B-Threy, umwe mu baraperi bagize uruhare mu guteza imbere
injyana ya Kinyatrap, yashyize hanze igikorwa cye gishya yise ‘Muheto 3
Mutara’, ari na yo Mixtape ya gatatu mu ruhererekane rwa ‘Muheto’.
Iyi Mixtape ikurikira ‘Muheto 1’ na ‘Muheto 2 Mushya’, zari
zigizwe n’indirimbo ze bwite ndetse n’izindi yakoranyeho n’abahanzi
batandukanye.
Kuri iyi nshya, B-Threy yahisemo izina ‘Muheto 3 Mutara’,
avuga ko ritavutse ku gitekerezo cy’izina gusa, ahubwo ko ryashingiye ku buryo
abona ubuzima bwe, umuziki we, umuryango we ndetse n’uko abafana bamufata.
Mu kiganiro na InyaRwanda, B-Threy yavuze ko igihe
yatekerezaga kuri iyi Mixtape, yagenzuye aho ahagaze mu muziki, abantu
bamukikije n’ibyo yifuza kugeza ku bakunzi b’umuziki.
Ati: “Byaturutse ku kuntu mpagaze mu muziki. Narabitekereje,
ndeba ku kuntu meze, ku nshuti yanjye, uko nkora ibikorwa byanjye, umuryango
wanjye kuva ku mwana wanjye kugera ku mugore wanjye.”
Yakomeje avuga ko atarebye ku buzima bwe gusa, ahubwo ko
yanatekereje ku byo abafana be bamwifuzaho ndetse n’insanganyamatsiko bumva yarakwiriye
kuvugaho.
Ati: “Ikindi narebye ku cyo abafana bifuza kuri njye. Hari
n’ingingo bo bifuzaga ko mvugaho, ndavuga nti ubwo umwami ni we ugomba kuvuga,
ni yo mpamvu nabyise gutyo nyine.”
Kuri we, ‘Muheto 3 Mutara’ yabaye uburyo bwo gushyira hamwe
uko yiyumva, uko abafana bamubona n’umwanya yumva afite mu muziki. Ati: “Ni
agaciro nahaye Mixtape ya gatatu, bitewe n’uko niyumvaga, uko abafana bamfata
n’uko nanjye niyumvaga.”
‘Mutara’
si izina gusa, ni ubutumwa
Muri iyi Mixtape, B-Threy yahisemo kongera ku mazina ye
y’ubuhanzi ijambo ‘Mutara’, arihuza n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Yavuze ko ibyo yabikoze agamije kwigereranya n’umwami mu
rwego rw’ibigwi n’umurage yasize, cyane cyane uruhare yagize mu mpinduka z’u
Rwanda.
B-Threy avuga ko nk’uko Mutara III Rudahigwa afatwa nk’umwe
mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mpinduka u Rwanda rwanyuzemo, na we yumva
urugendo rwe muri muzika, cyane cyane mu guteza imbere Kinyatrap, rufite icyo
rushobora gusiga mu muziki nyarwanda.
Ati: “Mu magambo macye hano nashatse kugaragaza uburyo
umuziki w’u Rwanda ari njye wawusirimuye binyuze mu rugendo rwa Kinyatrap,
ariko ni ko nabyumvaga kuri iyi Mixtape.”
Akomeza ati: “Ibigwi nasanishe na Mutara III Rudahigwa
bijyanye n’ibyo yakoreye u Rwanda. Ni we wasirimuye u Rwanda, kandi mu mateka
ni ko tubyumva n’ibindi byose.”
Ibi B-Threy abihuza n’umuziki we, aho yumva ko ibyo yakoze mu
guteza imbere Kinyatrap na byo bishobora kugira uruhare mu kuzamura no guha
umwihariko umuziki nyarwanda.
Kuki
yahisemo Mutara III Rudahigwa?
Umwami Mutara III Rudahigwa ni umwe mu bami b’u Rwanda bagize
uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu. Yabaye umwami kuva mu 1931 kugeza mu
1959, umwaka yapfiriyemo i Bujumbura mu buryo bwakomeje gutera amatsiko.
Ku wa 25 Nyakanga 1959, ni bwo inkuru y’incamugongo yageze i
Nyanza ivuga ko Mutara III Rudahigwa yitabye Imana.
Nyuma y’urupfu rwe, yashyizwe mu cyiciro cy’Imena mu ntwari
z’u Rwanda, zikaba zibukwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare, Umunsi w’Intwari.
Mu mateka y’u Rwanda, Rudahigwa azwi ku mpinduka zitandukanye
yazanye mu mibereho y’Abanyarwanda, harimo guharanira ko ubusumbane bugabanuka,
kurwanya akarengane no gushyigikira ubwigenge bw’u Rwanda.
