umwihariko, aho abari muri Stade Umuganda bahagurutse bakayiririmbana n’aba baririmbyi.

Bethlehem yavuze ko “Hari Ibanga” ari imwe mu ndirimbo abakunzi babo bakunda cyane, bityo kuyiririmba muri icyo giterane bikaba byarabaye umwanya wo gusubiza abantu mu bihe byiza by’umuziki wa Bethlehem.

“Yesu Gusa” na yo yakiriwe neza

Bethlehem Choir yanahaye abitabiriye igiterane umwanya wo kumva indirimbo yayo nshya “Yesu Gusa”, yari imaze gusohoka mu masaha macye yari ashize kuko yagiye hanze ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026. Iyi ndirimbo yibanda ku butumwa buvuga ko Yesu Kristo ari we Muhuza w’umwizera n’Imana, akaba n’Inzira nyayo igeza abamwizera ku Imana Data wa twese.

Bethlehem yavuze ko iyi ndirimbo atari iyo kumvwa no kwishimira injyana gusa, ahubwo ko ari ubutumwa umuntu akwiye gutega amatwi yitonze kugira ngo asobanukirwe neza umurimo ukomeye Kristo yakoze.

Jehovah Jireh na yo yagaragaje icyerekezo cyagutse

Ku ruhande rwa Jehovah Jireh, igiterane cyari gifite intego yo kurenga ku kuba igitaramo cy’umuziki gusa. Iki giterane cyabereye i Rubavu, ni ngarukamwaka kikaba kizabera mu Turere twose. Ku nshuro ya mbere cyabereye muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gikomereza i Musanze, hakurikiraho Rubavu.

Perezida wa Bethlehem Choir, Haragirimana Fabien, yavuze ko izina “Imana Iratsinze” rishingiye ku myemerere yabo ko ubuzima bw’umukristo bushingiye ku ntsinzi ya Yesu Kristo. Ati: “Buriya dutuye mu butsinzi bwa Kristo. Yaratsinze, uyu munsi iratsinze, n’ejo izatsinda, n’igihe kizaza izatsinda. Ibyo dukora byose, kugira ngo bikunde, ni ubutsinzi bw’Imana.”

Yavuze kandi ko no mu buzima busanzwe hari ibintu abantu bashobora kubona nk’ibisanzwe ariko kuri bo bikaba ibimenyetso by’ubutsinzi bw’Imana. Ati: “Umwanzi satani ahora aduhiga, ntajya atwifuriza ubutsinzi. Impamvu atadufatisha ni ubutsinzi bw’Imana. Iyo turyamye tukabyuka, ibyo byose ni ubutsinzi bw’Imana.

Uretse kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza, iki giterane cyanatangiwemo ubufasha mu mibereho y’abaturage aho Jehovah Jireh yafashije abatishoboye ibaha isakaro n’ibindi bikoresho bigamije gufasha abantu bafite ibibazo by’imibereho. Ibi bijyanye n’umurongo wa Jehovah Jireh wo guhuza umurimo w’ubutumwa n’ibikorwa bifasha abaturage.

Igiterane kandi cyatangiwemo ubutumwa ku rubyiruko n’abandi baturage ku kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima rusange, ndetse cyaranzwe no gushishikariza abantu kugira ubuzima buzira umuze.

“Bethlehem ni Korali buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo”

Bethlehem Choir imaze imyaka 62 yamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo. Iri ku isonga mu makorali akunzwe mu Ntara y'Iburengerazuba. Prince Mahoro, umaze amezi umunani ayiyobora yavuze ko icyifuzo cye gikomeye ari uko iyi korali yakomeza kuba igikoresho cyo kwamamaza Kristo no kugaragaza ubwiza bwe.

Yagize ati: “Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu. Nk’uko Kristo ari umucyo ukwira mu isi yose, ubwiza bwa Kristo nibuba muri Bethlehem, ibyo Kristo yahumekeye muri Bethlehem bizakwira mu batuye isi bose.”

Kuri Bethlehem Choir, umubano nk’uyu n’andi makorali ni igice cy’umurimo w’Imana, kuko uha abana b’Imana umwanya wo gukundana, guterana inkunga no gukorera hamwe intego imwe.

Mu gihe “Imana Iratsinze Live Concert – Season III” yasozwaga, icyasigaye mu mitima y’abitabiriye si indirimbo gusa, ahubwo ni n’ubutumwa bw’uko abana b’Imana bashobora gukorera hamwe mu rukundo, bakakira abandi nk’abavandimwe kandi bakarushaho gukomeza umurimo wa Kristo.

Bethlehem Choir na Jehovah Jireh byongeye kwerekana ko iyo icyerekezo cyo kwamamaza Kristo gihurije hamwe imitima y’abaramyi, ubusabane bushobora kuvamo umurimo mwiza urenga urubyiniro.

"Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu" - Mahoro Prince uyobora Bethlehem Choir

"Jehovah Jireh ni korali nziza cyane, andi makorali akwiye kwigiraho byinshi, uko bakora ibintu byabo mu buryo bwiza kandi bwuje indangagaciro za Gikristo" - Mahoro Prince uyobora Bethlehem Choir

Bethlehem Choir yasanganiye Jehovah Jireh mu nzira irayizimanira inayiha ikaze muri Rubavu

Bethlehem Choir ifite umuco wihariye wo gusanganira abashyitsi mu nzira ikabaha ikaze

Bethlehem Choir yasanganiye Jehovah Jireh iyisanze mu Rugerero, ku kibuga cyo kuri College i Nyemereramihigo mbere y'uko iyi Korali y'i Kigali igera muri Rubavu

REBA INDIRIMBO NSHYA "YESU GUSA" YA BETHLEHEM CHOIR

REBA UKO UMUNSI WA NYUMA W'IGITERANE "IMANA IRATSINZE WAGENZE" ARI NABWO BETHLEHEM YARIRIMBYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...