Ba rwiyemezamirimo bato 100 bahawe arenga Miliyoni 4 Frw kuri buri umwe muri gahunda ya ‘AGUKA 2025’ ‎

Amakuru ku Rwanda - 25/06/2025 6:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Ba rwiyemezamirimo bato 100 bahawe arenga Miliyoni 4 Frw kuri buri umwe muri gahunda ya ‘AGUKA 2025’ ‎

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, bahembye ba rwiyemezamirimo bato 100 arenga Miliyoni 4 Frw kuri buri umwe muri gahunda ya ‘AGUKA 2025’. ‎

Iyi gahunda ya AGUKA Ideation Entrepreneurship Programme yagenewe ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo ndetse n’imishinga itarengeje umwaka ikora, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imyaka 18-30, bahabwa ubufasha bw’ingenzi buzabafasha guhindura ibitekerezo byabo mo imishinga ihamye.

‎Ku  gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 ku kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara habaye igikorwa cyo guhemba ba rwiyemezamirimo 100 bafite imishinga yahize abandi muri uyu mwaka muri iyi  gahunda ya AGUKA.

‎Abizera Josiane uvuka mu karere ka Rusizi akaba ari mu bahembwe ibihumbi 3 by'Amadorari byo kuzakoresha mu mushinga we yavuze ko iby'iyi gahunda yabimenye binyuze kuri YouTube ubundi agerageza amahirwe. ‎‎Yagize ati: "Nabonye  gahunda yitwa AGUKA kuri Youtube ngira amatsiko ubundi nyijyamo, ibibazo bambajije ndabisubiza mbona amanota ya mbere y’ibanze ubundi ndahugurwa."

‎Yavuze ko umushinga yahisemo ari ujyanye n'ubudozi ndetse ashimira abayobozi n'abafatanyabikorwa babatera inkunga. ‎‎Yagize ati: "Umushinga nahisemo nkimara guhugurwa ni ujyanye n’ubudozi ukazaba ugizwe no kudoda, kubyigisha ndetse nkazajya nkodesha n’imyambaro y’abageni.  Ndashimira abayobozi bacu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baba baduteye inkunga tukabashaka kubona amahirwe nk’urubyiruko". 

‎‎Abizera Josiane yavuze ko usanga hari urubyiruko rwinshi rutinya kugerageza amahirwe gusa we ko yabikoze bigakunda ndetse avuga n'icyo amafaranga yahawe azayamaza. ‎Yagize ati: "Usanga urubyiruko rwinshi rutinya kugerageza amahirwe nkaya ariko njyewe byaraje ndakora ndanatsinda.

‎Nahawe ibihumbi 3 by’Amadorali nkaba ngiye kuyaguramo ibikoresho. Nari nsanzwe nkorera undi muntu ariko ngiye kuyaguramo ibikoresho bigezweho ubundio umushinga wanjye nkawushyira mu bikorwa."

‎Licee Niyigena ukomoka mu karere ka Rwamagana akaba afite ubumuga nawe wahawe ibihumbi 3 by'Amadorari yavuze uko yagerageje aya mahirwe. ‎Ati: "Haje amahirwe ya AGUKA ubundi amakuru ndayamenya ndavuga nti kubera iki ntagerageza ubundi ndasaba birakunda ngenda nkurikiza ibisabwa byose kugeza ubwo ntsinze nkahabwa ibihumbio 3 by’Amadorali."

‎‎Yavuze ko umushinga we ari ujyanye no gukora imbabura ndetse anashishikariza urubyiruko rugenzi rwe rufite ubumuga kureka kwitinya. ‎Ati: "Kompani yanjye ni ikora ibijyanye n’imbabura za kijyambere zitandukanye n’izindi zihari zigira uruhare mu iyangirika ry’ibidukikije.

‎Icyo nabwira urubyiruko rugenzi rwanjye rufite ubumuga nababwira kwitinyuka bakiga gukoresha imbuga nkorambaga cyane kuruta kuguma gutekereza ko umuntu runaka azaturuka ahantu aha n'aha akabaha amafaranga. Batinyuke bakabyaze umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiduha kita ku bafite ubumuga buri munsi."

‎Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko bazanye iyi gahunda ya AGUKA kubera ko mbere wasangaga izindi gahunda zifasha urubyiruko rusanzwe rufite imishinga ikora. ‎Ati; "Ubundi urubyiruko rwakundaga kutubwira ko dukunda gushyiraho amahirwe agenewe gusa urubyiruko rwatangiye umishinga rukora. Rero yi porogarame yo yaje ari ukugira ngo urubyiruko rufite igitekerezo cy’umushinga cyonyine ruhabwe amahirwe".

‎Yavuze ko muri uyu mwaka abari byanditse basaba bose ari ibihumbi 3, gusa baza gusanga abujuje ibyangombwa ari 1300. Yavuze ko nyuma baje kuzenguruka igihugu bareba abafite imishinga myiza bahitamo 100.

‎Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko iyi gahunda imaze imyaka 3 ndetse abayigiyemo, imishinga yabo ikaba irimo irakora. ‎Ati: "Ibi bintu bimaze imyaka 3 ababigiyemo mbere barimo barakora imishinga yabo yaratangiye kandi ubona ko bagenda bunguka". 

‎‎Yavuze aba batsindiye amafaranga iyo bamaze kuyahabwa hari ikindi kigo bakorana kigenda kibafasha kureba niba bayakoresha neza. ‎Yavuze ko kandi ibi byose biri muri gahunda ngari ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n'ibindi bigo bafatanya mu gushakira urubyiruko rw’u Rwanda akazi.

Ba rwiyemezamirimo bato 100 bahawe arenga Miliyoni 4 Frw muri gahunda ya ‘AGUKA 2025’ ‎

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko iyi gahunda  imaze imyaka 3 ndetse abayigiyemo mbere imishinga yabo ikaba irimo iratera imbere mu buryo bugaragara

Licee Niyigena ufite ubumuga ari mu bahawe ibihumbi 3 by'amadorali 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...