Ba Visi Meya babiri bari muri 39 RIB yerekanye bacyekwaho gukopeza abana ikizamini cya Leta

Uburezi - 05/09/2026 3:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Ba Visi Meya babiri bari muri 39 RIB yerekanye bacyekwaho gukopeza abana ikizamini cya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko hari abantu 39 bamaze kugaragazwa mu bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu gihe iperereza rikomeje ku bandi.

Abo bantu bagaragarajwe nyuma yo gutangiza iperereza ku bantu 81 bakekwagaho uruhare muri ibi byaha, aho 39 muri bo bamaze kugaragazwa, mu gihe abandi 42 bagikurikiranwa kugira ngo hamenyekane uruhare rwabo.

Abafashwe bari mu byiciro bitandatu, barimo abayobozi babiri b’uturere bungirije ndetse n’abashinzwe uburezi mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.

Abo bayobozi babiri ni Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukanyandwi Janvière n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.

Mu bantu 21 bafashwe mu Karere ka Kirehe, herekanywe 11, muri barindwi bafashwe mu Karere ka Ngoma herekanwa batanu, batatu bafashwe muri Kayonza berekanwa bose mu gihe muri Nyamasheke hafashwe 15 herekanwe 10 naho Rubavu hafashwe abantu 35 herekanwe 10.

Mu gukopeza abanyeshuri, hari abifashishaga AI kugira ngo babone ibisubizo bya nyabyo kandi vuba hanyuma babone uko bakopeza abanyeshuri amasaha atari yabafata.

Nko mu Karere ka Nyamasheke ho, havumbuwe ikigo cy’amashuri aho umwarimu wabaga ashinzwe kureberera uko abanyeshuri bakora ibizamini, yamaraga kubihabwa, mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri agahita afotora ibibazo akoresheje telefoni, akabyoherereza ushinzwe isomero akifashisha imashini yo mu isomero akifashisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) akaribaza ibisubizo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko ibyo bikorwa biteye isoni n’agahinda kuba bikorwa n’abari kurerera Igihugu ndetse avuga ko ubwo hakorwaga iperereza bifashishije abana bakopejwe gusa bo akaba ari nta cyaha bakoze kuko batigeze babigambirira.

Ati: "Noneho mu buhamya bw’abana bamwe bagiye babazwa, baratubwiraga bati ‘Rwose muraturenganya! Na ‘stress’ umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?’"

Avuga ko abo barimu n’abayobozi bari barahaye izindi nyito gukopeza abanyeshuri kugira ngo hatazagira ubavumbura.

Ati "Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo ‘ni ugufasha abana.’ Bakihisha mu mutaka w’icyo bita ngo ‘ni ugufasha abana’, ariko muri make ni ugukopeza abana […] Abandi bakabyita ngo ‘ni ugutekinika’, abandi bakabyita ngo ‘ni ugukora umuti.’"

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abana 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, ndetse ko bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

RIB yerekanye abantu 39 bacyekwaho gukopeza abana basoje amashuri abanza

Umuvugizi wa RIB avuga ko biteye isoni n'agahinda kubona abarerera Igihugu aribo bafashije abana gukopera

REBA AMASHUSHO UBWO RIB YEREKANAGA ABANTU 39 YACYEKWAHO GUKOPEZA ABANYESHURI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...