Nubwo
yishimiwe n’imbaga y’abafana bari baramutegereje igihe kinini, byatangiye
bitunguranye ubwo abari bayoboye igitaramo, Lucky na Rocky Try, bamuhamagaraga
ku rubyiniro bamwitiranya n’umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo,
wataramiye mu Rwanda mu 2023 mu iserukiramuco nk’iri. Nyuma y’ako kanya ko
kwibeshya, baje kwikosora, Ayra Starr yinjira ku rubyiniro saa 23:00.
Yinjiye
ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be, atangira gutaramira Abanya-Kigali mu
buryo bwa playback, aririmba indirimbo ye yamenyekanye cyane, “Bloody
Samaritan”. Uburyo yigaragaje ku rubyiniro bwari bwitonze, ariko butuje ku
buryo byagaragaraga ko atari gushaka gukoresha imbaraga nyinshi.
Nyuma
yo kuririmba indirimbo ye ya mbere, yagize ati: “Kigali, mumeze mute?”, ibintu
byatumye abafana bongera gusubizamo akabaraga. Yakomereje ku ndirimbo “Gimme
Dat” yakoranye na Wizkid, ayisoza asaba abafana gusubiramo amagambo
yayivugagamo.
Uyu
muhanzikazi yakomeje urugendo rwe ku rubyiniro aririmba “Goodbye (Warm Up)” yakoranye
na Asake, akurikizaho “Away”, “Last Heartbreak Song” yakoranye na Giveon,
“Rhythm & Blues”, “Commas” ndetse na “Rush” aho abantu bacanye amatara
bishimira igitaramo.
Yasoreje
ku ndirimbo ye nshya “Hot Body” aherutse gushyira hanze, ndetse n’iyitwa
“Sability”. Mbere yo kuririmba “Hot Body”, yahamagaye abasore n’inkumi bumva
bishimiye imibiri yabo baza ku rubyiniro kuyiririmbana na we no kubyinana,
ibintu byashimishije benshi.
Hot
Body irimo imvugo z’ubutwari bw’abagore, icyizere, no kwigenga. Ijwi rye rifite
uburyohe busa nk’ubukangurambaga, rirashotorana ariko ryuje ubugwaneza, ari na
ko rimwerekana nk’umuhanzi uri mu buyobozi bw’icyerekezo cy’abagore b’iki gihe.
Nubwo
Ayra Starr atakoze igitaramo cyaranzwe n’imbaraga nyinshi nk’uko bamwe
babyifuzaga, yakoze uko ashoboye atanga ibirenze mu byari bimurimo.
Nk’uko
byagenze ku bandi bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo, na Ayra Starr yashimiwe
n’Umuryango Giants of Africa abinyujije mu guhabwa umwambaro w’icyubahiro,
watanzwe na Masai Ujiri, umwe mu bashinze uyu muryango.
Iki
gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Timaya, na Kizz
Daniel—wabanjirije Ayra Starr ku rubyiniro. Cyabaye igitaramo cyasozaga
icyumweru cyari cyahariwe ubuhanzi, siporo n’uburezi binyuze muri Giants of
Africa, kikaba cyarabereye bwa kabiri mu Rwanda.
Uyu
mukobwa yamenyekanye mu 2021, nyuma yo gusinyishwa na Mavin Records ya Don
Jazzy. Indirimbo ye "Away" niyo yamuhesheje izina ku rwego
mpuzamahanga.
Umuziki
we urimo Afro-pop, R&B, soul na trap, kandi akenshi uba urimo amagambo
y’ubwenge, ubuzima n’urukundo. Afite ijwi ridasanzwe riherekejwe n'uburyo
yifitemo confidence mu rubyiruko rw'ubu.
Album
ye ya mbere: "19 & Dangerous". Yasohotse muri Kanama 2021, ikaba
iriho hits nka "Bloody Samaritan", "Fashion Killer" na
"Beggie Beggie" (afiteho Fireboy DML).
"Bloody
Samaritan" ni indirimbo yatumye yandika amateka: yabaye iya mbere ku
rutonde rwa TurnTable Top 50 iyobowe n’umuhanzi w’umugore muri Nigeria.
Don
Jazzy yamufashije kuva ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) kugeza ashyizwe mu
bahanzi bakomeye muri Afurika. Avuga ko Don Jazzy amufata nk’umubyeyi
n’umujyanama w’ibihe byose.
Ayra
Starr ni umunyamideli wabigize umwuga mbere yo kujya mu muziki. Imyambarire ye
yihariye ituma agaragara nk’umwe mu bafite umwihariko ukomeye muri Afurika.
Ayra
Starr yinjira ku rubyiniro bwa mbere i Kigali, asanganirwa n’urusaku rw’abafana
bamusanganirije urugwiro
Kigali,
mumeze mute?’—Ayo ni amagambo ya mbere Ayra Starr yavuze amaze kugera ku
rubyiniro
Yari
aherekejwe n’ababyinnyi be, baririmbana ‘Bloody Samaritan’ mu buryo bwa
playback
Ubwitonzi
bw’uyu muhanzikazi ku rubyiniro bwatumye benshi bavuga ko yaje mu buryo butuje
ariko burimo umwihariko
Yafashe
akanya ko kuganiriza abafana mbere yo gukomereza ku ndirimbo yakoranye na
Wizkid, ‘Gimme Dat’
Ayra
Starr yasabye abafana gusubiramo amagambo y’indirimbo ye, agaragaza ko yishimiye
uko bakiriye igitaramo
Yanyuze
abitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Away’, ‘Rhythm & Blues’ na ‘Rush’, aho
abantu bose bacanye amatara
Uyu
muhanzikazi yashimishije abakunzi b’imibyinire, ubwo yahamagazaga abasore
n’inkumi ku rubyiniro kuririmbana na we ‘Hot Body’
Nubwo atakoresheje imbaraga nyinshi, Ayra Starr yatanze ibyari bimurimo byose, agaragaza ubunyamwuga mu gitaramo cye cya mbere mu Rwanda
REBA UKO AYRA STARR YITWAYE MU GITARAMO CYA MBERE YAKOREYE I KIGALI