Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, witabirwa n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye izindi nzego z’umutekano.
Aya mahugurwa yari icyiciro cya 18 cyateguriwe ba ofisiye bato, yitabirwa n’abapolisi 136, abakozi batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ndetse na bane bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kubaka urwego rw’umutekano rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka umunsi ku wundi.
Yasobanuye ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari uguteza imbere ubunyamwuga, imikorere myiza n’ubushobozi bwo kuyobora mu ba ofisiye bato, kugira ngo bashobore gufata ibyemezo bikwiye, gukorera hamwe no kurangiza inshingano zabo neza no mu bihe bitoroshye.

Ati: “Kuri uru rwego rw’ubuyobozi, ba ofisiye basabwa guhindura intego mu bikorwa bifatika, akenshi no mu gihe cy’igitutu. Dufite icyizere ko ubumenyi mwungukiye muri aya mezi ane buzabafasha kuzuza neza izo nshingano.”
DCG Ujeneza yanagarutse ku buryo iterambere ry’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibibazo by’umutekano bisaba abashinzwe umutekano gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi, agaragaza ko amahugurwa nk’aya ari imwe mu nzira zifasha inzego z’umutekano kuguma ku rwego rwo hejuru rw’imikorere.
Yashimiye abasoje amahugurwa ku muhate bagaragaje, anabibutsa ko ubumenyi bahawe budakwiye kugarukira mu kurangiza akazi gusa, ahubwo bugomba no kubafasha kuba abayobozi b’intangarugero, barangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura ndetse n’imyitwarire myiza ikomeza gutuma abaturage bagirira icyizere inzego z’umutekano.
Mu gihe cy’amezi ane bamaze bahugurwa, aba ofisiye bize amasomo atandukanye ajyanye n’ubuyobozi, imikorere ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano, amategeko n’ubugenzacyaha, ibikorwa byo gucunga umutekano, itumanaho, iperereza, imikoreshereze y’intwaro, imicungire y’abakozi ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Banakoze urugendoshuri mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kubafasha guhuza amasomo bize n’ibikorwa bakora mu kazi ka buri munsi.
Abayobozi bavuga ko amahugurwa nk’aya akomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka abakozi bafite ubushobozi bwo kuyobora no gutanga serivisi zinoze, bityo bakagira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.