Urukundo yagiriraga Abanyarwanda rwagaragajwe cyane mu gihe cy’inzara
ya Ruzagayura, aho yemeye gutanga inka ze kugira ngo zifashe abaturage bari mu
kaga.
Yanagize uruhare mu guhindura imikorere imwe n’imwe yari
isanzweho, harimo gukuraho inka z’inkuku zakamirwaga umwami no kurwanya ubuhake
n’ubucakara, mu rwego rwo guteza imbere imibereho irimo uburinganire
n’ubutabera.
Mu 1942, Rudahigwa yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda
washakanye n’umwamikazi imbere y’Imana. Nyuma yaje kubatizwa mu Idini Gatolika
ahabwa amazina ya Charles Léon Pierre.
Ku wa 16 Ukwakira 1946, yatuye u Rwanda na bwo ubwami bwe
Kristu Umwami, mu isengesho ryabereye i Nyanza. Ibi byasobanuwe n’abahanga mu
muco n’amateka nk’igikorwa yari agamije gushyira u Rwanda mu maboko y’Imana,
aho kurushyira mu maboko y’Abazungu.
Rudahigwa kandi ni umwe mu banyarwanda b’ingenzi bagaragaje
ubushake bwo kurwanya ubutegetsi bw’abakoloni. Yandikiye Umuryango w’Abibumbye
asaba ko Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwo kwiyobora.
B-Threy
ashaka ko ‘Mutara’ ifasha umuco gukomeza kubaho
Uretse kuba B-Threy yarakoresheje izina rya Mutara mu rwego
rwo kugaragaza ibigwi ahuza n’urugendo rwe mu muziki, avuga ko hari n’ubundi
butumwa bukomeye yari agamije kugeza ku bakiri bato.
Avuga ko yashakaga ko iyi Mixtape iba imwe mu nzira zo gutuma
umuco nyarwanda ukomeza kwibukwa no gusigasirwa, cyane cyane n’urubyiruko
rukunda umuziki we.
Ati: “Ikindi namwitiriye iyi Mixtape kugira ngo umuco udapfa.
Nagombaga kumvikanisha umuco kuri iyi Mixtape kugira ngo abana badukunda
bamenye icyo byadufashije mu bijyanye no kudata ubunyarwanda no kudata
umwimerere wacu.”
Kuri B-Threy, kuvuga ku mateka y’abayobozi n’abanyarwanda
bagize uruhare mu gihugu ni uburyo bwo gutuma abakiri bato bamenya aho
baturuka, bakamenya agaciro k’umurage basigiwe, ndetse bakagira uruhare mu
kuwukomeza.
Akomeza ati: “Ikindi, buriya gucyeza umwami ni byiza, kuko ni
umwe mu bagiriye akamaro igihugu cyacu, nk’uko nanjye niteguye kugirira akamaro
u Rwanda.”
Kuri iyi Mixtape nshya, B-Threy yahuje imbaraga n’abahanzi
barimo RED Ink na Kid from Kigali.
Yavuze ko abo bahanzi atabahisemo ku bw’izina ryabo gusa,
ahubwo ko yabashatsemo ibyo yari akeneye kugira ngo igitekerezo yari afite kuri
‘Muheto 3 Mutara’ gishyirwe mu bikorwa uko yabitekerezaga.
Iyi Mixtape rero ntabwo ari icyegeranyo cy’indirimbo gusa,
ahubwo B-Threy ayifata nk’igikorwa cyubakiye ku buzima bwe, umuziki, abafana,
Kinyatrap n’umuco nyarwanda.
Mu buryo bwagutse, ‘Muheto 3 Mutara’ ni igikorwa B-Threy
yashatse gukoresha mu kwerekana aho ahagaze nk’umuhanzi, ariko nanone akibutsa
abakunzi be ko umuziki ushobora kuba igikoresho cyo kubika amateka, guhererekanya
umuco no gutuma ibisekuru bizaza bizamenya umwimerere wabyo.
Ni muri urwo rwego izina ‘Mutara’ kuri iyi Mixtape
ritagarukira ku guha agaciro umwami gusa, ahubwo rihinduka ikimenyetso
cy’umurage, ishema, impinduka n’inshingano umuhanzi yiyumvamo zo kugira icyo
asigira abo azasiga mu muziki nyarwanda.
B-Threy yashyize ku isoko ‘Mixtape’ ya Gatatu yise ‘Muheto III Mutara

B-Threy yavuze ko ‘Mixtape’ ye yayituye umwami Mutara III Rudahigwa mu rwego rwo gushimangira ibikorwa byiza yakoreye u Rwanda

Mutara III Rudahigwa yabaye umwami w'u Rwanda, aho yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura mu mayobera

KANDA HANO UBASHE KUMVA ‘MIXTAPE’ YA GATATU Y’UMURAPERI B-THREY
