Mu ngingo yatanze imbere y’umucamanza Carolyn B.
Kuhl wo mu rukiko rukuru rwa ‘Los Angeles Superior Court’ n’imbere y’inteko
iburanisha, umunyamategeko Mark Lanier yavuze ko umukiriya we, w’igitsina gore,
wahawe izina "K.G.M.", yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bivuye
ku kugirwa imbata n’imbuga nkoranyambaga.
kwatewe n’ibindi bibazo byo mu buzima bwe, ko
bitatewe n’uburangare bw’izo kompanyi.Mu byumweru byinshi biri imbere, hazumvwa
ubuhamya bw’inzobere, abo mu miryango y’abana bapfuye, hamwe n’ubuhamya bwa
Mark Zuckerberg, nyiri Meta, ubwa Adam Mosseri, umukuru wa Instagram, n’ubwa
Neal Mohan, umuyobozi nshingwabikorwa wa YouTube.
Inteko iburanisha yitezwe kumva ubuhamya bw’abahoze
ari abakozi ba Meta bivanye mu kazi bagatangaza amakuru bavuga ko ajyanye
n’imikorere mibi iteza ikibazo mu bana, cyo kugirwa imbata n’imbuga
nkoranyambaga.
Umwanzuro uzafatwa muri uru rubanza ushobora gutanga
igipimo cy’indishyi z’amafaranga gishobora kugenderwaho no mu manza zibarirwa
mu bihumbi zatanzwe n’abandi bareze, imiryango yabo, abashinjacyaha, n’amashuri
yo mu turere two mu bice binyuranye muri Amerika.
Iburanisha ryo ku wa mbere ryabaye mu gihe abantu
bagera hafi ku 100 bari bakurikiye urubanza mu rukiko, barimo n’ababyeyi bemeza
ko abana babo bapfuye bitewe n’amahitamo izo kompanyi zakoze ku miterere
y’uburyo bwazo buhitiramo umuntu ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga hashingiwe
ku byo akunze kureba (uburyo buzwi nka ‘algorithms’), imenyeshabutumwa
(notifications), n’ubundi buryo bw’izo kompanyi.
Izo kompanyi zishimangira kandi ko, nkuko amategeko
y’igihugu abiteganya, zitagomba kubazwa ibizitangazwaho by’izindi mbuga.
