B. Methoussella na Esther bavuga ko mbere yo kubana nk'umugabo n'umugore, buri wese yakoreraga Imana ku giti cye binyuze mu murimo wo kuramya no guhimbaza. Nyuma yo gushinga urugo, bahisemo guhuza impano zabo kugira ngo bakomeze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki.
Mu rugendo rwabo rw'ivugabutumwa, bamaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye, kandi bavuga ko bafite n'indi mishinga myinshi bateganya kugeza ku bakunzi b'umuziki wa Gospel.
Iyi ndirimbo yabo nshya "Indirimbo Yanje" yanditswe na B. Methoussella, ikaba irimo ubutumwa bwibutsa abakristo ko gushima Imana bidakwiye guterwa n'ibyo umuntu afite cyangwa ibyo arimo kunyuramo, ahubwo bishingira ku kumenya ineza n'ubudahemuka bwayo.
Ifite amateka yihariye, kuko yavutse mu gihe B. Methoussella yari ahanganye n'uburwayi bwatumaga amara amajoro menshi adasinziriye. Aho kwiheba cyangwa kwibanda ku mibabaro yanyuragamo, yavuze ko yahisemo gutekereza ku rukundo rw'Imana no ku byiza yari yaramukoreye.
Yagize ati: "Nibajije nti: 'Niba Imana yarampaye ubuzima n'umwuka mpumeka, ni gute yananirwa kumenya ibyo nkeneye?' Uko nakomezaga gutekereza ku rukundo n'ubudahemuka bwayo, ni ko umutima wanjye wuzuraga amashimwe, ari na bwo havuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo."
Uyu muramyi avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari uguhamagarira abantu kudaha ibibazo by'ubuzima umwanya munini kurusha Imana, ahubwo bagakomeza kuyiringira no kuyihimbaza kuko ikwiriye gushimwa ibihe byose.
B. Methoussella na Esther bemeza ko bifuza ko "Indirimbo Yanje" yabera ihumure n'isoko ry'ibyiringiro abantu bahanganye n'ibigeragezo bitandukanye birimo uburwayi, ubushomeri, ibibazo by'ubukungu n'izindi mbogamizi z'ubuzima.
Bavuga ko gushima Imana atari ikintu gishingiye ku kuba ibintu byose byagenze neza, ahubwo gushingira ku kwizera uwo Imana ari we no kwemera ko ikomeza gukora n'iyo bisa n'aho icecetse.
Mu gihe kiri imbere, aba baramyi bafite gahunda yo gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo, gutegura ibiterane n'ibitaramo byo kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza kubaka ukwizera kw'abantu binyuze mu muziki.
Basoza bavuga ko "Indirimbo Yanje" ari ubutumire bwo guhitamo gushima Imana aho kwiheba, no kwibuka ko uko ibihe byaba bimeze kose, Imana ihora ari nziza kandi ikwiriye guhimbazwa.
Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube rwa B. Methoussella & Esther, ndetse inaboneka no ku zindi mbuga zose zicishwaho umuziki.
B. Methoussella na Esther bashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "Indirimbo Yanje"
REBA INDIRIMBO NSHYA "INDIRIMBO YANJYE" YA B METHOUSSELLA & ESTHER
