Ba Nyampinga Umutesi Denise, Umuratwa Anitha, Ishimwe Sonia bifashishijwe mu mashusho arata u Rwanda ya Credo Santos-VIDEO

Imyidagaduro - 26/04/2021 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Ba Nyampinga Umutesi Denise, Umuratwa Anitha, Ishimwe Sonia bifashishijwe mu mashusho arata u Rwanda ya Credo Santos-VIDEO

Umuhanzi mu muziki Gakondo, Gihozo Credo [Credo] yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Inteko Ya Sogokuru’ yifashishijemo abakobwa batandukanye bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye begukana amakamba.

Mu kwezi gushize nibwo Credo yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo irata u Rwanda, akiganiriza Elie Rex usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo amufasha kuyishakira amagambo n’injyana yayo muri studio atangira kuyikora kuva ubwo. 

‘Inteko ya Sogokuru’ ni indirimbo irata u Rwanda, ivuga uburyo rwabaye umugongo wahetse abakurambere, rukaba gakondo y’ab’iki gihe rukaba n’umubyeyi w’abana ba rwo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INTEKO YA SO GOKURU’ YA CREDO SANTOS

Credo yabwiye INYARWANDA ko nubwo igihe cyageze u Rwanda rukanyura mu makuba ‘ariko n’ubundi aba rwo nibo barukuye ahaga, banga kwitwa ibigwari, babohora umubyeyi wabo’.

Yakomeje ati “None tukaba twese tugana imbere heza nk’Abanyarwanda. Dufatanya urunana umunsi ku wundi ngo n’abazadukomokaho bazarusange."

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abakobwa n’abasore babyina Kinyarwanda barimo Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage 2020, Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage 2021, Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 na Rutaremara Ikirezi Brune witabiriye Miss Rwanda 2020.

Credo yabwiye INYARWANDA ko asanzwe aziranyi bya hafi n’aba bakobwa ari nayo mpamvu yabifashishije mu ndirimbo ye.

Ati “Miss Heritage 2020 Sonia Ishimwe, Miss Supranational Kate Anitha na Miss Ikirezi Rutaremara Brune dusanzwe tuziranyi bya hafi, gusa Ikirezi Rutaremara we dufitanye isano ry’amaraso akaba ari mubyara wanjye."

“Nkimubwira ko azagaragara mu ndirimbo yanjye yahise abyemera ahita ananyemerera kunshakira izindi nshuti ze Miss Umutesi Denise na Miss Heritage Teta Nicole, kuko ntabwo twari tuziranye. Gusa, uretse aho navuze hejuru abantu bose bagaragayemo ndabashimira cyane, ndetse mbasabira umugisha ku Mana kuko babikoze neza cyane."

Gihozo Credo Santos [Gihozo cy’u Rwanda] yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999 avuka mu muryango w’abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana.

Uyu musore yize ibijyanye n’ubugenge, ubutabire n’ubumenyamuntu muri St André Nyamirambo ari naho yasoreje ayisumbuye. Credo avuga ko akunda gutarama, agakunda abantu n’u Rwanda. Akiri muto, nyina yakundaga kumuririmbira yarira agashyiramo indirimbo zanyuraga amatwi ye.

Yaririmbye muri korali Intumwa za Yesu yo muri Restoration Church ya Musanze. Credo avuga ko yajyaga aririmbira abashyitsi babaga babasuye mu rugo, urukundo rw’umuziki ruhera aho.

Avuga ko akiri muto yumvaga azakomeza kuririmba abo mu muryango we, ko atatekerezaga ko bizafata indi ntera muri we, akaririmba indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.

Umuhanzi Credo yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Inteko Ya Sogokuru’ yifashishijemo ba NyampingaIkirezi Rutaremara Brune witabiriye Miss Rwanda 2020

Umutesi Denise igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 agaraga abyina Kinyarwanda mu ndirimbo irata u Rwanda y’umuhanzi Credo Santos

Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 agaragara yizihiwe muri iyi ndirimbo

Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage ‘Miss Heritage’ muri Miss Rwanda 2021


Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘INTEKO YA SOGOKURU’ YA CREDO SANTOS

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...