Uru rugendoshuri bakoze ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026 rwari rugamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uruhare rw’inzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Aba ofisiye bari mu cyiciro cya kane cy’amahugurwa azamara amezi atatu, aho biga cyane cyane ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane. Muri bo harimo abapolisi 198 n’abakozi 10 ba RIB.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, muri uru rugendoshuri, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse basura n’Ingoro Ndangamateka y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda, urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka igihugu nyuma yayo.
Banasuye kandi ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y’u Rwanda (CCC), aho basobanuriwe uruhare rw’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano no mu guhanahana amakuru hagati ya Polisi n’abaturage.
ACP Méthode Munyaneza, ushinzwe amasomo muri CTTC, yavuze ko gusura ibigo ndangamateka ari uburyo bwo kubafasha kumenya amateka y’igihugu no kubatoza gukunda igihugu.

Yagize ati: “Ikiba kigamijwe ni ukubigisha no kubatoza umuco wo gukunda igihugu dushingiye ku rugero rwiza rw’abitangiye igihugu bagahagarika Jenoside, bagatabara abicwaga ndetse bakagarura amahoro, umutekano n’iterambere mu gihugu.”
ACP Munyaneza yavuze ko urugendoshuri rwanagamije gufasha aba ofisiye guhuza amasomo bahabwa mu ishuri n’ibikorwa bakora mu kazi, cyane cyane mu bijyanye no kuyobora sitasiyo, gukorana n’abaturage no gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo by’abaturage no gucunga umutekano.
Amahugurwa ya CTTC agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bazifashisha mu kuzuza inshingano zabo, cyane cyane mu miyoborere, gukemura amakimbirane no gukorana neza n’abaturage.


