B-Face ni umwe mu baraperi bamaze
igihe bagira uruhare mu muziki w’u Burundi, mu gihe Big Fizzo na we ari izina
rikomeye kandi rimaze imyaka myinshi muri uru ruganda.
Mu mashusho B-Face yashyize ku
mbuga nkoranyambaga, yagaragaye atwika ifoto ya Big Fizzo, anasiga ubutumwa
bwumvikanisha ko hari igikorwa cy’umuziki ateganya gukora gishingiye ku byo uyu
muhanzi aherutse gushyira hanze.
Mu butumwa buherekeje ayo mashusho,
B-Face yagize ati: “Se rupfu yaje se muti ntashobora gukora. Urazi icabujije
igikere kumera umurizo? S.O.K.W.E iri hafi.”
Aya magambo yakomeje guteza urujijo
ku bakunzi b’umuziki, bamwe bibaza niba B-Face yaba agiye gusubiza Big Fizzo mu
ndirimbo cyangwa niba icyo gikorwa ari uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye nshya.
Ibi bibaye mu gihe Big Fizzo
aherutse gusohora album ye yise ‘SOA’, iriho indirimbo ‘Niruze’ yageze ku
bakunzi b’umuziki cyane.
Amakuru yatangajwe n’urubuga
Morning257 agaragaza ko B-Face ateganya gusohora indirimbo ‘Sokwe’, ikaba
ishobora kuba igisubizo ku ndirimbo cyangwa ubutumwa Big Fizzo aherutse
gutanga.
Ni muri urwo rwego B-Face yashyize
hanze amashusho atwika ifoto ya Big Fizzo, avuga ko agiye kumusubiza, ndetse
abaza ati: “Urazi icyabujije igikere kumera umurizo?”
Ibi byatumye bamwe mu bakunzi
b’umuziki w’u Burundi batangira kwibaza niba hagati y’aba baraperi bombi haba
hagiye gutangira ihangana rishingiye ku muziki, cyangwa niba ari uburyo bwo
kubaka amatsiko no kumenyekanisha indirimbo ‘Sokwe’ itarajya hanze.
Kugeza ubu, B-Face ntiyasobanuye mu
buryo burambuye icyo amagambo n’igikorwa cyo gutwika amafoto ya Big Fizzo
bisobanuye, ariko ubutumwa bwe bwerekana ko ‘Sokwe’ ari indirimbo yiteguye
gushyira hanze kandi ishobora kuba irimo ubutumwa bugenewe uyu muhanzi.
Abakurikiranira hafi umuziki w’u
Burundi bakomeje gutegereza icyo B-Face azashyira hanze, kugira ngo hamenyekane
niba ‘Sokwe’ izaba ari indirimbo isubiza Big Fizzo cyangwa niba amashusho
yashyizwe hanze ari uburyo bwo gukomeza kumenyekanisha umushinga we mushya.

B-Face yagaragaye atwika ifoto ya
Big Fizzo, umuhanzi umaze imyaka irenga 20 ari mu muziki
B-Face yateguje indirimbo nshya mu gihe ashushanya ihangana hagati ye na Big Fizzo


