Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bakoze mu nganzo harimo
Shaffy wahuje imbaraga na Kivumbi King, Phil Emon wiyambaje Nel Ngabo, B Threy
na Yampano, Emmy Vox, Utah Nice, Jehovah Jireh Choir n’abandi benshi.
Dore urutonde
rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zagufasha kuryoherwa neza n’impera z’icyumweru:
1. Ihame – Shaffy ft Kivumbi King
2. Usenge – B Threy ft Yampano
3. All The Best – Edouce Softman ft Bushali
4. Delicious – Phil Emon ft Nel Ngabo
5. Inkuru y’Urukundo – Emmy Vox ft Junior Rumaga
6. Time – Utah Nice
7. Byihorere – Yee Fanta
8. Swali - Mr. Kagame ft Heavy Cane
9. Wera – Hyguette & Cynthia
10.Ndagukunda – Philemon Byiringiro